Ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’ Igihugu cy’Ubuhinde, mu Murenge wa Mahama hatangijwe ku mugaragaro ibikorwa by’umushinga wo kuhira uzakorerwa kuri hegitari 2,600 mu mirenge ya Nyamugali na Mahama, igice kiri mu bizwiho kwibasirwa n’izuba ryumisha imyaka,
Igice y’uyu mushinga cyatangijwe kuri uyu wa 01 Werurwe, kiri mu mushinga mugari wo kuhira uzwi nka ETI (Export Targeted Irrigation), ugizwe n’ibice bitatu: Mpanga watangiye gushyirwa mu bikorwa, Mahama I utaratangizwa, n’iki cya Mahama II. Umushinga wose hamwe biteganyijwe ko uzarangira wuhiye ku buso bwa hegitari 7000, ukaba ufite agaciro ka miliyoni 120 z’Amadorari.
Igice cy’uwo mushinga cya Mahama II watangijwe, none uzatwara miliyoni 27 z’Amadorari, uzashyirwa mu bikorwa na Kompanyi y’Abahinde yitwa AFCONS mu gihe cy’umwaka n’igice. Uzakorerwa mu bice by’Imirenge ya Mahama na Nyamugali ku buso mbumbe bwa hagitari 2,669 zirimo 1,956 zizakorerwaho ubuhinzi ahazahingwa ibihingwa bitandukanye nk’ibigori, ibishyimbo, soya, urusenda, tangawizi n’izindi mboga n’imbuto bitandukanye hibandwa ku byoherezwa mu mahanga.
Abaturage b’Akarere ka Kirehe by’umwihariko mu gace katangijwemo uyu mushinga bavuga ko mu bice bya Nyamugali, Mahama, Mpanga no mu gice cy’Umurenge wa Nyarubuye na Kigina bisanzwe bizwi ho kwibasirwa n’izuba ryinshi rigateza amapfa, ku buryo no mu gihembwe cy’ihinga gishize cya 2022A hari ababwiye MUHAZIYACU ko batejeje,
Museminari Silas atuye mu Kagari ka Kazizi, Umurenge wa Nyamugali yagize ati: ”Twari dusanzwe duhinga ibigori n’ibishyimbo ariko bikangirika kubera izuba, ntitubashe gusarura. Ubushize nari nahinze ibigori ariko byarumye pe, kubera izuba ryavuye nk’ahantu nezaga imifuka itatu y’ibigori, nasaruye ibiro 50 gusa.”
Nk’uko bitangazwa n’Akarere ka Kirehe biteganyijwe ko uyu mushinga wose uzuhira mu bice by’imirenge ya Mahama, Nyamugali, uzagirira akamaro ku buryo butaziguye abaturage basaga 4,000. Hakazabaho ubwiyongere bw’umusaruro usanzwe uboneka iyo imvura yabonetse ku kigereranyo cya toni 1.5 kuri hegitari, ukagera kuri toni zisaga 6.

Abaturage MUHAZIYACU yaganiriye nabo bafite icyizere ko uyu mushinga uzabagirira akamaro cyane, nk’uko bikomozwaho na Zaninkwano Francine wo Murenge wa Mahama,
Ati: “Tugira ikibazo cy’izuba riduteza amapfa, tugahinga bikumira ku misozi, tukabihomberamo ariko ubu uyu mushinga uje tuwukeneye, tuzajya duhinga twuhire, tweze kuko tuzaba dufite amazi.”
Sibomana Pascal wo mu Kagari ka Saruhembe, Umurenge wa Mahama yagize ati: ”Twari dusanzwe duhinga tukihinga tukarumbya kubera izuba, ariko uyu mushinga uje ari igisubizo ku muturage wese w’inaha kuko tuzahinga tweze, turye, tunagurishe.”
Rangira Bruno Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe avuga ko Abanyakirehe biteguye kubyaza umusaruro uyu mushinga wo kuhira, Ati:”Uyu ni umwe mu mishinga izatuma tuba ikigega cy’Igihugu cyacu kandi tunasagurire n’amahanga. Tuzakorana n’abaturage kugira ngo umushinga ukorwe neza kandi n’abahinzi bagakoresha ibikorwa tuzaba twashyiriweho mu buryo bwo kuzamura umusaruro.”

