Munyaburanga Emmanuel, ni umusaza w’imyaka 67 utuye mu Murenge wa Kabarore, akaba akorera ubuhinzi n’ubworozi bya kijyambere mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Gatsibo.
Munyaburanga ahamya ko abanyarwanda bibohoye tariki 4 Nyakanga muri 1994, kandi kwibohora byageze mu nzego zose z’ubuzima bw’abanyarwanda, kugera no mu buhinzi n’ubworozi bwabo.
Yongeraho ko mu myaka 26 ishize kuva u Rwanda rwibohoye abanyamuryango hirya no hino bagiye bagera kuri byinshi bitewe n’imiyoborere myiza.
Munyaburanga ahinga ibigori kuri hegitari cumi n’ebyiri 12, n’urutoki kuri hegitali eshatu 3. Mu bworozi, yoroye inka 60 zirisha kuri hegitari 25.
Yagize ati: “Icyo nagezeho gifatika: nubatse inzu nziza ijyanye n’igihe, mfite imodoka, kandi abana banjye bize neza.”
Yongeyeho ati: “Burya umuhinzi n’iyo yahera ku buso butoya ariko agahinga kijyambere agenda atera imbere akazagera aheza hashoboka.”
Uyu musaza avuga ko byose biterwa n’imiyoborere n’ubukangurambaga byakozwe n’ubuyobozi bw’igihugu.
Ati: “Imiyoborere nayigeranya n’umuryango, iyo bakuyoboye neza bakakugira inama bigenda neza.”
Abajijwe icyo Kwibohora bisobanuye kuri we, Munyaburanga yagize ati: “Twibohoye ingoyi y’igitugu, ivangura, ubukoroni; ubungubu navuga ko ari demokarasi igaragara.”
Agereranya FPR-Inkotanyi nk’umuryango w’abanyarwanda, akongera akayigereranya nk’umubyeyi, ngo ibindi byabanje byari amashyaka.
Yemeza ko ubuhinzi n’ubworozi bwateye imbere kubera imiyoborere myiza ngo kuko byose babikesha Perezida Kagame ushishikariza abanyarwanda gukunda umurimo no kuwunoza.
Ati: “Iyo atubwira ngo twigire, icyo biba bivuga nugukora cyane nuguhinga, korora no gukora akazi akariko kose: umukanishi, umuhinzi, umworozi, umucuruzi, bikubiyemo rero kwigira kandi turabishima cyane.”
Somayire Modeste, umuhinzi w’urutoki w’imyaka 55 mu Murenge wa Gahini, mu Karere ka Kayonza, amaze imyaka 15 ahinga urutoki by’umwuga kuri hegitari ebyiri, nyuma yo kureka ubucuruzi bwa caguwa yakoreraga Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali.
Avuga ko yahisemo guhinga urutoki kubera ari igihingwa gihora gisarurwa buri gihe.
Ati: “Urutoki ni ikintu cyamfashije kurihirira abana, kuko nari mfite abana mu mashuri yisumbuye.”
Ubu yinjiza nibura ibihumbi 200Frw nyuma yo kugura ifumbire no kwishyura abakozi bagera kuri batandatu.
Avuga ko Kwibohora kw’igihugu bishamikiyeho byinshi, harimo kwibohora ubukene.
Ati: “Mfite imyaka 55, hari indi miyoborere naciyemo itari iyi ngiyi, ariko imiyoborere ya none ntacyo wayinganya, ndayishima ijana ku ijana.”
Ubutaka akoresha ngo n’ubundi mbere yari abufite, ariko ntiyigeze yeza ibitoki nk’ibyo yeza none, kubera ubuyobozi bubashishikariza gukora ndetse n’ibigo by’imari bikaba birushaho gukorana n’abahinzi bakaba banabaguriza.
Ashimangira avuga ati: “FPR yatubohohoye no mu bitekerezo.”
Kuri ubu ngo abana be basa n’aho barangije amashuri, ubu nibwo agiye gukorwa byinshi birimo kubaka inzu nziza yo kubamo no kwisunga amabanki akagura ubuhinzi bwe.






