MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Minisitiri Dr. Mukeshimana yemeza ko hari aho bikigoranye kongera umusaruro w’ubuhinzi

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
01/10/2021

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Mukeshimana Geraldine avuga ko hari aho kongera umusaruro w’ubuhinzi bikiri ikibazo kigoranye kizakemurwa n’ uruhare rwa buri wese cyane cyane umuhinzi niyubahiriza inama agirwa n’abashinzwe ubuhinzi.

Ni ibikubiye mu butumwa Dr.Mukeshimana yatangiye mu Karere ka Gatsibo kuri uyu wa 01 Ukwakira,  atangiza ku mugaragaro igihembwe cy’ihinga cya 2022A.

Mu Kagari ka Kangese mu gishanga cya Cyampirita kiri mu Murenge wa Rugarama ni ho hatangirijwe iki gihembwe cy’ihinga, ni igishanga kizahingwamo ibigori ku buso bwa hegitari 50 by’ubutaka buhuje kikaba gihingwa n’abibumbiye muri Koperative KOPECUMA;

Aha ni ho abaturage basabwe kongera umusaruro w’ubuhinzi kandi bakubahiriza inama bagirwa n’abashinzwe ubuhinzi.

Dr. Mukeshimana Geraldine Minisitiri n’ubuhinzi n’ubworozi

Ubwo Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Mukeshimana Geraldine yaganirizaga abaturage bari bitabiriye itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga, ku ngingo yo kongera umusaruro,

yagize ati: “Ntabwo turagera aho twifuza, icyo twifuza ni ukubona muri iyi misozi hahinze kijyambere hahinze neza, kuri izi hegitari 50 ntimukureho toni 300 z’umusaruro, ahubwo wenda mugakuraho toni 900.”

Dr. Mukeshimana yakomeje agira ati: “Ku rwego rw’umusaruro turacyafite intera kuko umuntu wasaruye toni eshatu, iyo aza gusarura toni esheshatu n’iyo aza kugurisha ikilo cy’ibigori ku mafaranga 150frw yari kubona amafaranga menshi cyane; (ubushize  ikilo cy’ibigori cyagurishijwe ku mafaranga 200) ushobora kubona amafaranga kuko wagirishije ku giciro kiri hejuru cyane cyangwa kuko wagurishije byinshi.”

CG Gasana K. Emmanel Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba avuga ko intego y’iyi ntara ari ukuba  ikigega cy’Igihugu mu bikomoka mu buhinzi n’ubworozi kandi hakomeza gushyirwa imbaraga nyinshi mu kwegera abahinzi, kumva ibibazo byabo, no gufatanya n’inzego bireba kubishakira ibisubizo kugira ngo iyo ntego izagerweho.

Bamwe mu baturage b’i Rugarama MUHAZIYACU yaganiriye na bo bemeza ko hari intambwe bamaze gutera babikesha guhinga ibigori n’ubwo bagikeneye kongera umusaruro,

Irakiza Jean de Dieu ni umuhinzi w’ibigori mu gishanga cya Cyampirita, amaze imyaka irindwi ahinga .

Yagize ati:”Ubutaka bwanjye ni intambwe 50 ku 100 nakuyemo imifuka irindwi y’ibigori,  uyu musaruro ni mukeya ariko turacyashaka kuwongera.”

Uwamahoro Gaudence na we ni ahinga mu gishanga cya Cyampirita yagize ati: “Mbere nahingaga imyaka ivanze, ariko aho twatangiriye guhinga igihingwa kimwe cyatoranyijwe twabonye amafaranga, muri ibi bigori dukuramo amafaranga yishyurira umugabo ishuri muri kaminuza, icyo turi kwihatira ni ukongera umusaruro.”

Nk’uko bitangazwa n’Intara y’Iburasirazuba, muri iki gihembwe cy’ihinga cya mbere cy’ihinga cya 2022A hirya no hino mu turere turindwi tuyigize hazahingwa ibihingwa byatoranyijwe birimo: Ibigori, ibishyimbo, soya, umuceri, imyumbati,  ku buso busaga ibihumbi 240.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe ibyerekeye itegeko Nshinga n’andi mategeko akaba n’imboni ya Guverinoma mu Karere ka Gatsibo, Hon. Nyirahabimana Solina, Guverineri w’Intara CG Emmanuel K. Gasana n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye bifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Gatsibo mu gutangiza igihembwe cya mbere cy’ihinga 2022A
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard
Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba Gasana K.Emmanuel

Abahinzi basabwe kwita cyane ku guhinga kinyamwuga baharanira kongera umusaruro(Amafoto: Muvunyi E.)

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka GatsiboMinagriRAB

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge
Inkuru z'ingenzi

Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge

20/09/2026
Kaminuza ya RICA yashyize ku isoko ry’umurimo abagera kuri 82 basoje amasomo y’ubuhinzi burengera ibidukikije
Uburezi

Kaminuza ya RICA yashyize ku isoko ry’umurimo abagera kuri 82 basoje amasomo y’ubuhinzi burengera ibidukikije

19/09/2026
MINALOC yashimye imikorere ya Njyanama y’Akarere ka Ngoma mu myaka itanu ishize
Inkuru z'ingenzi

MINALOC yashimye imikorere ya Njyanama y’Akarere ka Ngoma mu myaka itanu ishize

18/09/2026
Imishinga minini ikeneye ubuvugizi n’ingengo y’imari ngo ishyirwe mu bikorwa i Kirehe
Amakuru

Imishinga minini ikeneye ubuvugizi n’ingengo y’imari ngo ishyirwe mu bikorwa i Kirehe

16/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Abaturage basabwe kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge nk’intambwe ibaganisha ku iterambere 

Bugesera: Abaturage basabwe kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge nk’intambwe ibaganisha ku iterambere 

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU