MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

RDB yagaragaje amahirwe adasanzwe y’ishoramari ari mu Bugesera

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
27/06/2026

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwagaragarije abashoramari amahirwe adasanzwe ari mu Karere ka Bugesera, arimo icyanya cy’inganda n’imishinga yo kubaka ikibuga cy’indege cya Kigali n’imihanda icyunganira igamije ubuhahirane n’ubukerarugendo muri aka Karere, mu Gihugu ndetse no hanze yacyo.

Ibi byagaragarijwe abashoramari n’abayobozi mu nzego zitandukanye kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Kamena 2026 mu nama yiswe ‘Bugerera Investment Forum’ yabereye muri aka Karere igamije kwerekana amahirwe y’ishoramari ari mu Bugesera.

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Juliana Kangeli Muganza, yagaragaje ko Akarere ka Bugesera ari kamwe mu dutanga amahirwe y’ishoramari kandi kari kwaguka mu buryo budasanzwe ndetse kakaba kigaragaza nk’ahantu heza hafite ubushobozi bwo kwagurira umujyi hakaba igicumbi cy’ubucuruzi.

Ati: “Muri RDB, tubona Bugesera nk’ahantu inzego zitandukanye zunganiranira. Ubwikorezi bufasha inganda, inganda zigatanga akazi kandi zigateza imbere serivisi, maze ishoramari rikabyara imirimo, amafaranga n’amahirwe ku baturage. Twifuza kubona Bugesera ihinduka igicumbi gikomeye cy’ubucuruzi, ubwikorezi, inganda, ubukerarugendo na serivisi zigezweho, kandi uruhare rw’Abanyarwanda rukarushaho kwiyongera muri uru ruhererekane rwose rw’ibikorwa.”

Perezida w’urugaga rw’abikorera-PSF mu Ntara y’u Burasirazuba, Benedata Laurien, yavuze ko Akarere ka Bugesera gatanga amahirwe y’ishoramari iryo ari ryose kandi rikunguka kubera umuvuduko w’iterambere uri kugaragara muri aka Karere.

Yagize ati: “Bugesera ni akarere gatanga amahirwe mu bukerarugendo, inganda, gutunganya ibikomoka ku buhinzi, ubuhinzi ubwabwo ndetse n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka. Ni ahantu rero abashoramari bakwiye kubona nk’urubuga rwo guhanga ibishya n’iterambere.”

Mwizerwa Vanessa washinze Bugesera Lake Resort ahazwi nko kuri Mirayi, yavuze iyi nama yabafashije kumenya andi mahirwe aboneka mu Bugesera kandi basobanukirwa uko bayabyaza umusaruro.

Ati: “Twari dukeneye kumenya nko ku kibuga cy’indege niba hari ukuntu twatangira gufata imiryango ku buryo kizafunguka natwe twiteguye kuhakorera. Urumva rero ni ibintu twari dukeneye kugiraho amakuru bigendanye n’aho dushaka kuganisha ibikorwa byacu.”

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, Munyazikwiye Faustin, na we ahamagarira abashoramari banini ndetse n’abato kuza gushora imari muri aka Karere.

Ati: “Akarere ka Bugesera ni icyerekezo cyiza cy’ishoramari, tubyaze umusaruro amahirwe akabonekamo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yagaragaje itandukaniro ry’Akarere ka Bugesera n’utundi turere, ariko asaba abashoramari gufatanya na Leta mu rugendo rwo kuzamura iterambere ry’aka Karere.

Yagize ati “Bugesera si Akarere nk’utundi, ni Akarere gafite umwihariko udasanzwe; ku rwego rw’Igihugu kandi ni n’irembo ry’iterambere ry’ejo hazaza h’u Rwanda. Kuba ubwabyo aka karere gafite umupaka n’ikindi gihugu, ibikorwaremezo bigari biri kubakwamo nk’Ikibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, bituma Bugesera iba hamwe mu hantu hitezweho icyerekezo cy’ishoramari kurusha ahandi.”

Kuva mu mwaka wa 2018, mu Karere ka Bugesera handitswe imishinga y’ishoramari igera kuri 330 ifite agaciro ka miliyari 1,7$. Ibi bikaba byarahanze imirimo ibihumbi 20. Muri uyu mwaka wa 2026 hiyongereyeho indi mishinga 41 ifite agaciro ka miliyoni 27$ izaha imirimo abarenga 1,600.

Icyanya cyahariwe inganda, Bugesera Special Economic Zone (BSEZ), gifite ubushobozi bwo kwakira inganda bigera ku 100, ubu izigera kuri 27 nizo zimaze kuhagura ibibanza ndetse 14 zikaba zikora imirimo yazo.

Abashoramari batandukanye bahuriye mu Karere ka Bugesera
Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Juliana Kangeli Muganza, yagaragaje ko Akarere ka Bugesera ari kamwe mu dutanga amahirwe y’ishoramari

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yagaragaje itandukaniro ry’Akarere ka Bugesera n’utundi turere, ariko asaba abashoramari gufatanya na Leta mu rugendo rwo kuzamura iterambere ry’aka Karere
Benedata Laurien, Perezida wa PSF mu Ntara y’u Burasirazuba,
Munyazikwiye Faustin, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene
Abagore

Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene

23/08/2026
Ubuhinzi budakomeretsa ubutaka bubonwa nk’igisubizo cyo kongera umusaruro no guhangana n’ihindagurika ry’ibihe
Inkuru z'ingenzi1

Ubuhinzi budakomeretsa ubutaka bubonwa nk’igisubizo cyo kongera umusaruro no guhangana n’ihindagurika ry’ibihe

22/08/2026
N’iyo twavuga ngo ni inzoga zemewe, ubusinzi si wane- Meya Mutabazi Richard
Amakuru

N’iyo twavuga ngo ni inzoga zemewe, ubusinzi si wane- Meya Mutabazi Richard

20/08/2026
Urubyiruko rwo muri Ngoma na Kirehe rwifuza ko imyaka yo kunywa inzoga izamurwa
Urubyiruko

Urubyiruko rwo muri Ngoma na Kirehe rwifuza ko imyaka yo kunywa inzoga izamurwa

18/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Rwamagana: Umugabo yatawe mu yombi akekwaho gusambanya umwana we w’imyaka ine

Rwamagana: Umugabo yatawe mu yombi akekwaho gusambanya umwana we w’imyaka ine

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU