MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Indwara yagaragaye ku bitoki i Kirehe ni ‘Banana rust thrips’

Noel ManishimweYanditswe na Noel Manishimwe
15/07/2020
Indwara iherutse kugaragara mu rutoki i Kirehe yamenyekanye

Indwara iherutse kugaragara mu rutoki i Kirehe yamenyekanye

Indwara yibasiye ibitoki mu Murenge mu Mushikiri, Akagari ka Rugarama  ibitoki aho gusa n’icyatsi cyijimye bigahinduka umutuku wijimye byamenyekanye ko yitwa ‘Banana rust thrips’.

Ubuyobozi buvuga ko iterwa n’udukoko twitwa ‘Thrips’ kandi yakwirindwa ikanavurwa n’imiti yabigenewe igakira.

Ni mu gihe, ku wa mbere w’iki cyumweru MUHAZIYACU yabagejejo inkuru  y’ Indwara itaramenyekana yibasiye ibitoki i Kirehe, abaturage bavugaga ko yatangiye kugaragara mu byumweru bibiri bishize kandi batazi iyo ariyo ndetse yahise ibateza igihombo kuko ibitoki byabo babijyana ku isoko bikanenwa, ntibigurwe.

Ibitoki byafashwe n’utwo dukoko bihita bihindura ibara

Mu kiganiro MUHAZIYACU yongeye kugirana n’umuyobozi  bw’ishami ry’ubuhinzi  n’umutungo kamere  mu Karere ka Kirehe  Nsengimana Janvier  kuri uyu wa Gatatu, yemeje  ko iyi ndwara yamaze kumenyekana.

Ati: “Ni indwara iterwa n’udusimba ifata mu mabere  y’igitoki iyo kicyana ikagenda igitera kugira ariya mabara, iterwa n’udukoko bita  ngo ‘Thrips’ ikaba ari indwara yitwa ‘ Banana rust thrips’.

Yakomeje agira ati: “Ubundi utwo dukoko twororokera ahantu  mu rutoki cyangwa mu bihingwa byo mu bwoko bw’urutoki…dukunda kujya  ku mabere y’ibitoki, impamvu ituzana akenshi ubundi twaterwaga n’ahantu hashyushye cyane ariko kubera imihindagurikire y’ikirere indwara ubu zigenda zigaragara mu bice bitandukanye.”

Nsengimana  avuga ko mu kwirinda iyi ndwara mu byo abahinzi basabwa  harimo ko mu gihe nta nsina nyinshi zafashwe n’utwo dukoko hongerwa  isuku mu murima w’insina hitabwa cyane ku  kuzicira, gukonyora, kubagara, gukuraho amakoma yumye, kwihutira gukura igitoki cyafashwe na ‘thrips’ mu murima no kudasubiza ibishishwa byacyo muri uwo murima.

Harimo kandi no gutera imiti ya ‘Nimbecidine’ ku makoma y’insina cyangwa ku  mwanana mbere yuko amabere y’igitoki asohoka.

Iyi ndwara ngo nta kibazo iteza ku gice cy’imbere kiribwa cy’igitoki

Nsengimana Janvier Uyobora ishami rishinzwe ubuhinzi i Kirehe avuga ko nta muntu ukwiye gutinya kugura no kurya ibitoki byafashwe  n’iyi ndwara.

Ati: “Turamara abaturage impungenge rwose, uretse iryo bara ryonyine ubundi igitoki kiraribwa bisanzwe, n’umusaruro wari usanzwe uboneka ni wo uboneka, kandi iyo ukiriye nta ndwara kugitera nk’uko abashakashatsi muri RAB babidusobanuriye. No ku masoko rwose bikwiye kugurwa.”

Mu zindi nama abahinzi b’urutoki bagirwa harimo ko ibitoki bifite iyo ndwara bishobotse na byo byakurwa mu rutoki  kugira ngo gukwirakwira kw’iyo ndwara bigabanyuke.

No mu gihe byaba ngombwa ko hakenewe umuti abahinzi barawegerezwa vuba, ariko ngo ibyiza  hakoreshwa uburyo bwa gakondo bwo kwita ku isuku y’umurima w’insina, bwakwanga akaba ari bwo hayobokwa ikoreshwa  ry’umuti ‘Nimbecidine’

Amakuru agera kuri MUHAZIYACU kandi ni uko kuri uyu wa 15 Nyakanga 2020, hari abashakashatsi mu kigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi- RAB basuye  abahinzi mu mirima mu duce twagaragayemo iyi ndwara mu rutoki i Mushikiri  mu midugudu ya  Kamunyana na Kamarashavu.

Nyuma yo kugirwa inama zo kwirinda iyi ndwara, hari abahinzi bahise biyemeza kuyoboka uburyo bwo kwita ku isuku y’urutoki no  kurwanya twa dukoko twitwa ‘Thrips’ dutuma igitoki gihinduka ibara, babyambika amasashi.

Kugeza ubu i Mushikiri abahinzi bigaragara ko urutoki rwose rwafashwe ni bane  barufite  ku buso busaga hegitari eshatu,  mu gihe abo  bigaragara ko hagiye hafatwa insina nke ari 25; bafite  urutoki kuri hegitari hafi 11.

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka KireheKireheUbuhinzi bw'urutoki

UMWANDITSI

Noel Manishimwe

Noel Manishimwe

Izo bijyanye

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga
Ubuhinzi

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga

13/10/2026
Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa
Ubumwe n'ubwiyunge

Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa

08/10/2026
Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere
Amakuru

Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere

06/10/2026

Ibitekerezo 1

  1. Pingback: Iburasirazuba: Abahinzi baragirwa inama yo kwambika ibitoki amashashi – Muhaziyacu

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ubuyobozi bwa SACCO KAZO burizeza abayibitsamo ko umutungo wabo ucunzwe neza

Ubuyobozi bwa SACCO KAZO burizeza abayibitsamo ko umutungo wabo ucunzwe neza

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU