Intara y’Iburasirazuba yatangiye ubukangurambaga ku mikoreshereze y’inzuri, aho aborozi bo muri iyi ntara bakangurirwa kuzikoresha neza zikabyazwa umusaruro, ibi kugira ngo bizagerweho buri mworozi akaba azasinyana amasezerano y’imikoreshereje yazo n’ubuyobozi.
Ubu bukangurambaga bwatangijwe tariki ya 08 Ukuboza mu Karere ka Nyagatare. Ubu bukangurambaga bwatangijwe n’igikorwa cyo gusobanurira aborozi ibikubiye mu masezerano yo gucunga, gukoresha no kubyaza umusaruro ukwiye ubutaka bwagenewe ubworozi (urwuri) ndetse no gusinya amasezerano hagati y’aborozi bo mu Karere ka Nyagatare n”Ubuyobozi bw’aka karere.
Aya masezerano agamije kunoza imikoreshere y’inzuri zasaranganyijwe no kwiyemeza gukora ubworozi butanga umusaruro utubutse no kubyaza umusaruro ukwiye ubutaka bwagenewe ubworozi (urwuri) bukazanakomereza no mu tundi turere turimo inzuri zasaranganyijwe.
Mu butumwa Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K. Emmanuel yahaye aborozi b’i Nyagatare, yabibukije ko bafitanye igihango na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuko muri aka karere ari ho yahereye atanga inzuri abasaba kuzibyaza umusaruro.
Ati: “Turabakangurira korora kinyamwuga; mumenye gutegura urwuri neza, guhitamo icyororo cy’inka n’imbuto z’ubwatsi, tworore neza, twongere umukamo mu bwinshi no mu bwiza, woherezwa ku isoko.”
Yongeye ati: “Ntacyo Perezida wa Repubulika atadukoreye, ahasigaye muhitemo tujyanemo kandi dukore ibyo tugomba gukora”.
Yasabye aborozi ko isi irimo kwihuta cyane, abasaba gukora cyane, gukunda igihugu, gukunda umurimo no kuba umwe kuko aribyo bizatuma bagera ku iterambere.
Gasana Damas, umworozi wororera mu Murenge wa Rwimiyaga, Akagari ka Kirebe avuga ko kudahinga ubwatsi mu rwuri byamugizeho ingaruka muri iki gihe, kuko izuba ryabaye ryinshi bituma ashonjesha inka ze n’umukamo uragabanyuka cyane kubera iri zuba.
Avuga ko nyuma yo gusura aborozi borora by’umwuga ndetse no kubikangurirwa n’ubuyobozi ubu arimo guhinga ubwatsi mu rwuri kuri hegitari 10 kugira ngo atazongera gushonjesha inka.
Ubuyobozi bw’intara n’uturere ndetse n’izindi nzego bakaba bwaratangiye ubu bukangurambaga hagamijwe gufasha aborozi kubyaza umusaruro ubworozi bakora no kubigisha uko ibisigazwa by’ibikomoka ku buhinzi byakifashishwa mu kugaburira amatungo cyane cyane mu gihe cy’izuba rikunda kwibasira ibice bimwe na bimwe by’iyi ntara.
Intara y’Iburasirazuba ibarurwamo inzuri zisaga ibihumbi 10 ziri ku buso bwa hegitari ibihumbi 100 n’inka zisaga ibihumbi 430. Muri iyi ntara hakaba harimo kubakwa uruganda rw’amata y’ifu ruzajya rukenera litiro ibihumbi 500 ku munsi.








