Amafaranga arenga miliyari 20 z’amanyarwanda ni yo azakoreshwa n’akareree ka Rwamagana mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2021/2022, ni ingengo y’imari yemejwe n’inama njyanama y’akarere.
Ingengo y’imari yatowe ni miliyari 20 z’amafaranga y’u Rwanda (20,201,167,199Frw) bimwe mu bikorwa by’ingenzi bizibandwaho muri uyu mwaka harimo ibikorwa by’iterambere bifite 19% y’ingengo y’imari, guhindura imibereho y’abaturage bifite 60%, naho imiyobore itware 21%.
Perezida w’inama njyanama y’Akarere ka Rwamagana Kabagamba Wilson yavuze ko iyi ngengo y’imari y’uyu mwaka ugereranyije n’iy’umwaka ushije yagabanyutseho 8%.
Impamvu zabiteye, yasobanuye agira ati: “Yagabanyutse kubera impamvu ebyiri nkuru, iya mbere ni iki cyorezo cya Covid-19, ntabwo twakwipasa muremure kandi tubona uko ibihe bimeze.”
Yongeye ati: “Icya kabiri ingengo y’imari y’ubushize yari yarabaye ndende cyane bitewe n’ibi bikorwa byo kubaka amashuri byabaye binshi bituma ingengo y’imari iba nini niyo mpamvu kumanuka byabaye binini cyane bikagera ku 8 ku ijana.”
Muri iyi ngengo y’imari y’umwaka wa 2021/2022 hazakomeza imishinga yari isanzwe itandukanye, harimo imishinga minini ifitiye akamaro abaturage nko gushyira kaburimbo iciriritse mu muhanda wa Gishari uzava ku Gasoko (aho bakunze kwita kwa Manweri) kugera kuri Flower Park, no kurangiza imirimo y’iyubakwa ry’ikigo nderabuzima cya Mwurire.
Muri iyi ngengo y’imari nshya hari amafaranga angana na miliyoni 93Frw azashyirwa mu muco na siporo, muri iki gice harimo kubungabunga amateka n’Inzibutso za Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Urwibutso rwa Mwulire ruzatangira kubakwa, dore ko ruzubakwa mu byiciro, andi akazashyirwa mu bikorwa byo gushyigikira siporo haba ikipe ya Rwamagana City, andi azashyirwa mu makipe y’abafite ubumuga no gutera inkunga Marato isanzwe ibera mu karere ka Rwamagana.
Muri iyi ngengo y’imari Akarere ka Rwamagana gateganya ko kaziyinjiriza amafaranga arenga miliyari ebyiri, ni ukuvuga 11% by’ingengo y’imari yose, abafatanyabikorwa nabo bafite uruhare rwa 10% rw’iyi ngengo y’imari harimo na bimwe mu bikorwa bizakorwa n’abafatanyabikorwa b’Akarere.
Ikibazo cya bamwe mu baturage bavuga ko bafitiwe ibirarane, perezida w’inama njyanama y’Akarere ka Rwamagana avuga ko na cyo bagitekerejeho mbere yo gusoza iyi ngengo y’imari y’uwaka wa 2020/2021 yari miliyari 22 na miliyoni 38 ikaba yavuguruwe mbere y’uko isozwa iba miliyari 22 na miliyoni 396.
Aya yiyongereye ni ayo kwishyura ibirarane biri mu bwoko butatu, hari abakoze iyo mirimo yo kubaka batarishyurwa, kurangiza imirimo itararangira yo ku mashuri, harimo na bamwe mu baturage batahawe ingurane z’ahubatswe aya mashuri, andi yashyizwe mu ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2021/2022.
Ingengo y’imari yatowe n’inama njyanama y’Akarere ka Rwamagana izatangira gukoreshwa guhera ku tariki ya 1 Nyakanga 2021 ikazasozwa kuya 30 Kanama 2022, bitewe n’ibibazo bihari cyangwa ibyagaragajwe iba ishobora kuvugururwa nyuma y’amezi atandutu.






