Kuva kera cyane hirya no hino ku isi, inka ni itungo rizwi kandi rikundwa cyane. Ikundirwa uruhare rwayo mu iterambere ry’umuryango, mu kunoza imirire ndetse ikaba ifashe runini mu bukungu bw’ibihugu bitari bike.
Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe agaciro inka ifite mu mico imwe n’imwe, mu kuboneza imirire, mu bukungu ndetse no mu bijyanye n’iyobokamana. Turagenda dukoresha ingero zo hirya no hino ku isi, tutibagiwe iz’inaha iwacu.
Agaciro k’inka mu muco
Duhereye nko mu muco wa hano mu Rwanda, inka ifite agaciro cyane. Mu bijyanye n’ubukwe, ubusanzwe bakwa inka. Iyo umuntu aguhaye inka bitewe n’ubucuti mufitanye kiba ari igihango kikomeye, ndetse ukajya umwirahira uti: “Yampaye inka”.
Mu rurimi rw’Ikinyarwanda harimo imigani myinshi ishingiye ku nka, nko kuvuga ngo: “Ushaka inka aryama nka zo”, Ubundi bati: “Imbwa yiganye inka kunnya mu rugo irabizira”, ndetse n’iyindi igaragaza inka nk’itungo rifite agaciro kenshi.
Nanone kandi imbyino z’Abanyarwanda ziganjemo kwigana imyitwarire y’inka, batega amaboko nk’uko ziteze amahembe. Ndetse no mu ndirimbo za Kinyarwanda ingingo y’inka igarukwaho cyane.
Nanone usanga hari amagambo amwe n’amwe yihariye akoreshwa ku nka ndetse n’ibijyanye na zo nko kuvuga ngo: ntibavuga ngo inka iraryamye, bavuga ko ‘ibyagiye’. Tutibagiwe rero n’uko hari indirimbo zisingiza ibigwi by’inka ubwazo, ari zo zitwa ‘Amazina y’inka’.
Guha inka agaciro gakomeye ubisanga cyane no mu muco w’Abamasayi, Abanyasudani y’Epfo no muri Etiyopiya. Mbese muri rusange muri Afurika yo mu burasirazuba, inka ihabwa agaciro gakomeye cyane dore ko ari agace abaturage bororamo inka nyinshi.

Agaciro k’inka mu kuboneza imirire
Ku isi hose nta we utazi ko amata akungahaye cyane ku ntungamubiri. Umwana urwaye bwaki arayanywa nyuma y’iminsi mike ugasanga umusatsi wari waracuramye wongeye kuba mutaraga. Ndetse n’umuntu mukuru wayamenyereye iyo ayabuze ashobora no kurwara ubworo.
Nanone kandi amata ashobora kuvanwamo ubundi bwoko b’ibiribwa iyo atunganyijwe n’abahanga babyo, haba mu rugo cyangwa mu nganda.
Reka noneho tuvuge no ku nyama zayo. N’ubwo hariho amoko menshi y’inyamaswa ziribwa, muri rusange inyama z’inka ziri mu za mbere ziribwa cyane kurusha izindi ku isi. Inka iza ku mwanya wa kabiri mu kuribwa ikurikiye ingurube.
Uretse amata ndetse n’inyama z’inka hari aho usanga n’amaraso y’inka aribwa cyangwa akanyobwa. No mu Rwanda habaga umuco wo kurasaga inka bagamije kuyivoma amaraso bakayatekamo ikiremve bakakirya. Ibyo kandi hari aho Abamasayi bo muri Kenya na Tanzaniya bakibikora, aho barasa inka bakayivoma amaraso bagahita bayanywa agishyushye.
Muri Sudani y’Epfo abantu banywa n’amaganga y’inka bagamije kwikingira cyangwa kwivura indwara.
Mperutse kumva umuntu avuga ati: “ Inka ni umuvandimwe wanjye”. Akomeza agira ati: “Njye n’inka turi abonse rimwe”. Yasobanuye ko impamvu avuze atyo ari uko umuntu atungwa n’amata y’inka ndetse akaba ashobora kurerwa na yo kuva akiri agahinja akarinda akura kandi neza.
Agaciro k’inka mu bukungu
Inka ni itungo rishobora gutuma umuntu ava mu kiciro kimwe akajya mu kindi iyo ayitayeho neza. Hano mu Rwanda tujya twumva abantu benshi batanga ubuhamya bavuga ko bari bakennye, ariko baza guhabwa inka ubuzima bwabo bugahinduka. Ibyo biterwa n’uko bahita babona ifumbire yo gushyira mu myaka yabo bigatuma umusaruro urushaho kuba mwinshi.
Nanone iyo inka ikamwa neza babasha kugurisha amata, bityo bakajya babona amafaranga yo kwikenuza mu rugo. Tutibagiwe ko iyo inka ibyaye bashobora kuyigurisha hakavamo amafaranga menshi bahita bakoresha ikindi gikorwa cyangwa bakayashora agatangira kubyara inyungu.
Uretse kandi mu muryango, ubucuruzi bw’inka, inyama ndetse n’amata byinjiza amafaranga atari make mu gihugu, haba ayava mu misoro y’imbere ndetse n’ibyoherezwa hanze. Aha hakiyongeraho impu z’inka n’amahembe yazo ashobora gukorwamo ibikoresho bitandukanye bikenerwa n’abantu, bityo kubitunganya no kubicuruza bikunganira ubukungu bw’igihugu cyoroye inka.
Ubu mu Rwanda hari gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’ Leta yatangije igamije koroza imwe mu miryango itishoboye ifite ubushobozi bwo kuzitaho, zigafasha abayiyize kuva mu bukene.
Nanone kandi hirya no hino ku isi hari aho inka ikoreshwa mu bwikorezi, aho uzasanga igenda ikurura igare ryabugenewe ririmo abantu cyangwa imitwaro. Mu buryo busa n’ubwo, imbaraga z’inka zikoreshwa mu buhinzi, aho bazizirikaho amasuka yabugenewe zikagenda ziyakurura.

