MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nkubiri Alfred muri ba rwiyemezamirimo icyenda batawe muri yombi bazira miliyari 9 Frw

Ayabo ArthurYanditswe na Ayabo Arthur
08/07/2020

Rwiyemezamirimo mu bijyanye n’inyongeramusaruro zikoreshwa mu buhinzi, Nkubiri Alfred yatawe muri yombi na RIB we n’abandi icyenda aho bakurikiranyweho kunyereza ifumbire ifite agaciro ka miliyari 9 Frw. Kuri ubu bamaze gukorerwa dosiye zinashyikirizwa ubushinjacyaha.

Uyu mugabo uvuka mu Karere ka Kirehe usanzwe ufite sosiyete ya Enas ltd isanzwe ituganya ikanageza ifumbire ku baturage, ni umwe muri ba rwiyemezamirimo icyenda bakora aka kazi batawe muri yombi nyuma yo kuvugwaho uburiganya mu kugeza ifumbire ku baturage.

Bivugwa ko ibi byaha babikoze kuva mu mwaka wa 2009 kugeza ubu aho hari nk’abaturage baha nkunganire iba ifite igice kizishyurwa na leta bagashyiramo uburiganya. Urugero hari nk’aho baha umuturage ibiro 50 by’ifumbire bakandika ko bamuhaye ibiro 500.

Umuvugizi w’agateganyo wa RIB Bahorera Dominique yabwiye MUHAZIYACU ko koko aba ba rwiyemezamirimo bamaze gutabwa muri yombi ndetse na dosiye zabo ngo zamaze gushyikirizwa ubugenzacyaha.

Ati “ Ni abantu bageze ku icyenda twakurikiranye baregwa kunyereza amafumbire bari barahawe yagombaga kugezwa ku baturage harimo n’uruhare rwa leta harimo na Nkubiri, hari abaturage batayibonye ifumbire.”

Uyu muvuzigi yakomeje avuga ko ibindi bisobanuro birenzeho byabazwa ubushinjacyaha kuko bamaze kubushyikiriza dosiye.

Si ubwa mbere Nkubiri Alfred atabwa muri yombi kubera ibibazo by’ifumbire, mu mwaka wa 2016 nabwo yigeze gufungwa nyuma yo kuzana mu Rwanda ifumbire itujuje ubuziranenge yo mu bwoko bwa DAP yari yakuye mu gihugu cya Arabie Saudite.

Icyo gihe Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (Minagri) yavuze ko iyo fumbire yari ifite ibibazo by’ubuhehere.

 

Impinduka

Tariki 25 Kamena2021 Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwanzuye ko Nkubiri Alfred afungurwa.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: ubutabera

UMWANDITSI

Ayabo Arthur

Ayabo Arthur

Izo bijyanye

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa
Ubumwe n'ubwiyunge

Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa

08/10/2026
Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere
Amakuru

Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere

06/10/2026
REG VC na Police WVC begukanye irushanwa rya Volleyball rya Kirehe Open 2026
Siporo & imyidagaduro

REG VC na Police WVC begukanye irushanwa rya Volleyball rya Kirehe Open 2026

05/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kayonza: Abacururiza mu gasantere kitwa Dar es Salaam barinubira gucururiza ku muhanda ibyabo byuzuye ivumbi

Kayonza: Abacururiza mu gasantere kitwa Dar es Salaam barinubira gucururiza ku muhanda ibyabo byuzuye ivumbi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU