U Rwanda n’Igihugu cya Oman byateye indi ntambwe mu gushimangira umubano wabyo, nyuma y’itangizwa ry’inzira ya mbere y’indege ihuza Kigali na Muscat ku buryo butaziguye, ikorwa na sosiyete y’indege ya SalamAir.
Iyi ndege ya mbere yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali kuri uyu wa Kabiri, itangiza ku mugaragaro uru rugendo rushya ruzafasha guteza imbere ubukerarugendo, ubucuruzi ndetse no koroshya ingendo hagati y’u Rwanda n’Ubwami bwa Oman.
Mu kwakira iyi ndege habaye umuhango wabereye ku Kibuga cy’Indege cya Kigali witabiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu Rwanda no muri Oman, barimo Hamoud bin Khalfan Al Busaidy, Konsule w’Icyubahiro w’u Rwanda muri Oman, Hussain bin Saif Al Harthy, Konsule w’Icyubahiro wa Oman mu Rwanda, ndetse na Ambasaderi Dan Munyuza, uhagarariye u Rwanda muri Oman.
Umuyobozi Mukuru wa SalamAir, Adrian Hamilton-Manns, yavuze ko gutangiza uru rugendo ari intambwe ikomeye mu mugambi w’iyi sosiyete wo kwagura ibikorwa byayo no kugera ku masoko mashya, mu gihe inafasha guteza imbere ubukerarugendo, ubucuruzi n’imikoranire mpuzamahanga.
Yagaragaje ko urugendo rwa mbere rwamaze amasaha atanu, rukaba rwaritabiriwe n’umubare ushimishije w’abagenzi baturutse muri Oman. Yongeyeho ko uru rugendo rwakiriwe neza ku buryo hashobora gusuzumwa uburyo bwo kongera umubare w’indege zikora iyi nzira mu gihe kiri imbere.
SalamAir izajya ikora ingendo ebyiri mu cyumweru hagati ya Muscat na Kigali, itanga uburyo buhendutse bwo gutembera no guhuza abagenzi n’izindi ndege zayo zerekeza mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati, Aziya, Afurika ndetse n’u Burayi.
Biteganyijwe ko iyi nzira nshya y’indege izarushaho gukomeza umubano w’ubukungu n’uwa dipolomasi hagati y’u Rwanda na Oman, inafungure amahirwe mashya mu ishoramari, ubukerarugendo ndetse n’ubufatanye bw’Ibihugu byombi.






