Imirimo yo kubaka ikiyaga gihangano kizwi nka Muvumba Multipurpose Dam kiri kubakwa ku buso burenga hegitari 796 mu mirenge ya Rukomo, Gatunda na Karama mu Karere ka Nyagatare; imaze kugera ku kigero cya 44.17%.
Igitekerezo n’inyigo by’umushinga byatangiye mu myaka 1998, umushinga utangira kubakwa mu mwaka wa 2022.
Uyu mushinga uzafasha mu kuhira hegitari 10,000 z’ubutaka, ukanazatanga kilowati 1,000 z’amashanyarazi ndetse no gutanga meterokibe 50,000 z’amazi meza buri munsi, ibintu bizakemura bimwe mu bibazo by’amazi, amashanyarazi ndetse n’amapfa bijya bigaragara muri Nyagatare.
Umuyobozi mu kigo gishinzwe umutungo kamere w’amazi mu Rwanda (Rwanda Water Board – RWB), akaba n’umwe mu bakurikirana umunsi ku wundi ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga, Ndekezi François Xavier, yavuze ko igitekerozo cy’umushinga bagitangiye mu mwaka 1998, baza gukora inyigo yawo 2013.
Ati: “Uyu mushinga watekerejwe hambere, abahanga bawusesengura mu byiciro bitandukanye, hanashakishwa ubushobozi bw’ingengo y’imari. Ni umushinga mugari uzabyazwa umusaruro mu buryo butatu: kuhira imyaka ku burebure bwa kirometero 200 ku buso bwa hegitari ibihumbi 10, gutanga meterokibe ibihumbi 50 z’amazi buri munsi azahabwa WASAC kugira ngo agezwe ku baturage, ndetse no kubyaza amashanyarazi angana na kilowati 1000.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare, bufata uyu mushinga nk’igisubizo ku bibazo by’amazi, ubuhinzi bushingiye ku kuhira, ndetse no gukemura ikibazo cy’amashanyarazi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Matsiko Gonzague, avuga ko Muvumba Multipurpose Dam izazana impinduka zikomeye mu buhinzi n’iterambere rusange ry’akarere.
Ati: “Abahinzi bacu bazagerwaho n’imiyoboro yo kuhira, bityo bahinge ibihe byose batikanga izuba. Twari dusanzwe duhinga ahari ibishanga mu gihe cy’izuba, ariko ubu, ubuso buzaguka cyane, ubuhinzi bugire ireme. Ibi bizadufasha no kwibanda ku bihingwa ngengabukungu bijyanwa ku masoko mpuzamahanga.”
Yakomeje agira ati: “Hazavamo amashanyarazi azongera umubare w’abacanirwa, hazavamo n’amazi meza agezwe ku baturage, bivuze kugira imibereho myiza. Muri rusange, uyu mushinga uzagira aho udukura n’aho utugeza.”
Uyu mushinga uterwa inkunga na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere na Guverinoma y’u Rwanda.
Biteganyijwe ko imirimo yose izarangira mu Ugushyingo uyu mwaka, aho ku ikubitiro hateganywa kuhirwa hegitari 3,000. Biteganyijwe ko uyu mushinga uzuzura utwaye miliyoni 124 z’Amayero, zingana na miliyari zirenga 211 z’amafaranga y’u Rwanda.








