Umugabo w’imyaka 42 wo mu Karere ka Kirehe yagiye mu rutoki rw’abandi asangamo abarinzi baramukubita, apfa mu gihe yajyanwaga kwa muganga.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa mbere tariki 11 Gicurasi, mu Mudugudu witwa Vatikani, mu Kagari ka Nyabigega, mu Murenge wa Kirehe, mu Karere ka Kirehe, aho bivugwa ko uyu mugabo witwa Nzabihimana Jean Marie yakubitiwe mu rutoki yari agiye kwibamo.
Umuyobozi w’Umurenge wa Kirehe, Mwiseneza Anania, yabwiye MUHAZIYACU ati: “Yagiye kwiba mu rutoki rw’uwitwa Nshimiyamana Saidi, asanga harimo abazamu be bararira urutoki. Kubera ko yari afite umupanga, ngo yashatse kurwanya abo bazamu, nabo rero babikora basa n’aho bitabara baramukubita bikomeye.”
Ngo byabaye ngombwa ko bamugeza kwa nyir’urutoki, bitabaza ubuyobozi ahagana mu rukerera, babubwira ko umuntu yakubiswe, nibwo yajyanwaga kwa muganga, ariko apfa bataragerayo.
Nyakwigendera nta bikomere yasanganywe, ngo ahubwo abazamu bavuga ko bamukubitaga imigeri.
Gitifu Mwiseneza yihanangiriza ko umuco wo kwihanira atari wo, agira ati, “Bafite uburenganzira bwo kurinda ibyabo, ariko igihe babonye umunyabyaha ntabwo bagomba kwihanira, bagomba kubimenyesha inzego z’ubuyobozi kugira ngo ashyikirizwe inzego zibishinzwe akurikiranwe.”
Abazamu babikoze ni babiri, bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) i Kirehe, na nyir’urutoki nawe ngo yarafashwe ngo akorweho iperereza.





