MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Leta yatanze imashini ngo abahinzi  badakererwa ihinga

Noel ManishimweYanditswe na Noel Manishimwe
30/03/2020
Muri Kirehe izi mashini zizahinga ha 80

Muri Kirehe izi mashini zizahinga ha 80

Abahinzi  bo hirya no hino mu Gihugu  bahawe imashini zihinga  kugira ngo badakererwa ihinga muri iki gihembwe cya 2020B.

Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda -RAB  kigaragaza ko  hirya no hino mu Rwanda  hari kwifashishwa imashini zihinga zigera ku 113 zirimo izacyo n’izo cyakodesheje n’abikorera.

Mu  Karere ka Kirehe mu Mirenge ya Mpanga na Nasho  izi mashini zirahingira abaturage ubuso bwa hegitari 80 ku buntu, buzahingwamo ibihingwa byiganjemo ibishyimbo na soya.

Koperative COVAMIS (Cooperative for Valorization of Mpanga Irrigation Scheme) ihinga ku buso bwa hegitari 412 mu Murenge wa Mpanga, ni imwe mu ziri mu bukererwe bw’igihinga kuko hari hegitari 50 zitari zihinze mbere yo kubona imashini.

Semikore Damascène Uyobora COVAMIS yabwiye Muhaziyacu.rw ko  imashini ebyiri zihinga zabagezeho mu mpera z’icyumweru gishize zaje zikenewe.

Ati: “ Hari aho twari twarateye  ariko habaho gukererwa guhinga muri 2020B, ku mpamvu zirimo kuba  twarakerewe gusarura ibigori habaho n’imvura nyinshi ku buryo hari hegitari 50 zigomba guhingwa. Ariko ubu kuva kuwa gatanu, kugeza uyu munsi ku wa mbere izi mashini zimaze guhinga  hegitari 20. Twizeye ko bitarenze  tariki  eshanu z’ukwa kane tuzaba twamaze gutera imbuto hose.”

Ibihingwa byahinzwe muri COVAMIS birimo ibishyimbo, soya, ibigori, amashaza  n’inyana.

Nyirinkindi Jean Damascène undi muhinzi w’i Mpanga yagize ati: “Mpinga kuri hegitari eshatu ariko iyo izi mashini zitaza imwe nari kuzayiraza.  Turashimira Leta pe,  bari kuduhingira ku buntu, mu gihe twari  tugiye kurara ihinga. Ubu imashini ziratunganya ubutaka, natwe turi inyuma dutera.”

Ubuyobozi bw’ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Karere ka Kirehe bwabwiye Muhaziyacu ko muri iki gihembwe k’ihinga cya 2020B, biteganyijwe ko  hirya no hino  mu mirenge 12 igize Kirehe  ibishyimbo bihingwa kuri hegitari zisaga ibihumbi 20,  hegitari zigera kuri 300 zigahingwaho soya.

Dr. Karangwa Patrick Umuyobozi mukuru w’ikigo  gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda -RAB avuga ko guha abahinzi imashini  ngo zihutishe ihinga biri mu mujyo wo kugira ngo n’ubuso bwose buhingwa buhingwe.

Ati: “Muri iki gihembwe k’ihinga twafashe  ingamba, turashaka yuko umusaruro uzamuka kubera yuko ibi bihe bigoye bya Corona Virus, biragira ingaruka ku bukungu, turashaka ko abahinzi bahinga kurusha uko bahingaga mbere, bahinge ubuso bwose.”

Dr.Karangwa asobanura ko izi mashini zihinga zirimo iz’ikigo RAB n’izindi cyakodesheje n’abikorera, by’umwihariko bikorwa kuko n’uburyo bwajyaga bukoreshwa bwo gushyira abahinzi benshi mu murima butemewe iki gihe  cy’Icyorezo cya COVID-19.

Agaragaza kandi ko muri rusange hirya no hino mu gihugu ubuso buhingwa 90% bwamaze gutegurwa,  n’ubuso busaga 80%  bukaba baramaze guterwaho imbuto;  abasigaye  bakiri  inyuma  bakaba ari bo bari gufashwa.

Mu Ntara y’Iburasirazuba  abahinzi bohererejwe imashini zihinga barimo abo mu turere twa  Nyagatare, Kayonza na Kirehe.

Imashini zihinga RAB yahaye abahinzi hirya no hino mu gihugu muri iki giehmbwe cy’ihinga cya 2020B ziri kubahingira nta kiguzi

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Noel Manishimwe

Noel Manishimwe

Izo bijyanye

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3
Ibidukikije

Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3

06/11/2026
Hari icyifuzo cy’uko Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye cyaba ibitaro bya 2 by’Akarere
Ibikorwaremezo

Hari icyifuzo cy’uko Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye cyaba ibitaro bya 2 by’Akarere

04/11/2026
Perezida Kagame yasabye ibihugu guhindura imyumvire ku ishoramari
Amakuru

Perezida Kagame yasabye ibihugu guhindura imyumvire ku ishoramari

02/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Umusaruro w’amata ntiwagabanutse kubera COVID-19

Nyagatare: Umusaruro w’amata ntiwagabanutse kubera COVID-19

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU