Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko umwaka wa 2021 urangiye nk’uwawubanjirije kuko wabayemo ingorane, ukaba urangiye hari ubwoko bushya bwa Covid-19 bwiswe ‘Omicron’ buri mu byabujije Abanyarwanda kwizihiza iminsi mikuru banezerewe, ntacyo bishisha, bari kumwe n’imiryango yabo n’inshuti.
Mu ijambo risoza umwaka wa 2021 rinatangiza umwaka mushya wa 2022 yagejeje ku Banyarwanda ryanyujijwe kuri Radio Rwanda mu ijoro rya tariki 31 Ukuboza, Perezida Kagame yavuze ko umwaka wa 2021 urangiye nk’uwawubanjirije kuko wabayemo ingorane,
Ati: “Uyu mwaka urangiye nk’uwawubanjirije wabayemo ingorane, n’ubu ngubu ubwoko bushya bwa Covid bwatubujije kwizihiza iminsi mikuru nk’uko tubyifuza, tunezerewe, ntacyo twishisha, turi kumwe n’imiryango yacu n’inshuti; Ni ngombwa rero ko dukomeza kuba maso tukirinda.”
Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda gukomeza kurangwa no gushyira hamwe no kurushaho kwirinda,
Ati: “Ariko muri ibyo byose twakomeje gushyira hamwe, akaba ari nayo mpamvu twashoboye kwirinda ko byaba bibi kurushaho. Ibyo twagezeho muri uyu mwaka bigomba gukomeza tukabyubakiraho, kugira ngo Igihugu cyacu gikomeze gutera intambwe mu myaka iri imbere.”
Perezida Kagame yashimiye abakora mu nzego z’ubuzima, urubyiruko rw’abakorerabushake, inzego z’umutekano n’abakozi ba Leta, abikorera, abafatanyabikorwa n’Abanyarwanda bose muri rusange; uruhare rwabo mu rugendo u Rwanda rurimo.
Asoza ijambo rye agira ati:” Njyewe n’umuryango wanjye tubifurije mwese n’abanyu bose, umwaka mushya muhire. Muramukeho kandi Imana ibahe umugisha.”







