MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Imiryango yazimye muri Jenoside yagaragajwe nk’ikimenyetso cyo kurimbura Abatutsi

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
22/05/2026

Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Ngoma bagaragaza ko kuba Interahamwe zarishe imwe mu miryango bikagera ubwo ziyitsemba burundu, byari ikimenyetso cyo gushaka kurimbura ubwoko bw’Abatutsi burundu.Bakagaragaza ko hatakabaye hakiriho abantu bahakana, bakanapfobye Jenoside yakorewe Abatutsi kandi hari imiryango yishwe ikazima burundu.

Ibi, babigarutseho kuri uyu wa 22 Gicurasi 2026, ubwo mu Karere ka Ngoma haberaga igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, by’umwihariko imiryango yishwe muri Jenoside ikazima burundu.

Ni igikorwa ku rwego rw’Akarere ka Ngoma cyabereye mu cyahoze ari Komine Kigarama, ubu ni mu Murenge wa Remera.

Muri iyi komine, habarurwa nibura Abatutsi 971 bishwe muri Jenoside, mu gihe imiryango igera kuri 72 ariyo yishwe ikazima, ku buryo nta n’umwe wabashije kurokoka, abenshi bakaba bariciwe ahahoze ibiro bya Komine Kigarama kuko Abatutsi bahahungiye ubwo bari bamaze kwizezwa n’ubuyobozi bwariho ko buri bubarinde, birangira Interahamwe zibirayemo zirabica.

Bamwe mu baganiriye na MUHAZIYACU, bavuze ko kuba Interahamwe zarishe Abatutsi kugera ku rwego rwo kuzimya imiryango, ari ikimenyetso cy’uko bari bagamije kurandura ubwoko bw’Abatutsi.

Mukomeza Eliphaze utuye mu Murenge wa Rurenge, yagize ati: “Imiryango yazimye, yagize amateka atari meza kubera ubuyobozi bubi, hari imiryango yazimye burundu ku buryo nta n’umwele wasigaye. Ni ibintu tubona ko ari igikorwa ndengakamere, kuko hari Interahamwe zicaga abantu zigamije kurimbura uwitwaga umututsi wese. Abahakana bikwiye kubabera ikimenyetso cy’uko Jenoside yabayeho kandi ibyo bifuje ntabwo byabaye, bashakaga ko ubwoko bw’Abatutsi buzima ariko ntabwo byabaye.”

Mukankuranga Béatrice na we yagize ati: “Bitewe n’ibintu byabereye hano, ubundi imiryango yazimye ni mike kuko hakabaye harazimye myinshi, ni uko Imana yahabaye, n’Inkotanyi zahabaye. Hano muri Remera abagabo benshi barapfuye barashira, Jenoside yakorewe Abatutsi yari ifite ubukana bukomeye kuko bari bafite intego yo kuzimya imiryango yose, kuba batarazimye bose si imbabazi z’abakoraga Jenoside.”

Perezida w’Inama Njyanama mu Karere ka Ngoma, Banamwana Bernard, yagaragaje ko ubwo Jenoside yakorwaga, habaye ibikorwa bibi aho umuntu yategekwaga kubanza kwicukurira icyobo, ubundi akabona kwicwa. Yemeza ko kwibuka imiryango yazimye ari ukuzirikana ibyiza abari bagize iyo miryango bari bafite, kandi ko ari uburyo bwiza bwo gusigasira amateka yabo.

Yagize ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994 mu Rwanda, hari ababyeyi biciwe imbere y’abana babo, abakoreshejwe mu kubanza kwica ababo, abo bose turabibuka. Abo twibuka, twakabaye turi kumwe nabo ubu ngubu, bari mu miryango yabo, hari abari inkumi n’abasore ubu bakabaye bagize imiryango bari kurera abana babo. Mu kwibuka imiryango yazimye, twibuka abana batamenye uko gukura bisobanuye. Aba twibuka, tubibuka kuko bari bariho, bafite inzozi, bafite urukundo, bafite urwenya, bafite n’ibindi byiza byinshi, birimo gusetsa abandi, guhumuriza abandi, ubu twasigaranye amateka yabo ari yo mpamvu tuzahora tubibuka. Twaje kubibuka kuko nta wundi bafite ubibuka.”

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye ubuzima bw’Abatutsi barenga miliyoni, hakaba habarurwa nibura imiryango yazimye irenga 15,000 hirya no hino mu Gihugu.

Abayobozi bunamiye Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko imiryango yazimye
Banamwana Bernard, Perezida w’Inama Njyanama mu Karere ka Ngoma

Mu Murenge wa Remera niho habereye ku rwego rw’Akarere ka Ngoma, igikorwa cyo kwibuka imiryango yazimye

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3
Ibidukikije

Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3

06/11/2026
Hari icyifuzo cy’uko Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye cyaba ibitaro bya 2 by’Akarere
Ibikorwaremezo

Hari icyifuzo cy’uko Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye cyaba ibitaro bya 2 by’Akarere

04/11/2026
Perezida Kagame yasabye ibihugu guhindura imyumvire ku ishoramari
Amakuru

Perezida Kagame yasabye ibihugu guhindura imyumvire ku ishoramari

02/11/2026
Umushinga Jya Mbere umaze gukoresha hafi miliyari 16Frw mu bikorwa by’iterambere i Kirehe 
Amakuru

Umushinga Jya Mbere umaze gukoresha hafi miliyari 16Frw mu bikorwa by’iterambere i Kirehe 

01/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo- Gitoki: Ibintu bifite agaciro ka miliyoni 9Frw byahiriye mu nzu ya Nyirasafari

Gatsibo- Gitoki: Ibintu bifite agaciro ka miliyoni 9Frw byahiriye mu nzu ya Nyirasafari

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU