MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Akanyamuneza ku baturage 2,450 babonye akazi mu mishinga yegerejwe abaturiye umupaka wa Uganda

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
03/06/2021

Abaturage 2,450 batuye mu mirenge itandatu yo mu Karere ka Nyagatare barishimira umushinga ugamije kubaha akazi no kubateza imbere begerejwe kugira ngo bacike ku kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge.

Ibi babigarutseho kuri uyu wa gatatu ubwo hatangizwaga imishinga igamije guteza imbere abaturiye imipaka mu turere twa Nyagatare, Burera, Gicumbi na Musanze.

Iyi mishinga ikaba yatangijwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Mukeshimana Gerardine, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel ndetse n’abandi bayobozi batandukanye.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian yavuze ko kuri ubu abaturage barenga 500 babonye akazi mu kubaka umuhanda Rwempasha bikaba biteganyijwe ko abagera ku 2,450 aribo bazabona akazi.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi, Mukeshimana Gerardine we yasabye abaturage kwizigamira bakagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Ati:”Mwige kuzigama igishoro muzakura hano muzagikoreshe neza mwiteza imbere.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney we yibukije abaturage begereye umupaka bahawe akazi ko igihe kizagera kagashira ari nayo mpamvu bakwiriye kubyaza umusaruro ayo bazakuramo.

Yavuze ko buri mwaka atari ko bazakomeza kubona akazi abasaba guhindura imyumvire bakareka gucuruza ibiyobyabwenge, ahubwo bagashora mu bikorwa bibateza imbere.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney

Akanyamuneza ni kose ku babonye akazi

Bamwe mu baturage babonye akazi mu kubaka umuhanda mu Murenge wa Rwempasha bishimiye kubona akazi bizeza Leta kuva mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge.

Kayigire Emmanuel yagize ati: “Ubu nishimiye amafaranga ndi guhabwa 2000 Frw ku munsi, mu gihe mu biyobyabwenge nabonagamo make kandi mfite n’impungenge zo gufungwa, ndizeza Leta rero ko ntazasubira mu biyobyabwenge, ngiye gukora niteze imbere nteze imbere n’umuryango wanjye.”

Uyu munsi mu Karere ka #Nyagatare hatangirijwe ku mugaragaro imishinga izatanga akazi ku baturage baturiye imipaka biganjemo abakundaga kwambuka bagiye kuzana ibiyobyabwenge.

Imirimo izatangwa irimo guca amaterasi, gutunganya imihanda y’itaka, gutera ibiti &gutunganya ibishanga. pic.twitter.com/LBlNPreTKa

— MUHAZI YACU (@muhaziyacu) June 2, 2021

Nyiransabimana Esther umaze gufungwa inshuro ebyiri we yavuze ko yajyaga muri Uganda kuzana ibiyobyabwenge ngo abone amafaranga yo gutunga umuryango.

Ati: “Ariko ubu ubwo nabonye amafaranga muri ibi bikorwa ngiye guteza imbere umuryango wanjye sinzabisubiramo rwose, amafaranga nzakorera hano nzashaka ibindi ncuruza mfashe umuryango wanjye.”

Kuri ubu abatuye imirenge ya Matimba, Musheri, Karama, Tabagwe, Kiyombe na Rwempasha nibo batangiye kubona akazi muri iyi mishinga irimo gukora imihanda, gukora amaterasi n’indi myinshi igamije kubahindurira ubuzima.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi, Mukeshimana Gerardine  yasabye abaturage kwizigamira bakagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: KaramaKiyombeMatimbaMusheriNyagatareRwempashaTabagwe

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize
Amakuru

Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize

22/09/2026
Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge
Inkuru z'ingenzi

Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge

20/09/2026
MINALOC yashimye imikorere ya Njyanama y’Akarere ka Ngoma mu myaka itanu ishize
Inkuru z'ingenzi

MINALOC yashimye imikorere ya Njyanama y’Akarere ka Ngoma mu myaka itanu ishize

18/09/2026
Imishinga minini ikeneye ubuvugizi n’ingengo y’imari ngo ishyirwe mu bikorwa i Kirehe
Amakuru

Imishinga minini ikeneye ubuvugizi n’ingengo y’imari ngo ishyirwe mu bikorwa i Kirehe

16/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Umwihariko mu mibereho y’Abanyarugarama batoye umuco wo kwigira

Gatsibo: Umwihariko mu mibereho y’Abanyarugarama batoye umuco wo kwigira

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU