Bamwe mu bagenerwabikorwa ba VUP bo mu Murenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo bemeza ko intambwe bateye bikura mu bukene ituma badakomeza gufashwa.
Kuri uyu wa 09 Ukuboza mu Mudugudu wa Nyabikenye mu Kagari ka Nyamirama, hari itsinda ry’abantu benshi bambaye utujire tubaranga ko bari mu kazi, umunyamakuru wa MUHAZIYACU ahisemo umwe muri aba bari gukora umuhanda, yitwa Mukandahiro Libertha, yifuje ko ubuhamya bwe abutangira iwe mu rugo yerekana intambwe yateye yikura mu bukene.
Aho Mukandahiro atuye ni mu mudugudu w’abaturage bose bo yubakiwe inzu nyuma yo kwigurira ikibanza amafaranga ibihumbi 50, uyu Mukandayisenga ni umupfakazi ufite abana bane, bose biga mu mashuri y’imyuga.
Mukandayisenga atangira ubuhamya bwe nyuma yo gupfakara, agasubira kuba iwabo nabo batari bishoboye, kurya kwambara no kurihira umwana ishuri yemeza ko yabifataga nk’inzozi yumvaga nta kintu cyiza na kimwe cyamugeraho.
Iyi mibereho ye yatumye ashyirwa mu bagenerwabikorwa ba VUP, atangira akora imirimo y’amaboko bahemberwa.
Mu mvugo ye yakomeje agira ati: “Ubu bancukije (agakurwa mu bagenerwabikorwa ba VUP) nta kibazo nagira kuko maze kwiyubaka mfite amatungo magufi atatu kandi ampa amafaranga, ndi mu matsinda yo kwizigama no kugurizanya rwose ubuzima bwanjye bwamaze gufata umurongo, n’ubu ntegereje ko hazasohoka ibyiciro by’ubudehe bishya nanjye nkasigira abandi nabo bagafashwa.”

Ubuhamya bwa Mukandahiro bugaruka cyane mu kwishyira hamwe n’abandi, aho bigishijwe kwizigamira, kugira isuku, gukora batiganda kandi buri wese akagendera ku wundi, ibi ngo bituma uwatsikiye bamwegurira hamwe.
Irindi banga ni ukwirinda gusesagura na ducye bahawe bigatuma batekereza ejo hazaza heza.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yemeza ko kimwe mu byo bashyira imbere mu kwigisha aba bagenerwabikorwa ba VUP ni ukubasha kwibeshaho neza nyuma y’ibikorwa bya VUP, yakomeje agira ati: “Hari abo usanga bari mu cyiciro cy’abafashwa bumva bahora bafashwa ntibacutswe, abo turabaganiriza tukabafasha kwiyubaka no guhindura imyumvire.”
Akarere ka Gatsibo gatangaza ko ubukene bukabije bwagabanyutse cyane aho bavuye mu ijanisha rya 38% ubu bakaba bageze ku kigero cya 18%.







