Nyirasafari Joseline utuye mu Mudugudu wa Nyabikiri, Akagari ka Bukomane mu Murenge wa Gitoki, asaba ko yahabwa ubufasha nyuma y’uko inzu ye ifashwe n’inkongi igashya n’ibyari biyiromo byose bigashya; kuri ubu akaba asigaye nta kintu afite kandi yari umuntu usanzwe yifashije.
Iyi nkongi yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 21 Gicurasi 2026, bikekwa ko yaturutse kuri telefone ngendanwa yari iri ku muriro yahiye igakongeza inzitiramubu bikaza gutuma inzu yose ishya n’ibyari biyirimo, ariko ku bw’amahirwe nta muntu waburiye ubuzima muri iyi nkongi kuko abaturage bahise batabara hamwe n’inzego z’umutekano bagashobora kuzimya inzu itarashya ngo ikongoke yose ariko ibikoresho byo mu nzu byo byari byamaze gushya.
Nyirasafari Joseline usanzwe ari umurezi ku rwunge rw’amashuri rwa Nyabikiri aganira na MUHAZIYACU yashimiye abaturanyi ndetse n’inzego z’umutekano bamubaye hafi bakamutabara ariko agasaba n’ubufasha kuko ngo nta kintu na kimwe yasigaranye byose byahiriye mu nzu kandi n’inzu ubwayo ikaba yangiritse bikomeye.
Aragira ati: “Ibintu byose byahiye nta kintu na kimwe nsigaranye n’imyenda yose yahiye, inzu nayo yangiritse cyane bikomeye birasaba kongera kuyubaka bushyashya, ibikoresho byose n’imyenda byahiriye mu nzu bifite agaciro kari hagati ya miliyoni 9 ndetse 9.5Frw. Ubu icyo nkeneye ni ubufasha ubwo aribwo bwose nabushima kuko kuri ubu ntacyo guheraho mfite, gusa ariko sinabura gushimira abaturanyi n’inzego z’umutekano n’ubuyobozi bakoze uko bashoboye baratabara nubwo ibyo mu nzu byari byamaze gushya, ariko nshima n’Imana ko ntawahitanywe cyangwa ngo akomereke amahirwe byabaye tutari twaryama.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitoki Furaha Frank asaba abaturage ko bakwiye kumva akamaro ko gushinganisha umutungo kuko impanuka itera idateguje ariko bakitondera n’ibikoresho bakoresha mu nzu zabo.
Aragira ati: “Icyo twabwira abaturage ni uko, uko bihutira gushaka iterambere ryihuse, tugashaka aho kuba heza, ariko ntitwibuke ko ibyo turi gukora uyu munsi ejo cyangwa ejo bundi bishobora kugwirwa n’impanuka, ariko nk’uko umuhinzi ahinga akagira impungenge ko ikirere gishobora kumuhinduka, cyangwa ibikoko bikaba byamwonera agashinganisha imyaka ye, niko umuturage aba akwiye gushyira mu bwishingizi inzu atuyemo kuko inkongi cyangwa n’ikindi cyago bitera bidateguje.”
Akomeza agira ati: “ Tuzakomeza kumuba hafi nk’ubuyobozi, tumufashe nk’uko dufasha n’abandi bahuye n’ibiza cyangwa n’isanganya nk’iryo, turareba niba twaba tumushakiye icumbi kugira ngo na we abone uko yisuganya akaba yasubira mu buzima busanzwe, ariko tunibutsa abaturage kwitondera ibikoresho bakoresha bakita no ku buziranenge bwabyo, niba ugiye gushyira amashanyarazi mu nzu nturebe ibikoresho biguhendukiye gusa ahubwo urebe ubwiza bwabyo ku buryo bitaguteza ibibazo.”
Bimwe mu bikoresho byahiriye mu nzu, harimo ibiryamirwa byose byari biri mu nzu, tereviziyo, utubati tw’imyenda n’utubati dusanzwe, intebe zo mu ruganiriro, ibyango by’ubutaka, n’ibyangombwa bimuranga birimo n’indangamuntu ndetse n’ibindi bikoresho bisanzwe byo mu nzu.