Oscar KERKETTA, Ambasaderi w’ Ubuhinde mu Rwanda yavuze ko Igihugu cy’Ubuhinde ahagarariye kishimiye gufatanya n’u Rwanda mu rugendo rw’iterambere, ashimangira ko hari icyizere ko uyu mushinga munini wo kuhira mu Karere ka Kirehe uri gushyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’Ibihugu byombi uzagera ku ntego,
Ati: ”Dufite icyizere ko n’uyu mushinga munini wo kuhira, ufite agaciro ka miliyoni 120 z’Amadorari uzarangira ku gihe cyagenywe. Ubuhinzi butanga umusaruro, bukenera imishinga myiza yo kuhira hakaboneka umusaruro mwiza imbere mu Gihugu n’ibyoherezwa mu mahanga. AFCONS nka Kampani iri gushyira mu bikorwa uyu mushinga wa ‘Mahama Lot 2’ twizeye ko bazakora neza, bikarangira mu gihe, ugatanga umusaruro witezweho.”
Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi(MINAGRI), yavuze ko biteganyijwe ko mu mwaka wa 2024, mu gice uyu mushinga wa Mahama II uri gukorerwamo abaturage bazaba bawubyaza umusaruro; anasaba abaturage kwitegura neza
Ati: “Ntabwo twagera muri 2024 amazi ataratangira kugera mu mirima y’abaturage. Ni igikorwa cy’indashyikirwa cyane kizazamura ubuhinzi busaguriye isoko ari nabwo buzana amafaranga menshi. Nk’abaturage rero ntimuzarebere gusa umushinga utangira, ngo mubone amazi ajyamo, asohoka, ahubwo mutangire gutekereza muti ’twe tuzakora iki kugira ngo umushinga tuzawubyaze inyungu’. Nimureke dutegure uyu mushinga neza, amapfa azabe amateka muri kano gace n’aho bishoboka hose.”
MINAGRI isaba abaturage bafite ubutaka ahazakorerwa uyu mushinga kwishyira hamwe mu makoperative, kugira ngo bizajye byoroha kubagezaho ibirimo imbuto nziza n’ifumbire. Abaturage kandi bazajya basabwa gutanga ikiguzi cy’amazi azakoreshwa mu kuhira.
Uyu mushinga mugari wo ku buso bugari mu Karere ka Kirehe uri gushyirwa mu bikorwa ku bufatanye bw’u Rwanda n’Ubuhinde uzakoresha amazi avanywa mu Mugezi w’Akagera, ahubatswe ibigega binini n’imashini zabigewe, hakaba n’impombi zica munsi y’ubutaka n’ibigega bimwe byagiye byubakwa ku misozi.
Mu kuhira hazakoreshwa uburyo butandukanye burimo ubw’ibyuma bizenguruka mu mirima binyanyagiza amazi, bita ‘Pivot system’, uburyo bwa sprinkler system, n’uburyo bwo kuvomerera hakoreshejwe imipira yabigenewe ikoreshwa mu kuhira.
Kugeza ubu mu Karere ka Kirehe ubuso bugari bukorerwaho ubuhinzi huhirwa imyaka ni hegitari zisaga 3,500 cyane cyane mu bice by’imirenge ya Nasho na Mpanga na hegitari 744 zuhirwa ku buso buto.
Leta y’u Rwanda yihaye intego y’uko mu mwaka wa 2024 nibura ubuso buzaba bwuhirwa mu Rwanda ari hegitari ibihumbi 102, ni mugihe kugeza ubu izuhirwa ari ibihumbi 67; mu bihumbi bigera kuri 600 by’ubuso bwabaruwe mu Gihugu byakorerwaho ubuhinzi bwuhirwa, aho abahinzi bajya bahinga bizeye umusaruro mu bihembwe bitatu by’ihinga bikurikizwa mu Rwanda.









