Nubwo ikibazo cy’amazi kigikomeye mu Murenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana, aba mbere bamaze kugerwaho n’amazi meza baravuga ko batakirwara indwara ziterwa n’amazi y’ibishanga.
Iyi ni gahunda ikomeje yo gukwirakwiza amazi muri umwe mu murenge 14 igize Akarere ka Rwamagana; umurenge wa Gahengeri ugizwe n’imisozi miremire, kuri ubu abamaze kuyabona baravuga ko biyemeje kuyabungabunga kuko ngo bayabonye “bayababaye”.
Habimana Isaïe, utuye mu Mudugudu wa Kiruruma, Akagari ka Rweri, yagize ati: “Mbere tutari twabona amazi twajyaga kuvoma mu binamba epfiriya ugasanga mu rugo bararwara indwara zitandukanye nk’impiswi.”
Ngo guhera igihe baboneye amazi meza indwara z’inzoka zaragabanyutse mu gace batuyemo, ndetse binemezwa n’abayobora ibigo by’ubuzima bikorera muri Gahengeri.
Kubw’ ibyo, Habimana avuga ko biyemeje guhora barinda aya amazi ndetse no banayabungabunga mu buryo bwo gukora isuku ku ivomo no ku bigega byayo.
Ijerekani yishyuzwa amafaranga 8 ariko abaturage bishyura 10Frw kuko amafaranga 2 ntabwo akunda kuboneka, ngo kandi aya mafaranga ajya ku kigega cy’akarere.

Mukamukesha Zoubeda, umubyeyi w’abana bane, ufite imyaka 52, agira ati: “Tutarabona amazi byari bimeze nabi cyane twavomaga ibizi byahano hepfo mbega uyarebye n’umukara hejuru n’urubobi n’icyatsi warayazana ukagomba uyayungurura ugateka ukabuza ubuhe ariko ubu ntakibazo zifite amazi meza twarayabonye.”
Uyu mubyeyi ushima ubuyobozi bw’igihugu, yongeyeho ko inyungu abana bagiriyemo ari uko nta mwana ukirwara inzoka, inkorora nibindi bituruka ku mwanda.
Avuga kandi ko amazi banayabegereje dore ko kugera aho bakura amazi byabatwaraga iminota igera kuri 30.

Nubwo aba bishimye ariko, uzamutse ku isantere, hanaherereye ibiro by’umurenge wa Gahengeri, urahasanga ikibazo cy’amazi gituma abahatuye basaba ubuvugizi ngo nabo bitabweho.
Ingabire Theodette, ufite imyaka 63, n’abana 3, yoroye inka enye n‘akanyana, avuga ko ubworozi bwe bagenda neza, bwamuteje imbere, ariko akongeraho ko ibura ry’amazi rimukoma mu nkokora.
Yagize ati: “Ikibazo duhura nacyo ni icy’amazi… Ubu n’aka kanyana mureba hano ntabwo kaba kabonye amazi.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahengeri w’agateganyo, Muhinda Augustin, atangaza ko amazi akiri ikibazo “kitoroshye” i Gahengeri, ariko ubu kiri mu kiciro cya nyuma ngo abe yageze hose.
Ubu utugari twa Rweri n’aka Mukama niho abaturage babasha kuvoma amazi meza.

Gitifu Muhinda yasobanuye agira ati: “Dufite ikibazo umuyoboro uva nyagasambu uduha amazi ukagera muri Gatare na Gahengeri yose harimo ikibazo cy’umuyoboro wari wangiritse, ariko ubu ikibazo kirimo kirakemuka nkuko hano byakemutse ubu rwiyemezamirimo yamaze gusinya amasezerano mu minsi mikeya abaturage bazabona amazi meza.”
Umurenge wa Gahengeri, ni umwe muri 14 igize Akarere ka Rwamagana, ni umurenge utuwe n’abaturage 28,913, naho 95 ku ijana muri aba baturage batunzwe n’umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi.





