Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma bwifatanyije n’imiryango y’abari abakozi b’amakomini yahujwe akabyara akarere ka Ngoma bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuri uyu wa 14 Kamena ku biro by’Akarere ka Ngoma habereye umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, by’umwihariko abari abakozi 27 b’amakomini yahujwe akabyara Akarere ka Ngoma bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi,
Ni umuhango witabiriwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, abagize inama Njyanama y’Akarere, abakozi b’Akarere ndetse na bamwe mu baturage bo mu Karere ka Ngoma.
Ntijyinama Juvenal ni umwe mu batanze ubuhamya bw’imibereho y’abari abakozi b’amakomini, avuka i Rukira mu buhamya bwe yemeza ko yari umututsi umwe wari ufite dipolome muri Komini yose mu gihe cy’imyaka itanu,
Yakomeje agira ati: “Iyo wabaga uri mu kazi byagusabaga kwigura kandi iyo wabaga urimo hari ibyo wabaga utemerewe gukora nko kuba wasaba kujya kwiga muri Kaminuza haba mu Rwanda cyangwa mu mahanga, abahabwaga akazi bagombaga kuba ari 1% ni ukuvuga ko mu bakozi 100 umwe yagombaka kuba ari umututsi, kandi ntaho wagombaga kubaza, wasangaga abatutsi bahora ku nkeke, abatutsi muri icyo gihe bageze aho babifata nk’aho ari ukuri nk’aho ari byo bikwiriye abatutsi”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma ni Niyonagira Nathalie yemeza ko gufata umwanya wo kwibuka abari abakozi b’amakomini bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ari ukubasubiza agaciro bambuwe,
Yakomeje agira ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yadutwaye abantu barenga miliyoni iki ni icyuho gikomeye bari amaboko yo guteza imbere Igihugu.”
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K.Emmanuel yibukije abari muri uyu muhango ko Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ikomoka kuri politiki mbi yaranze leta za mbere zateguye kurimbura abanyarwanda.
Yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe n’ingabo zari iza RPF Inkotanyi, u Rwanda rufite Ubuyobozi bwiza bushyira imbere Politiki y’ubumwe n’ubwiyunge no guteza imbere Abanyarwanda bose.
Guverineri Gasana yakomeje agira ati:”Mu ntara yacu dufite abakozi barenga ibihumbi 21 bari mu nzego zitandukanye, izi nzego bidusaba kuzubaka neza zikamenya Politiki nziza ya leta kandi igashyirwa mu bikorwa, ni politiki iganisha abaturage aheza, bagatekana, bakaba abaturage bafite imibereho myiza.”
Abari abakozi b’amakomini yahujwe akabyara Akarere ka Ngoma bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ni abakoreraga mu byahoze ari komini Rukira, Birenga, Kigarama, Mugesera, na komini Sake.








