MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abahoze bakinira Kirehe FC basabye Guverineri Mufulukye kubishyuriza arenga miliyoni 16 Frw

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
06/01/2021

Abakinnyi 25 bahoze bakinira ikipe ya Kirehe FC n’umutoza wabo Sogonya Hamis bishyize hamwe bandikira umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred bamusaba kubishyuriza ikipe ya Kirehe FC bashinja kubambura arenga miliyoni 16 Frw.

Ni ibaruwa yasinyweho na Munyeshyaka Gilbert ariko akavuga ko ahagarariye abandi bakinnyi 25 n’umutoza wahoze abatoza, aba bakinnyi bavuga ko bishyuza iyi kipe amafaranga arimo imishahara n’amafaranga yibanze ahabwa umukinnyi mbere yo gusinyira ikipe bakoreye mu myaka itatu ishize ubwo Kirehe FC yabarizwaga mu cyiciro cya mbere.

Mu kiganiro gito yagiranye na MUHAZIYACU, Munyeshyaka Gilbert, yavuze ko amafaranga bishyuza bayakoreye mu myaka itatu bamaze bakinira muri iyi kipe bamwe ikajya ibishyura ibice ikabasigaramo andi mafaranga.

Yavuze ko bagerageje kwishyuza aya mafaranga mu buryo ubwo aribwo bwose ariko abayobora iyi kipe bakabananiza cyane bitwaje ko ubwo bakiniraga iyi kipe ngo yari itarabona ubuzima gatoza.

Ati “ Mu kwezi gushize twarabandikiye badusubiza bifashishije umunyamategeko batubwira ko nta masezerano dufitanye n’ikipe yabo ngo ikipe twakiniye nta buzima gatozi yari ifite, umuyobozi mushya w’iyi kipe Sebikwekwe ntabwo aba ashaka kumva ikibazo cyacu.”

Yakomeje avuga ko kuri ubu bifuza koabayobozi b’Akarere ka Kirehe basoza manda yabo nibura bakemuye ikibazo cyabo ari nayo mpamvu bandikiye umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba ngo abafashe mu kurenganurwa.

Muri iyo baruwa bandikiye Guverineri Mufulukye hari aho bagira bati “ Bwana Muyobozi ideni ryacu ringana na miliyoni 16 823 200 Frw tukaba tubasaba ubuvugizi ngo Kirehe FC itwishyure, kuko aho twafashe amadeni twabaye abambuzi mu maso yabi, ikipe yatumye abavandimwe n’inshuti badutakariza icyizere kuko bumva ko umutungo w’urugo twawusesaguye nyamara ari ikipe idukenesheje bigeze aha.”

Munyeshyaka kandi yavuze ko bifuza gukemura iki kibazo mu buryo bw’ubwumvikane ngo kuko ibimenyetso bigaragaza ko bakiniye iyi kipe bihari birimo amafoto, imikino bakinnye ndetse n’amasezerano bagiranye n’iyi kipe.

Iyi baruwa bakaba bayanditse kuri uyu wa kabiri tariki ya 5 Mutarama 2021 ikaba iherekejwe n’urutonde ruriho abakinnyi 25 n’umutoza wabo n’amafaranga buri umwe yishyuza iyi kipe.

Abakinnyi batandukanye basinye ku rutonde rwatanze mu buyobozi bw’Intara rwerekana ko bemera ko Munyeshyaka abahagararira
Barasabwa kwishyurwa arenga miliyoni 16 Frw

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Ikusanyirizo ry’amashanyarazi rya Kirehe rigeze kuri 75%, ryitezweho kugeza ingufu mu byanya byuhirwa
Amashanyarazi

Ikusanyirizo ry’amashanyarazi rya Kirehe rigeze kuri 75%, ryitezweho kugeza ingufu mu byanya byuhirwa

18/10/2026
Étoile de l’Est yanganyije na Mukura VS 1-1
Amakuru

Étoile de l’Est yanganyije na Mukura VS 1-1

17/10/2026
Zamalek SC yatsindiye APR FC igitego 1-0 i Kigali
Umupira w'amaguru

Zamalek SC yatsindiye APR FC igitego 1-0 i Kigali

16/10/2026
Imiryango 15 y’i Nyamugari yorojwe inka ku munsi mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro
Abagore

Imiryango 15 y’i Nyamugari yorojwe inka ku munsi mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro

15/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
AMAFOTO atandukanye agaragaza ubwiza bw’ishyamba rya kimeza rya Ibanda-Makera ry’i Kirehe

AMAFOTO atandukanye agaragaza ubwiza bw'ishyamba rya kimeza rya Ibanda-Makera ry'i Kirehe

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU