Imibiri 2,500 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yagiye ikurwa mu bice bitandukanye mu mwaka wa 2020 yashyinguwe mu cyubahiro kuri uyu wa Gatandatu mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Rukumberi, mu Karere ka Ngoma.
Imyinshi muri iyi mibiri ni iyabonetse mu nkengero z’Ikiyaga cya Mugesera mu bice bya Ntovi na Rwamibabi, kuyishyingura mu cyubahiro byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021 i Rukumberi mu gikorwa cyitabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Busingye Johnston, Umuyobozi w’Intara y’Ibirasirazuba CG Gasana Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascene, n’abandi bayobozi bakuru batandukanye barimo n’abo mu nzego z’umutekano.
Kabandana Callixte Uhagarariye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi i Rukumberi, yavuze ko uyu munsi banezerejwe no guherekeza ‘abavandimwe babo’ bazize iyi Jenoside nubwo kubona imibiri yabo byagoranye cyane.
Akomoza muri make ku buryo iyi mibiri yashyinguwe none yabonetse, yagize ati: ” Urugendo rwo kubabona rwari rutugoye cyane kuko rwatangijwe n’abana bari baragiye ihene bacukuye ibijumba, bacukuza inkoni, babona umubiri uri mu mwenda, bitangira ubwo, dutangira umuganda wa mbere tubona imibiri, uko tugenda duhinga tubona imibiri; ariko ntabwo [iyo mibiri] yari iri kure.”
Yakomoje ku kuba iyo mibiri yabonetse mu gihe cy’amezi atatu, ngo byaragaragaye ko ari iyagiye irundwa mu mirima y’abahoze ari abayobozi ba za serire (Cellules) mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakorwaga kandi ngo byagaragaye ko yagiye ishinyagurirwa, igatwikwa, igakubitwa amasuka; hari abantu bari bazi amakuru y’aho iherereye ariko bagiye batsimbarara bakanga kuyatanga.
Kabandana yanakomoje ku kuba hari umwe ‘watanze amakuru yarishwe’ , avuga ko inzira ikiri ndende muri Rukumberi.
Amakuru MUHAZIYACU ifite ni uko muri aba bashyinguwe mu cyubahiro none, harimo imiryango ibiri y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi i Rukumberi yabashije kumenyamo abayo, icyakora imibiri yabo yo ntabwo yakuwe mu nkengero z’ikiyaga ahubwo yakuwe ahantu yari yarajugunywe mu musarani.

Mu rwibutso rwa Jenoside rwa Rukumberi hari hasanzwe haruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 40 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Musafiri Jean Pierre, Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z’abakotse Jenoside yakorewe Abatutsi (Ibuka) mu Karere ka Ngoma yabwiye MUHAZIYACU uko bakira ibikorwa cyo gushyingura imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y’imyaka 27 ihagaritswe.
Ati: “Ku ruhande rumwe ni igikorwa tudafata mu buryo bwiza kuko ni byiza kubona uwawe ukamushyingura, ariko ku rundi ruhande bitwereka yuko abantu bagihisha amakuru y’ahari imibiri, …ni byiza ko tuzabona n’abandi kuko kugeza ubu haracyari abenshi batari babona ababo ngo babashyingure mu cyubahiro. Hari abandi bakiri hirya no hino mu mirima no mu byobo batari baboneka, ni ho duhera rero dusaba abemeracyaha, abazi aho abantu bajugunywe rwose ko baduha amakuru tukabashaka.”

Ubutumwa bwa Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Busingye Johnston wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, bwibanze ku gukomeza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi b’i Rukumberi by’umwihariko, guharanira kwigira mu buryo bwose Abanyarwanda bubakiye ku musingi w’ubumwe, guharanira guha Abanyarwanda amahirwe angana, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisitiri Busingye yasabye abafite amakuru y’ahashyizwe imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza ubu itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro kuyatanga ku neza, bitaba ibyo bakazabiryozwa n’ubutabera.
Ati: “Abagira amakuru y’aho imibiri y’abacu ikiri hirya no hino mbabwira ko kuyatanga icya mbere ni inshingano, icya kabiri ni ubutwari.”
“…Ndagira ngo nongere nibutse ko tutazatezuka kwibutsa, kubishyiramo imbaraga, kugira ngo buri wese agire umudendezo ayatange, natayatanga abe akora icyaha, nayatanga abe agize neza…Hari uburyo bwinshi abantu batanga amakuru, abayafite ndabasaba ko bayatanga.”
Ku musozi wa Rukumberi hari mu duce twageragerejwemo Jenoside yakorewe Abatutsi guhera mu 1959, kugeza ishyizwe mu bikorwa ku buryo bweruye kandi ndengakamere mu 1994.
Abatutsi bari batuye i Rukumberi n’abajyanwe kuhatuzwa n’ubutegetsi bw’u Rwanda bwa mbere ya 1994 barahatoterejwe, barahicirwa kandi ngo abicanyi bari bafite umugambi wo kuhabarimburira bose nta n’umwe usigaye, bitewe nuko imiterere yaho [Rukumberi] ari nk’ikirwa kuko hakikijwe n’amazi y’ibiyaga bya Mugesera, Sake na Birira n’Umugezi w’Akagera; aya mazi na yo yagiye arohwamo Abatutsi benshi muri Jenoside bagapfiramo.