Inka mu bijyanye n’iyobokamana
Muri Bibiliya inka igarukamo cyane. Mu bijyanye n’ibitambo, Abisilayeri hari aho basabwaga gutamba ibimasa. Nanone hari igihe Abisirayeli basenze igishushanyo k’ikimasa bagihinduye imana yabo.
Muri Misiri ya kera bari bafite imana bitaga Hathor; iyi ikaba mu ishusho y’inka. Ibijyanye n’imana z’inka wabisangaga kandi mu misengere y’Abagiliki ba kera, Abaromani ndetse n’Abadage.
Mu buhinde ho kugeza n’uyu munsi inka ihabwa agaciro gakomeye cyane mu bijyanye n’imyemerere. Inka bayibona nk’ikintu cyera kubera ukuntu ifasha abantu mu buzima bwa buri munsi.
Kirazira kurya inka mu idini y’Abahindu. Inka iyo ipfuye bakora imihango yo kuyishyingura. Bafite imana y’inka yitwa ‘Kamadhenu’, bavuga ko ari inka y’igitangaza ikomokwaho n’izindi nka zose kandi ikaba ari yo yita ku mikumbi yose.
Abo mu idini y’Abahindu basenga imana zibarirwa muri mimiliyoni 33. Bavuga ko inyinshi muri izo mana zibitse mu nka. Nanone bagira umunsi w’inka witwa ‘Diwali’, aho inka ziratwa kandi zigasingizwa bikomeye.
Ibijyanye no kubona inka mu ishusho y’ubumana nanone tubisanga mu idini y’Ababuda n’abo muri ‘Jainism’.
No muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagira umunsi wo guha inka icyubahiro. Aha ariko ntitwahita tuvuga neza ko ari mu rwego rwo kuzisenga. Uba kuwa kabiri wa kabiri w’ukwezi kwa 7 buri mwaka. Witwa ‘Cow appreciation day’.

Kuri uwo munsi abantu bajya mu nzuri zo hafi aho bagahobera inka, bagashimira aborozi ndetse bakagura amata n’ibiyakomokaho kuri abo borozi. Abandi bambara imyenda iri mu ishusho y’inka maze wajya muri resitora zirimo iyitwa ‘Chik Fil A’ bakaguha ibyo kurya ku buntu.
Nta gushidikanya ko akamaro n’agaciro k’inka ari byo bigeza benshi ku kuzikunda bikarenga bakazisenga. N’inaha mu Rwanda ndetse no muri Afurika usanga hari abantu bihebeye inka rwose. Baraziririmbira, bakagira byinshi baziririza bijyanye na zo, bakazitaho bitari ukugira ngo babone inyungu byonyine ahubwo kubera urukundo n’agaciro gahabwa inka.
Iyi nkuru yanditswe na Nkulikiyimfura Olivier.
Niba wifuza kureba video igaragaza agaciro k’inka kanda hano:






