MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kirehe : DASSO yafatanywe n’abagabo babiri  yari  agiye kugurisha ibendera ry’igihugu

Noel ManishimweYanditswe na Noel Manishimwe
13/05/2020
DASSO muri Kirehe  yafatanywe n’abagabo babiri  yari  agiye kugurisha ibendera ry’igihugu (Ifoto: Interineti)

DASSO muri Kirehe yafatanywe n’abagabo babiri yari agiye kugurisha ibendera ry’igihugu (Ifoto: Interineti)

Abayobozi  n’inzego z’umutekano mu Karere ka Kirehe  bafashe umukozi mu rwego rushinzwe umutekano rwa DASSO wo mu Murenge wa Nyamugali  ari kugurisha  abagabo babiri ibendera ry’igihugu.

Ibi byabereye  mu Kagari ka Kazizi, mu Murenge wa Nyamugali, ku itariki 10 Gicurasi. Amakuru agera kuri MUHAZIYACU avuga ko umugambi wo kwiba, gukurisha no kugura iryo bendera aba bagabo batatu bari bawufite kuva muri Mutarama 2020.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamugali Iyamuremye Antoine yabwiye MUHAZIYACU uko amakuru y’aba  bagerageje kwiba ibendera no kurigurisha bagatahurwa, yamenyekanye.

Ati: “Ku itariki ya 10 saa kenda na cumi n’itandatu nibwo twafashe umu -DASSO ari kumwe n’umuntu yari amaze guhereza iryo bendera. Ariko n’ubundi twari tumaze iminsi baduhaye amakuru yavugaga ko uwo DASSO ngo yabonye umuntu uzatwara iryo bendera, ngo hari icyo arishakira.”

Akomeza agira ati: “Tubimenye twakomeje gukurikirana ayo makuru, kugeza ubwo uwo DASSO arivana mu Kagari ararimuhereza, uwo muntu amuhereza amafaranga ya avanse ibihumbi 10frw, ngo hari andi ibihumbi 10frw  yagombaga kumuhereza. Ni njye wamwifatiye  turi kumwe na Polisi n’uhagarariye Ingabo. Twafashe uwo mugabo yari amaze kurihereza  dusanga arifite mu mufuka, aratubwira ngo ni Dasso urimpaye;  na DASSO arabyemera.”

Aba bagabo babiri bagerageje kugura ibendera ryibwe barimo umwe utuye mu Murenge wa Mahama n’undi utuye mu Murenge wa Nyamugali. Bo na DASSO wari ugiye kuribagurisha bahise batabwa muri yombi, ubu bari gukurikiranwa n’ubugenzacyaha.

Amakuru avuga ko ngo abo bagabo babiri bashakaga ibendera bari barabwiye Umu-DASSO ko ngo ari imari ikomeye kuko ngo umuntu  aritwitse ivu ryaryo ryaba ritera ishaba, umuntu akaba yagira igitinyiro ndetse ngo akaba umukire.

Ibendera ryari ryagurishijwe rikagaruzwa ryari ryakuwe mu bubiko mu Kagari ka Kazizi, Umurenge wa Nyamugali.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka Kirehe

UMWANDITSI

Noel Manishimwe

Noel Manishimwe

Izo bijyanye

Abanyeshuri 300 bashya ba IPRC Ngoma bagiriwe inama yo kwiga bashyizeho umwete
Uburezi

Abanyeshuri 300 bashya ba IPRC Ngoma bagiriwe inama yo kwiga bashyizeho umwete

10/11/2026
Ibiciro mu cyaro byazamutseho 31.3%, mu mijyi bizamuka 19.5%
Inkuru z'ingenzi

Ibiciro mu cyaro byazamutseho 31.3%, mu mijyi bizamuka 19.5%

10/11/2026
Ibiti bisaga ibihumbi 72 bigiye guterwa muri gahunda ya ‘Gatsibo igwije imbuto’
Amakuru

Ibiti bisaga ibihumbi 72 bigiye guterwa muri gahunda ya ‘Gatsibo igwije imbuto’

10/11/2026
U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi2

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kayonza: Batandatu batawe muri yombi bari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe

Kirehe: Batawe muri yombi bazira amafaranga y'ikibina

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU