Ubwo Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Cyubahiro Mark Bagabe, yifatanyaga n’abaturage b’Umurenge wa Nyagatare mu muganda rusange usoza ukwezi k’ugushyingo wibanze ku bikorwa by’isuku birimo guharura imihanda no gusibura inzira z’amazi mu Kagari ka Nyagatare, Umudugudu wa Nyagatare, Minisitiri yashimangiye ko isuku ari umusingi ukomeye w’ubuzima bwiza n’iterambere, asaba ko iba umuco uranga buri munyarwanda umunsi ku munsi.
Mu butumwa bwe yagize ati: “Isuku igomba kutubamo, tukayigendamo kandi tukayigira umuco. Dukomeze tugire isuku dukaraba kenshi kandi neza mbere yo kurya, konsa abana, gutegura amafunguro na nyuma yo kuva mu bwiherero. Twite ku isuku y’ahantu tuba, ahahurira abantu benshi ndetse no mu ngo iwacu. Isuku tuyigize umuco twagera kuri byinshi, amafaranga dukoresha mu kugura imiti yo kwivuza twayakoresha twiteza imbere.”
Minisitiri Dr Cyabahiro yasabye kandi abayobozi bo mu nzego z’ibanze, by’umwihariko ba Mutwarasibo n’Abakuru b’Imidugudu, gukomeza kumenya uko abaturage bitwara mu bijyanye n’isuku no kubashishikariza kwirinda kugurisha imyaka itarera neza, kuko bibahombya kandi bikabakururira ubukene. Yabasabye kwimakaza umuco wo guhunika imyaka nk’inzira yo kurwanya imirire mibi no kuzamura ubukungu bw’imiryango.
Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Beline Uwineza, na we wari wifatanyije n’abaturage ba Nyagatare muri uyu muganda, yashimiye abaturage ba Nyagatare ku mikoreshereze myiza y’ubutaka no gukoresha amahirwe bafite mu kwiteza imbere. Yabasabye kongera imbaraga mu gutera ibiti by’imbuto no kwimakaza umuco wo gukemura ibibazo mu bwumvikane.
Yagize ati: “Ibyo dukora mu ngo zacu bigira ingaruka ku bana bacu. Iyo mu muryango harimo amakimbirane, n’abana babigiramo uruhare. Ntidushobora kubaka umuryango uzira ihohoterwa tuvanzemo amakimbirane. Tugomba kubana neza, tukirinda amacakubiri kandi tugashakira ibisubizo mu bwumvikane.”
Bamwe mu baturage bari bitabiriye umuganda bashimiye abayobozi uburyo bakomeza kubegera no kubibutsa inshingano zo kwimakaza isuku n’umutekano.
Mukandoli Providence, utuye mu Mudugudu wa Nyagatare II, yagize ati: “Ubutumwa bwa Minisitiri buradufasha kwibuka ko isuku atari iy’inzego ahubwo ari iyacu. Iyo umuntu afite isuku mu rugo no ku mubiri birinda indwara kandi bikarushaho kutuzigamira.”
Nkurunziza Emmanuel, yongeyeho, ati: Turimo kwiyubakira Akarere gasa neza. Iyo abayobozi baje kudufasha bikanadutera imbaraga ko ibyo dukora bifite akamaro, bituma twumva ko tugomba kubigira umuco.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yashimye abaturage bitabiriye umuganda ku bwinshi, avuga ko Nyagatare ikomeje gushyira imbaraga mu bikorwa by’isuku n’isukura, birimo gusibura imiferege, gutunganya imbere y’inyubako no guharura inzira z’amazi mu rwego rwo kurwanya isuri n’ibibazo by’imyuzure.










