MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Ibyaranze igitaramo Inkera y’Imparirwakurusha gisoza 2023(Amafoto)

Noel ManishimweYanditswe na Noel Manishimwe
30/12/2023

Igitaramo cyo gusoza umwaka wa 2023 kiswe Inkera y’Imparirwakurusha cyateguwe n’Akarere ka Nyagatare cyaranzwe no kwizihirwa mu mbyino n’indirimbo gakondo, kwishimira ibyagezweho no gushimira abakoze ibikorwa by’indashyikirwa.

Ni igitaramo cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 29 Ukuboza i Nyagatare, cyaranzwe n’indirimbo n’imbyino by’abahanzi gakondo nyarwanda, kitabiriwe n’abaturage mu ngeri zitandukanye, abayobozi b’Akarere ka Nyagatare, abo mu nzego z’umutekano, na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba.

Mu byagarutsweho cyane harimo kwishimira uko abatuye Nyagatare basoje umwaka wa 2023 mu mahoro n’umutekano, bafite ibyo kurya,hari iterambere bagezeho ahanini mu bijyanye n’ibikorwaremezo,  kandi bizeye ko n’umusaruro w’ibyo bahinze muri iki gihembwe cya 2024A kiri ku musozo byiganjemo ibigori bizera neza kuko habonetse imvura ihagije.

Nk’uko byasobanuwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare, iki gitaramo cyateguwe nk’umwanya mwiza wo kwisuzuma intambwe imaze guterwa mu nkingi zose no gufatira hamwe ingamba zo kurushaho gutera imbere,

Gasana Stephen Meya w’aka Karere yakomeje agira ati: “Muri iki gitaramo harimo no kureba abantu bagiye bakora ibikorwa binini bishimishije tukabahemba kandi bitera ishyaka abandi.”

Mu bahawe ibihembo by’ishimwe muri iki gitaramo kubera ko bakoze ibikorwa by’indashyikirwa harimo Koperative CO-DERVAM y’abahinzi b’umuceri iherutse kubaka Sitayo ya Lisansi, ubu ikaba inafite ubwizigame bwa Miliyoni 200Frw.

Padiri Gakirage Jean Bosco yahembwe nk’indashyikirwa mu guteza imbere uburezi bufite ireme aho yubatse ishuri rya Saint Antoine Secondary School Karangazi, naho Kashugera Kamo Faustin ni umworozi ntangarugero wororera mu Murenge wa Karangazi wahembwe nk’indashyikirwa mu kugira umukamo mwinshi woherezwa ku ikusanyirizo, aho ku munsi agemura litiro 360 z’amata.

Undi washimwe nk’indashyikirwa mu kugira umukamo mwinshi woherezwa ku ikusanyirizo ni umworozi witwa Mukanyana Gratia ugemura litiro 326 z’amata ku munsi.

Naho Kubahoniyesu Jean Masanyu yatoranyijwe nk’indashyikirwa mu bukangurambaga bugamije kwishakamo ibisubizo, aho yagize uruhare mu kubaka ikiraro gihuza Akagari ka Rwenyemera n’aka Kizirakome cyuzuye gitwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni enye[4,000,000Frw) , we uruhare rwe yatanzemo akaba ari 2,823,400Frw.

Muri iki gitaramo, Rubingisa Pudence, Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba yijeje abatuye Akarere ka Nyagatare ubufatanye, ati: “Ndabizeza ubufatanye ku giti cyanjye ariko nk’Umuyobozi w’Intara, nanashimira nyakubahwa Perezida wa Repubulika wangiriye icyizere kugira ngo nze mu ntara nk’umuyobozi wayo, nanjye mbizeze ubufatanye n’ububasha ndetse no kuba nzakorana neza na bagenzi banjye.”

Akarere ka Nyagatare kagizwe n’imirenge 14, utugari 106  n’imidugudu 628,

Kari mu turere dufite iterambere ryihuta ahanini mu bijyanye n’ibikorwaremezo nk’imihanda,Sitade, inganda zitandukanye, amashuri, ibigo by’ubuvuzi, imishinga minini y’ubuhinzi n’ubworozi buteye imbere n’ibindi; kari no mu turere twunganira umurwa mukuru w’u Rwanda, Kigali.

Aka karere kari ku buso bwa kirometerokare 1919, ni ko karere ka 2 mu Gihugu mu bunini, gatuwe n’abaturage 653,861 nk’uko byagaragajwe n’ibarura rusange rya 5 ryakozwe muri 2022, gahana imbibi n’Akarere ka Gatsibo mu Majyepfo, Akarere ka Gicumbi mu burengerazuba,  n’Igihugu cya Uganda mu majyaruguru hamwe n’Igihugu cya Tanzania mu burasirazuba.

Inkuru bifitanye isano: Nyagatare: Hahurijwe hamwe abahanzi batandukanye mu birori byo gusoza umwaka

Hahembwe abakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu byiciro bitandukanye muri 2023(Amafoto: Akarere ka Nyagatare)

Abayobozi bungirije bombi mu Karere ka Nyagatare, uw’Iterambere ry’ubukungu Matsiko Gonzague n’uw’imibereho myiza y’abaturage Murekatere Juliet

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Pudence Rubingisa(ubanza ibumoso) n’abandi bayobozi mu byiciro bitandukanye bitabiriye igitaramo inkera y’imparirwakurusha cyateguwe n’Akarere ka Nyagatare

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Noel Manishimwe

Noel Manishimwe

Izo bijyanye

Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3
Ibidukikije

Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3

06/11/2026
Hari icyifuzo cy’uko Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye cyaba ibitaro bya 2 by’Akarere
Ibikorwaremezo

Hari icyifuzo cy’uko Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye cyaba ibitaro bya 2 by’Akarere

04/11/2026
Perezida Kagame yasabye ibihugu guhindura imyumvire ku ishoramari
Amakuru

Perezida Kagame yasabye ibihugu guhindura imyumvire ku ishoramari

02/11/2026
Umushinga Jya Mbere umaze gukoresha hafi miliyari 16Frw mu bikorwa by’iterambere i Kirehe 
Amakuru

Umushinga Jya Mbere umaze gukoresha hafi miliyari 16Frw mu bikorwa by’iterambere i Kirehe 

01/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: Ababyeyi bagirwa inama yo kubyarira kwa muganga

Ngoma: Ababyeyi bagirwa inama yo kubyarira kwa muganga

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU