MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ubuhamya bwa Musabyimana wamaze imyaka 24 atabasha kuvuga amateka mabi yabayemo muri Jenoside

Noel ManishimweYanditswe na Noel Manishimwe
09/04/2022
Musabyimana Jeanne warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994(Ifoto: Manishimwe N)

Musabyimana Jeanne warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994(Ifoto: Manishimwe N)

Musabyimana Jeanne wo mu Karere ka Kirehe ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi  mu 1994 mu Murenge wa Nyarubuye, ni we wenyine warokotse mu muryango we; muri Jenoside yakorewe Abatutsi yaratotejwe arohwa mu mazi bamusatuye inda,  nyuma atabarwa n’Inkotanyi.

Muri iyi nkuru MUHAZIYACU yabateguriye ubuhamya bw’uyu mubyeyi, watotejwe kuva tariki 7 kugeza tariki 29 Mata 1994 ubwo yahuraga n’ingabo z’Inkotanyi, zamujyanye kumuvuza kuva kuri iyo tariki agakira tariki 24 Ukuboza 1994; gusa nyuma yo gukira ibikomere byo ku mubiri ku mutima yakomeje kuremererwa n’ibikomere kugeza mu mwaka wa 2018.

Ubu buhamya Musabyimana Jeanne yabutangiye ku Rwibutso rwa Nyakarambi tariki 07 Mata 2022, mu gutangiza icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,

Yagize ati: “Mu 1994 nari n’ababyeyi n’abavandimwe, navutse ndi umukobwa inyuma y’abahungu,  twari dutuye mu Murenge wa Nyarubuye, Akagari ka Nyabitare, ihanurwa ry’indege ya Habyarimana urupfu rwe, ku musozi twari dutuyeho, abaturage n’ubutegetsi bwariho muri icyo gihe  bwaje iwacu bubwira papa ngo turashaka kumenya aho abahungu bawe bari, basaza banjye bari baragiye mu gisirikare cy’Inkotanyi,”

“Leta yari iriho muri icyo gihe yari mbi itagira impuhwe, icyo gihe papa asobanura ko atazi aho bagiye. Ubwo bahise baza  bari kumwe n’abasirikare ba Habyarimana ku kigo cyabaga hano Rwanteru batangira kwica. Uwari uyoboye interahamwe ari kumwe n’uwari burugumesitiri, batangira kuvuga ngo turashaka kugira ngo bajye babaza ngo kwa Callixte bari bameze bate.”

“Umunsi wa mbere baraje bica basaza banjye, na papa na mama bagarutse ku munsi wa Kabiri, bica abana ba musaza wanjye,  bagarutse kuko bavuga ngo turashaka ko umuryanago wa Callixte wibagirane, baramfata hamwe n’abana b’abakobwa ba musaza wanjye n’abana b’abaturanyi. Ariko aho nsubiye inyuma gato, barambwiye ngo kugira ngo umuryango wawe wose tuwice ubireba, bafata ishoka bahera kuri musaza wanjye, ndarira, barambwira ngo nawe ni wowe tugiye gukurikizaho.”

Musabyimana n’abo bari kumwe bajyanywe kurohwa mu kiyaga

Musabyimana Jeanne avuga ko ku munsi wa gatatu abicanyi  bagarutse, bamubwira ko bahaze kwica, ahubwo we baramujyana mu kiyaga,

Ati: “Batujyanye turi abantu  barenga 25, harimo abana ba musaza wanjye, batangiye kudushorera nibwo hazaga umugabo bita Rwamfizi, aravuga ngo ngiye kurasa Jeanne. Agiye kundasa ndamunanira, aravuga ngo ndakuretse wicwe n’abandi. Ubwo baranjyanye hamwe n’abana bato twari kumwe kuko abakuru bari babishe. “

“Barambwira ngo banza wegeranye imiryango yawe, bari begeranyije bazasa banjye bakurura, kuko bose bagiye babica turi kumwe, tugeze ku kiyaga, baturoshye mu kiyaga, uwitwa Biramahire n’uwo bita Rutakura, ni bo bavuze bati umuryango wo kwa Callixte turawumaze.”

“Ariko nkimara kugera mu kiyaga ntabwo nahise mfa, naramanutse bwa mbere, ndongera ndamanuka bwa kabiri sinapfa, nsubira hasi ndongera ndazamuka, nagiyemo bamboshye amaboko, mpetse umwana w’amezi icyenda w’imfura yanjye,  uko namanukagamo nazamutsemo ntawe ngihetse, amaboko atakiboshye, imyenda yasigaye mu mazi, batangira kundasa, barandasa imyambi n’amacumu bibashiriraho.”

Musabyimana Jeanne yatangiye kongera kujya ahari abantu benshi ubwo u Rwanda rwibukaga ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi(Ifoto: Manishimwe N)

Yakorewe iyicarubuzo

Nk’uko Musabyimana Jeanne warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi akomeza atanga ubuhamya bw’amateka mabi y’ibyamubayeho, abakoze ubwicanyi nyuma yo kumurasa amacumu n’imyambi ntihite apfa, bakomeje kumutoteza kugeza n’aho bamusatuye inda,

Yakomeje agira ati: “Ni abantu batuye  ahitwa Rugando na Nyamateke, baravuga bati ntabwo twibaza, abandi bose bapfuye ariko umuryango wo kwa Callixte turagira ngo tumenya ngo turawurangije. Batujyanye hari mu gihe cya saa mbili za mugitondo, tugeze nimugoroba ariko nabonaga izuba ryarakaga, barambwira ngo va muri ayo mazi uze,”

“Ubwo nari mpagaze hagati kandi nta kintu mpagazeho, baramfashe,nkimara kuvamo, uwo bita Rutakura azana icyuma ansatura inda, Biramahire akuramo icyuma akintera mu gahanga hano hejuru y’ijisho,  ubwo uwasatuye inda amara n’igifu byahise bijya hanze, baravuga ngo uyu muntu ntabwo tuzi ikimurimo, turashaka ngo twongere tumushyiremo, barongera baraboha, barongera banjugunyamo(mu mazi).”

“Mu masaha ntazi neza, hari izuba ry’ikirengarenga numvise ijwi rimbwira ngo byuka utahe kandi usubire iwanyu, numva nzamuwe nk’uzamuwe ahantu hazamuka, ngeze hejuru y’amazi, nabonye inzira imeze nk’ umuhanda uharuye, numva ijwi riri kumbwira ngo ‘Jeanne Jeanne subura iwanyu’  ndakebuka ndebye, amazi ambuza kureba, ndongera ndahumura nkabona amazi ari hejuru yanjye nari ndyamye ahantu hameze nk’umusenyi, numva ndongeye ndabwiwe bwa gatatu ngo ntahe, ubwo nazamuwe ntazi ikintu kinzamuye, ngeze hejuru y’amazi ndatambuka  ndagenda, nkebutse mbona ya mazi ha handi nturutse yasubiranye.”

Musabyimana Jeanne atanga ubu buhamya hari aho yageraga ikiniga kikamwica abamuri hafi bakamuhumuriza.

Yakomeje avuga ko icyo gihe yatotezwaga nta mwenda yari yambaye, icyakora yaje gukurikiza ibyo ijwi ryamubwiraga afata inzira yerekeza iwabo,

Ni byo yagarutseho agira ati: “Nta mwenda nari nambaye, nibwo nagiye nsubira iwacu, aho bari biciye basaza banjye, na muramukazi wanjye n’abandi bana, umuryango aho wari uri nari mpazi, ndagenda muramukazi wanjye mukuramo ijipo n’umupira ndabyambara, njya mu baturanyi. Ubwo ukuboko kumwe kwari gufashe mu nda, narahumekaga amara agasohoka, ngezeyo mbandahamagaye nti icyo nshaka nimunshanire umuriro note, bacana umuriro ndota buracya.”

Ingabo z’Inkotanyi  ni zo zarokoye Musabyimana

Musabyimana Jeanne avuga ko kumva ko ingabo z’Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi zageze i Nyarubuye  byatumye ava mu rugo agenda azisanganira, ziramutabara, zimwitaho ku buryo bwihutirwaga avurwa ibikomere byo ku mubiri

Ni byo akomeza avuga agira ati: “Ubwo bukeye nibwo umuntu duturanye yavuze ati Inkotanyi zaje zigeze i Nyarubuye. Ubwo nashoboye kugenda nzisanganira munsi ya kiliziya. Bari barantemye no mu mutwe, mu bisebe hari hatangiye kuzamo inyo. Ubwo nafashe umushumi, mfata igitenge cya muramukazi wanjye nkihambira mu nda kugira ngo amara ataza gusohoka.”

“Abasore beza cyane baba baranyakiriye, mbabonye ngira ubwoba, mba ngeze mu maboko yabo mba nkize gutyo, twaraye Nyarubuye buracya batuzana hano Nyakarambi, hari ku itariki ya 28 z’ukwa Kane, tariki 29 nari nageze i Kibungo kwa muganga batangiye  kumvura. Barapfutse biranga, badoze ibisebe bimwe biranga, bakomeza gupfuka, bakomeza koza, bakanda inyama zo mu nda kugira ngo basohoremo inyo zari zamaze kugeramo .”

“K’ubw’urukundo rukomeye cyane Imana yakomeje kunkunda, n’Ubuyobozi bwiza buyobora neza, nabaye kwa muganga guhera tariki 29 Mata kugeza tariki 24 Ukuboza mu mwaka w’1994, nibwo nagarutse mu rugo i Nyarubuye.”

Musabyimana Jeanne avuga ko ageze i Nyarubuye yasanze imiryango, inshuti n’abavandimwe bagiye basigara, yakirwa neza ariko kwakira ibyamubayeho bikomeza kumugora cyane ku buryo atashoboraga kwegera abandi bantu nko mu isoko, mu bukwe n’ahandi hari abantu benshi.

Mu 1998 uyu mubyeyi avuga ko yamaze igihe kirekire anukirwa n’amaraso yaboze. Ariko nyuma aza kumva ijwi rimubwira ko agomba kubabarira. Ndetse ngo yaje kubikora muri  Gacaca atanga imbabazi, ababarira abamwiciye; akemeza ko ari ‘ Imana yamuhaye umutima wo kubabarira’.

Musabyimana akomeza avuga ko Ubuyobozi bwiza u Rwanda rufite bwakomeje kumuba hafi agera igihe ashaka umugabo, abyara abana ngo bamuhoze agahinda.

Mu mwaka wa 2018, ubwo u Rwanda rwibukaga ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nibwo bwa mbere  Musabyimana Jeanne yabashije kongera kwegera abantu, yongera gutaha ubukwe, kubasha kuvuga imbere y’abantu no gutanga ubuhamya bw’amateka mabi yanyuzemo, gutekereza ko abana yabyaye hari ibyo bakeneye;  gukora no kwiteza imbere.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka KireheKwibuka28NyarubuyeUbuhamya

UMWANDITSI

Noel Manishimwe

Noel Manishimwe

Izo bijyanye

Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge
Inkuru z'ingenzi

Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge

20/09/2026
MINALOC yashimye imikorere ya Njyanama y’Akarere ka Ngoma mu myaka itanu ishize
Inkuru z'ingenzi

MINALOC yashimye imikorere ya Njyanama y’Akarere ka Ngoma mu myaka itanu ishize

18/09/2026
Amatsinda ya ‘Mvura nkuvure’ yagize uruhare mu kuvura ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi
Ubumwe n'ubwiyunge

Amatsinda ya ‘Mvura nkuvure’ yagize uruhare mu kuvura ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi

17/09/2026
Imishinga minini ikeneye ubuvugizi n’ingengo y’imari ngo ishyirwe mu bikorwa i Kirehe
Amakuru

Imishinga minini ikeneye ubuvugizi n’ingengo y’imari ngo ishyirwe mu bikorwa i Kirehe

16/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kayonza: Ibikorwa bishimangira ubumwe n’ubwiyunge bigomba gukomeza

Kayonza: Ibikorwa bishimangira ubumwe n'ubwiyunge bigomba gukomeza

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU