MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Bugesera: Nta majyambere arambye yabaho hatariho ubwiyunge-Bernard Quintin

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
29/09/2021
Bernard Quintin yishimiye uburyo ibikorwa batera inkunga bimaze gufasha abaturage benshi

Bernard Quintin yishimiye uburyo ibikorwa batera inkunga bimaze gufasha abaturage benshi

Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Africa mu Muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi Bernard Quintin yavuze ko nta majyambere arambye ashobora kubaho mu gihe hatabayeho ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Nzeri 2021 ubwo yasuraga ibikorwa biterwa inkunga n’uwo muryango bikorerwa mu Karere ka Bugesera birimo ikigo gicumbikira impunzi by’agateganyo ETM n’umushinga w’amahoro ukorwa na Interpeace n’umuryango ukorera ivugabutumwa mu magereza.

Harimo kandi umudugudu w’Ubumwe n’Ubwiyunge ubarizwa muri Mbyo aho abaturage bo muri uyu mudugudu barimo ibyiciro bitatu bagiye bahurizwa hamwe bagashinga amatsinda arimo aboha uduseke, akora ibikorwa by’ubuhinzi bw’inyanya, imboga n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Mu gusura ibi bikorwa, Bwana Bernard Quintin yishimiye uburyo abanyarwanda barimo gutera intambwe nziza muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.

Yakomeje avuga ko kandi iterambere rirambye ritagerwaho nta bumwe n’ubwiyunge buri hagati y’abakorewe Jenoside n’abayikoze.

Ati: “Ubwiyunge ni inkingi; nta majyambere arambye yabaho hatariho ubwiyunge hagati y’abakorewe Jenoside ndetse n’abagize uruhare muri Jenoside. Kwiyunga ni ikintu cy’ingenzi kandi biragaragara ko bidufasha. Icya mbere ni uko ubwiyunge ari ngombwa, icya kabiri ni uko bishoboka. Yego bisaba igihe, bigasaba n’imbaraga.”

Iyi gahunda yo gukora ibikorwa bigamije kugarura ubumwe n’ubwiyunge iriho ku bufatanye bw’ u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu bw’Iburayi na Interpeace kugira ngo Abanyarwanda bakomeze gukira ibikomere byo mu mutima Abanyarwanda bagize, ndetse no kugira uburyo bushya bwo kuvura ibikomere ariko baniteza imbere.

Bishop John Rucyahana, Perezida w’Umuryango Ukorera Ivugabutumwa mu magereza mu Rwanda-Prison Fellowship, avuga ko hari byinshi bamaze kugeraho mu gukora ibikorwa by’imishinga ibahuza.

Ati: “Iyi ni gahunda iriho ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu bw’Iburayi na Interpeace kugira ngo dukomeze guteza imbere ugukira kw’ibikomere by’imbere mu mutima Abanyarwanda bagize, kuva igihe cya Jenoside yakorewe abatutsi kugeza na n’ubu tukivurana cyangwa se tugifite umuhamagaro wo kuvura.

Yakomeje agira ati: “Aba bantu rero turi kumwe nabo bakaba baraje gufatanya natwe muri uyu murimo kugira ngo baduhuze, badushoboze mu byo dukora, ndetse tunakore n’umurimo wo gutangiza uburyo bushya.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yavuze ko kuba abaturage bari hamwe bibafasha mu miyoborere.

Ati: “Mu miyoborere birafasha cyane rwose, kuko ibyo dukora byose; ibyo twubaka, ibikorwaremezo by’amajyambere, kubikora abantu batari hamwe, batizeye umutekano, batizeye gushyira hamwe byaba ari ukubaka utazi igihe bizamara kuko nk’uko mubizi kubaka inzu bishobora kugufata umwaka ariko kuyisenya bikaba umunsi umwe.Icyo bidufasha rero ni uko twongera kwizera bwa bumwe bw’Abanyarwanda, kwa gushyira hamwe akaba ariko twubakiraho; ibyo dukora byose bumva ko ari ibyabo kandi bakazabisigasira.”

Intego y’uru ruzinduko kwari ukurebera hamwe impinduka umushinga uzwi ku izina rya “Reinforcing community capacity for social cohesion through societal trauma healing” ukorerwa mu Karere ka Bugesera umaze kugira mu mibereho y’abaturage.

Bwana Bernard Quintin n’itsinda rimuherekeje ririmo Amabasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu bw’u Burayi mu Rwanda Nicola Bellomo, Uhagarariye Interpeace muri Afrika y’Uburasirazuba no hagati Hollander,  bagaragarijwe kandi bishimira uko imishinga batera inkunga ikorwa neza, ndetse biyemeza gukomeza no kongera ibikorwa byubaka amahoro arambye.

Binyuze mu buyobozi bw’Akarere ka Bugesera, bashimiye Leta y’u Rwanda ku bufatanye bwiza mu gutegura, gushyira mu bikorwa no gukurikirana iyi mishinga.

Bernard Quintin yishimiye uburyo ibikorwa batera inkunga bimaze gufasha abaturage benshi
Abayobozi batandukanye mu muryango w’Ubumwe bw’Iburayi basuye ibikorwa bitandukanye mu Karere ka Bugesera
Bernard Quintin yashimiye ibikorwa byiza byagezweho

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge
Inkuru z'ingenzi

Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge

20/09/2026
MINALOC yashimye imikorere ya Njyanama y’Akarere ka Ngoma mu myaka itanu ishize
Inkuru z'ingenzi

MINALOC yashimye imikorere ya Njyanama y’Akarere ka Ngoma mu myaka itanu ishize

18/09/2026
Amatsinda ya ‘Mvura nkuvure’ yagize uruhare mu kuvura ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi
Ubumwe n'ubwiyunge

Amatsinda ya ‘Mvura nkuvure’ yagize uruhare mu kuvura ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi

17/09/2026
Imishinga minini ikeneye ubuvugizi n’ingengo y’imari ngo ishyirwe mu bikorwa i Kirehe
Amakuru

Imishinga minini ikeneye ubuvugizi n’ingengo y’imari ngo ishyirwe mu bikorwa i Kirehe

16/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Rwamagana: Abari muri serivisi z’ubuzima barasabwa kwegera abaturage bakabaha serivisi nziza

Rwamagana: Abari muri serivisi z’ubuzima barasabwa kwegera abaturage bakabaha serivisi nziza

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU