MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Rwamagana: Urubyiruko rurifuza ko hagurwa ibikorwa biruhuza mu myidagaduro

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
05/10/2023

Urubyiruko rwo mu mirenge ya Gishari na Munyiginya rurasaba ko rwakubakirwa inzu y’urubyiruko izaba ari ihuriro ryo kuruhuza no kwidagadura bagura impano zabo.

Ubwo hasozwaga ubukangurambaga bumaze amezi abiri bwigishaga urubyiruko rwari ruri mu biruhuko kwirinda ubwandu bushya bwa virusi itera Sida, kuri uyu wa 04 Ukwakira ku kibuga cy’umupira ahazwi nko ku Kiyenzi mu Murenge wa Munyiginya niho hashorejwe ibikorwa by’ubu bukangurambaga.

Ni ibikorwa byaranzwe n’imyidagaduro harimo imbyino gakondo, izigezweho, imivugo ndetse habaye n’umukino w’umupira w’amaguru wahuje Umurenge wa Munyiginya n’uwa Gishari aho warangiye hatsinze Umurenge wa Munyiginya kuri penariti 3 kuri 2.

Bamwe mu rubyiruko bari bitabiriye ibi bikorwa bemeza ko bakeneye aho bahurira nk’urubyiruko kugira ngo barusheho gusabana no kwagura impano zabo nk’uko bivugwa na Nsanzimana Theophile ukurikiye itsinda ribyina injyana zigezweho ryo mu murenge wa Gishari ryitwa “Birungi”.

Nsanzimana yagize ati: “Dukeneye ikigo duhuriramo nk’urubyiruko, rukisanzura hakaba umwanya wo kwagura impano zacu, kuko nk’aya matsinda yacu usanga akora ibintu byinshi harimo za comedies, imideri, gukina amafilime, kuvuga imivugo no kwiga kubyina ibi byose kubikora biratugora kuko ntabwo biba byoroshye guhuza urwo rubyiruko rwose rufite izo mpano zitandukanye.”

Urubyiruko rwo mu Murenge wa Munyiginya narwo rwifuza ko iyi nyubako ishyizwe hafi yarwo byarufasha kwagura impano zabo nk’uko bisobanurwa na Habimana Jean Pierre.

Yagize ati: “Inaha nta hantu ho kwidagadurira hahari, ntaho wabona kandi buriya hari nk’icyo kigo n’ubuyobozi byabworohera kuko hari nk’ubutumwa bashaka kugeza ku rubyiruko byakwihuta, hari izindi gahunda bashaka ko bakora babasha kurubonera hamwe kandi ku buryo bwihuse cyane.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yemeza ko hari ibiri gukorwa kugira ngo urubyiruko rubashe kubona aho rwidagadurira.

Yagize ati: “Hari ibyo twashyize mu nshingano zacu, ni ukubaka ibibuga by’umupira n’ubwo nta sitade tugira ariko kubaka ibibuga bishobora guhuriraho urubyiruko bakaba bakina imikino itandukanye bakaba bakwidagadura, bagahurira hamwe ari benshi bakigishwa umuco n’indangagaciro na kirazira.”

Ati: “Ibyo byose biri muri gahunda.”

Meya Mbonyumuvunyi yakomeje asobanura by’umwihariko ibijyanye n’ibigo by’urubyiruko, kuri ubu Akarere ka Rwamagana gafite ibigo by’urubyiruko bitatu harimo icya Fumbwe, icya Kitazigurwa n’icya Rwamagana.

Yagize ati: “Duteganya ko tuzagenda tubyagura, nko muri iki gihe cya vuba turateganya gufungura ikigo cy’urubyiruko mu Murenge wa Nzige, ibi byose turabikora bijyana no gushyiraho amashuri y’ubumenyingiro kuko nk’aha Munyiginya ntayo twagiraga ariko ubu ryaratangiye.”

Mu ntego rusange z’Inama y’Igihugu y’urubyiruko harimo ko byibuze muri buri murenge hakwiye kuba hari ikigo cy’urubyiruko, nyamara ngo kuba iyi ntego itaragerwaho biterwa n’ikibazo cy’amikoro dore ko kugeza ubu mu Karere ka Rwamagana habarurwa ibigo bitatu gusa by’urubyiruko, kandi hakenewe ibigo 14.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge
Inkuru z'ingenzi

Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge

20/09/2026
MINALOC yashimye imikorere ya Njyanama y’Akarere ka Ngoma mu myaka itanu ishize
Inkuru z'ingenzi

MINALOC yashimye imikorere ya Njyanama y’Akarere ka Ngoma mu myaka itanu ishize

18/09/2026
Irushanwa ‘Kirehe Open Volleyball’ ryagarutse nyuma y’imyaka itatu ritaba
Siporo & imyidagaduro

Irushanwa ‘Kirehe Open Volleyball’ ryagarutse nyuma y’imyaka itatu ritaba

17/09/2026
Imishinga minini ikeneye ubuvugizi n’ingengo y’imari ngo ishyirwe mu bikorwa i Kirehe
Amakuru

Imishinga minini ikeneye ubuvugizi n’ingengo y’imari ngo ishyirwe mu bikorwa i Kirehe

16/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Isoko rigezweho rizubakwa i Nyakarambi rizatwara asaga Miliyari 6.2

Kirehe: Isoko rigezweho rizubakwa i Nyakarambi rizatwara asaga Miliyari 6.2

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU