Mu gushyira mu bikorwa imirimo yo kubaka ibirometero umunani n’igice by’imihanda ya kaburimbo mu Mujyi wa Ngoma i Kibungo, hari impinduka zatangiye kuhagaragara zirimo gutema ibiti byari mu mbago z’aho imihanda izanyuzwa.
Muri Werurwe uyu mwaka, nibwo MUHAZIYACU yabagejejeho inkuru igaragaraza gahunda y’iyubakwa ry’iyo mihanda mu rwego rwo guhindura isura y’uyu mujyi n’Akarere ka Ngoma muri rusange.
- Iyo nkuru wayisoma hano: Imihanda y’ibirometero Umunani igiye gushyirwamo kaburimbo
Mu mafoto yafashwe muri uku kwezi kwa Gicurasi 2021, aragaragaza uburyo mu bice by’ahazwi nko mu isantere ya Kibungo, ari nka ho hafatwa nka rwagati mu Mujyi wa Kibungo hahise hahinduka bitewe nuko ibiti birimo ibyo mu myaka yo hambere n’ibyari biherutse guterwa, byose byamaze gutemwa.



Igice kinini cy’Umujyi wa Ngoma kiri mu tugari tw’Umurenge wa Kibungo, n’ibice bito by’imirenge ya Remera na Kazo.
Mu bihe bitandukanye mu myaka ya vuba aha, Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwatangaje ko umujyi w’aka karere utuwe n’abasaga 30,000.
Mu bikorwaremezo by’ingenzi bigaragara muri uyu mujyi harimo Sitade ya Ngoma, hoteli yitwa East Gate, Ibitaro bikuru bya Kibungo, hari kandi n’amazi n’amashanyarazi.
Mu bitegerejweho izindi mpinduka mu gihe cya vuba harimo izi kaburimbo zireshya n’ibirometero 8.5 zitangiye kubakwa, na Gare y’imodoka ya Kibungo.

Ku rundi ruhande hari abagenda kenshi mu Mujyi wa Ngoma bagaragaza ko iterambere ryawo ridindizwa n’imiterere yawo kuko umeze nk’uri hejuru ku gasozi ku buryo utagaragara nk’ubumbiye hamwe, ibice byawo birimo inyubako zasizwe n’abahoze bahatuwe n’abahakoreraga barimo n’abanyamahanga, mu myaka ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; izi nyubako ntizigeze zivugururwa kugeza magingo aya.
Hari n’abacyibaza ikizaba iherezo ry’inyubako n’ubutaka butari buto buri rwagati mu Mujyi wa Ngoma ahahoze iyari Kaminuza ya Kibungo-UNIK, abenshi bamenye cyane nka UNATEK ubu hagiye gushira umwaka ifunze, hatabyazwa umusaruro.






