Umwaka w’ingengo y’imari wa 2020-2021 warangiranye n’ukwezi kwa Kamena 2020, ushojwe inzego za leta zitandukanye zemeje ingengo y’imari zizakoresha mu mwaka wa 2021-2022, uturere tugize Intara y’Iburasirazuba tuzakoresha ingengo y’imari ingana na miliyari 166.3Frw (166,395,123,641Frw).
Ukoze igereranya, akarere kazakoresha ingengo y’imari nyinshi ni Akarere ka Nyagatare, kazakoresha amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 31 na miliyoni 900 (31,922,079,384Frw), naho Akarere ka Kayonza ni ko bigaragara ko kazakoresha ingengo y’imari nke, igera kuri miliyari 19.8Frw (19,898,800,205).
Ingengo y’imari kuri buri karere igenzurwa kandi ikemezwa n’inama njyanama y’akarere, ubundi ikamurikirwa umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ari nawe uba ushinzwe ibijyanye n’ingengo y’imari y’akarere (budget manager).
Gusa kubera icyorezo cya Covid-19, inama njyanama ahenshi zagiye ziterana hifashishijwe ikoranabuhanga kugira ngo zemeze amafaranga azakoreshwa n’uko agomba gukoreshwa mu bikorwa bitandukanye by’akarere.
Inama Njyanama y’Akarere ka Nyagatare, iyobowe na Chantal Atukunda Chantal ni yo yemeje ingengo y’imari y’akarere y’umwaka 2021/2022 ingana na 31,922,079,384Frw, naho iy’Akarere ka Kayonza ikaba yari iyobowe na Mukamuyenzi Valentine ubwo hemezwaga agera kuri 19,898,800,205Frw azakoreshwa n’Akarere ka Kayonza mu mwaka watangiye kuri uyu wa 01 Nyakanga.
Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma isanzwe yo yateranye kuwa 30 Kamena iyobowe na Perezida wayo Banamwana Bernard, yemeza ingengo y’imari izakoreshwa mu mwaka ingana na 19,963,111,568Frw.
Amafaranga 20,201,167,199Frw ni yo azakoreshwa n’Akarere ka Rwamagana mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2021/2022, nk’uko byemejwe n’inama yari iyobowe na Perezida wa Njyanama Kabagamba Wilson.
Inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe iyobowe na Rwagasana Ernest yemeje ingengo y’imari y’Akarere y’umwaka wa 2021-2022 ihwanye na 23,558,683,848Frw. Ugereranije na Budget y’umwaka ushize, Iyi ngengo y’imari ikaba yiyongereyeho amafaranga angana na miliyoni 508. (508,007,199Frw), ahwanye n’ijanisha rya 2 ku ijana.
Mu Karere ka Bugesera, inama njyanama yaho iyobowe na Ndahiro Ndawula Donald yemeje ingengo y’imari ingana na 24,322,916,457Frw.
Agera kuri 26,528,364,980 z’amafaranga y’u Rwanda ni yo yemejwe n’inama njyanama y’Akarere ka Gatsibo iyobowe na Rukemanganizi Cyprien, ibikorwa byo guhindura imbereho y’abaturage bizatwara miliyari zirenga 19 (19,384,197,086Frw).
Muri rusange ingengo y’imari kuri buri karere yagiye igenwa iri mu byiciro bitatu, igice kinini ni icy’ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho y’abaturage, igice kindi ni icy’iterambere ry’ubukungu, naho igiheruka ni uguteza imbere imiyoborere. Urugero nko mu Karere ka Gatsibo, ibikorwa by’iterambere ry’imibereho y’abaturage bizafata 73 ku ijana by’ingengo y’imari yose, naho mu Karere ka Rwamagana, bizatwara agera kuri 60 ku ijana.







