MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Amafoto abiri agaragaza kwirinda coronavirus

EditorYanditswe na Editor
11/03/2020
Perezida wa Repubulika Kagame Paul aramutsa Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Mufulukye Fred

Perezida wa Repubulika Kagame Paul aramutsa Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Mufulukye Fred

Mu mpera z’umwaka wa 2019 mu gihugu cy’Ubushinwa, mu burasirazuba bw’umugabane wa Aziya, hadutse icyorezo cya Coronavirus cyahawe izina rya COVID-19.

Iki cyorezo gikomeje gukwirakwira ku muvuduko wo hejuru, kimaze kugera mu bihugu byinshi byo ku Isi, gusa ntikiragera mu Rwanda no mu bihugu byinshi bigize umugabane wa Afurika.

Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira ingufu mu kurwanya iki cyorezo, hashyirwaho ingamba zitandukanye cyane cyane zijyanye no gukaza isuku.

Abantu bagirwa inama yo kwirinda kuramukanya mu biganza no guhoberana, ndetse bakanasabwa gukaraba mu ntoki inshuro nyinshi ku munsi mu rwego rwo kwirinda kwandura iyi ndwara no kuyikwirakwiza.

Mu ifoto yafashwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Werurwe 2020, ubwo Perezida Paul Kagame yifatanyaga n’umunyemari w’umunyamerika Howard G. Buffet mu gutaha umushinga wo kuhira imyaka mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe, mu Ntara y’Iburasirazuba; Perezida Kagame yaramukanyije n’abantu bakozanyaho inkokora, birinda gukorana mu biganza.

Iyi foto dukesha ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, Perezida Kagame yaramutsaga Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred.

Hirya no hino mu gihugu, ahahurira abantu benshi hashyizwe za kandagirukarabe; nk’uko bigaragara mu ifoto ya kabiri yafashwe n’umunyamakuru wa muhaziyacu.rw, abakristu gatorika batonze umurongo kuri Paruwasi ya Rwamagana, mu Ntara y’Iburasirazuba, kugira ngo bakarabe mbere yo kwinjira mu misa ya kabiri, ku cyumweru, tariki 11 Werurwe 2020.

Perezida Kagame aramutsa Guverineri Mufulukye i Nasho mu Karere ka Kirehe. (Ifoto: RBA)
Abakristu biganjemo abanyeshuri batonze umurongo ngo bakarabe intoki mbere yo kwinjira mu misa ya kabiri ku cyumweru, tariki 11 Werurwe 2020, muri Paruwasi ya Rwamagana. 

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Editor

Editor

Izo bijyanye

Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3
Ibidukikije

Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3

06/11/2026
Hari icyifuzo cy’uko Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye cyaba ibitaro bya 2 by’Akarere
Ibikorwaremezo

Hari icyifuzo cy’uko Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye cyaba ibitaro bya 2 by’Akarere

04/11/2026
Perezida Kagame yasabye ibihugu guhindura imyumvire ku ishoramari
Amakuru

Perezida Kagame yasabye ibihugu guhindura imyumvire ku ishoramari

02/11/2026
Umushinga Jya Mbere umaze gukoresha hafi miliyari 16Frw mu bikorwa by’iterambere i Kirehe 
Amakuru

Umushinga Jya Mbere umaze gukoresha hafi miliyari 16Frw mu bikorwa by’iterambere i Kirehe 

01/11/2026

Ibitekerezo 1

  1. Mugabo says:
    7 years yahise

    Iki cyorezo nta kukihenjekera kuko kigeze ino cyatumara. Birasaba gukumira mbere y’uko kihagera.
    Hakwiye gujorwa inspection kuko hari ibigo bya Leta byinshi, amabanki, Kaminiza ubona batubahiriza iyi Gahunda. Byaba ngombwa hagashyirwaho n’ibihano.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kwizera washakanye na Mukaperezida amurusha imyaka 27 wari wafungiye gufata ku ngufu umwangavu yafunguwe

Kwizera washakanye na Mukaperezida amurusha imyaka 27 wari wafungiye gufata ku ngufu umwangavu yafunguwe

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU