MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Abakomerekeye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda bahawe imashini zidoda

Protogene BikorimanaYanditswe na Protogene Bikorimana
14/02/2026

Mu rwego rwo gufasha imiryango y’abakomerekeye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda kwiteza imbere, abogore b’abagabo bagera kuri 24 bakomerekeye ku rugamba bahawe imashini zidoda imyenda.

Zatanzwe ku bufatanye bw’Akarere ka Nyagatare n’umuryango w’Abayapani wa JICA, binyuze muri gahunda igamije gufasha abakomerekeye ku rugamba kongera kwiyubaka no kwiteza imbere.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo uwahoze ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, kuri ubu akaba ari Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi

Gatabazi yashimye uruhare rw’abafatanyabikorwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare mu gukomeza kwita ku miryango y’abarwanye urugamba rwo kubohora Igihugu.

Yagize ati: “Gufasha abakomerekeye ku rugamba ni imwe mu nzira zo kubasubizamo icyizere no kubafasha gukomeza ubuzima bafite icyizere cy’ejo hazaza. Izi mashini si ibikoresho gusa, ni intangiriro y’iterambere, baritanze kugira ngo tube tumeze neza uyu munsi, tujye twibuka ko hari n’abahasize ubuzima. Byose babikoze kuko bakundaga u Rwanda n’Abanyarwanda”

Mbere yo guhabwa izi mashini, abazihawe bamaze icyumweru bahugurwa ku buryo bwo kuzikoresha. Nubwo benshi muri bo basanzwe bazi kudoda, amahugurwa yabafashije kunoza ubumenyi no kumenya uko bashobora kubyaza umusaruro ibikoresho bigezweho, harimo no kwiga uko bakora imyenda igezweho.

Tumushime Mebra, umwe mu bagore bahawe imashini, akaba ari umugore warwanye urugamba rwo kubohora Igihugu, mu bari bazwi nka Ndabaga, yavuze ko bishimiye cyane inkunga bahawe, ati: “Twari dusanzwe tuzi kudoda, ariko kubona imashini zacu bwite ni indi ntambwe ikomeye. Bizadufasha kwiteza imbere, kwita ku miryango yacu no kugira uruhare mu iterambere ry’akarere kacu. Turashimira cyane Akarere ka Nyagatare na JICA.”

Undi mugore utashatse ko amazina ye atangazwa mu itangazamakuru, yagaragaje ko iyi nkunga igiye guhindura ubuzima bwabo. Ati:
“Iyi mashini ni isoko y’icyizere. Tugiye gukora cyane, dushake amasoko, twiteze imbere. Iyi mashini izamfasha cyane kuko umugabo wanjye yaramugaye amaguru yombi, urumva ko rero ari njye ugomba gukorera urugo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Matsiko Gonzague, yavuze ko akarere kazakomeza gushyigikira ibikorwa byongera ubushobozi bw’abaturage, cyane cyane abafite amateka yihariye nk’abakomerekeye ku rugamba n’imiryango yabo.

Yagize ati: “Iterambere rirambye rishingira ku gufasha buri wese kubona amahirwe angana. Uyu mushinga ni urugero rwiza rw’ubufatanye butanga umusaruro. Akarere kacu kihariye ku kuba karabaye amarembo yo kubohora u Rwanda, niyo mpamvu rero tugomba no guha agaciro abafunguye ayo marembo.”

Abo mu miryango y’abakomerekeye ku rugamba rwo kubohora Igihugu bahawe imashini zidoda zizabafasha mu rugendo rw’iterambere
Gatabazi Jean Marie Vianney, Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi
Matsiko Gonzague, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Protogene Bikorimana

Protogene Bikorimana

Izo bijyanye

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana
Amakuru

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana

22/08/2026
Ngoma: Uzajya afatanwa icupa rirenze rimwe ry’inzoga zitemewe azajya ahanwa nk’umucuruzi
Amakuru

Ngoma: Uzajya afatanwa icupa rirenze rimwe ry’inzoga zitemewe azajya ahanwa nk’umucuruzi

20/08/2026
Indi kaminuza igiye gutangizwa mu Mujyi wa Kibungo nyuma y’imyaka itandatu UNATEK ifunze
Uburezi

Indi kaminuza igiye gutangizwa mu Mujyi wa Kibungo nyuma y’imyaka itandatu UNATEK ifunze

19/08/2026
U Rwanda rwinjije miliyari y’amadorari mu byoherezwa mu mahanga by’ubuhinzi
Inkuru z'ingenzi2

U Rwanda rwinjije miliyari y’amadorari mu byoherezwa mu mahanga by’ubuhinzi

16/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Hatashywe bimwe mu bikorwa byubatswe n’Intore ziri ku rugerero rw’inkomezabigwi icyiciro cya 13

Gatsibo: Hatashywe bimwe mu bikorwa byubatswe n’Intore ziri ku rugerero rw’inkomezabigwi icyiciro cya 13

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU