Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe butangaza ko mu mihigo 126 Akarere kahize muri uyu mwaka wa 2025-2026 igeze ku kigero cya 95.2% ishyirwa mu bikorwa, icyakora hari imihigo igera ku 19 ikiri inyuma mu gihe habura igihe gito ngo umwaka urangire nk’uwo gukoresha ishwagara, kubaka inyubako y’Imigongo Hub no gusana inzu 362.
Ibi byatangajwe mu nama y’abafatanyabikorwa ikorwa buri gihe hasozwa umwaka w’ingengo y’imari, harebwa aho imihigo y’Akarere igeze ishyirwa mu bikorwa no gukorera hamwe igenamigambi rihuriweho.
Akarere ka Kirehe kahize imihigo 126, irimo 34 yo mu iterambere ry’ubukungu, 67 mu mibereho myiza y’abaturage n’imihigo 25 mu miyoborere myiza; iyo mihigo kuyishyira mu bikorwa byagenewe ingengo y’imari ya 34,264,307,711Frw.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwavuze ko bwesheje imihigo yose ku kigero cya 95.2% naho mu mihigo 126 igeri kuri 19 yaradindiye cyangwa ntireswa ku kigero gishimishije.
Mu mihigo itareswa ku kigero cya 100% yagarutsweho harimo uwo gukoresha ishwagara aho bari bafite intego yo gukoresha ibiro 950,000, ariko bakoresheje ibigera ku biro 397,082, umuhigo ugeze ku kigero cya 41.8%, undi ni ugutera intanga inka 3,885, izigera kuri 2,971 nizo zatewe, umuhigo ugeze kuri 76.4%.
Ikindi harimo kubaka inyubako y’Imigongo hub bageze kuri 65%. Umuhigo wo gufasha abanyeshuri 186 kwiga mu mashuri y’imyuga uri kuri 0%; ikindi n’umuhigo wo kugabanya igwingira Akarere ka Kirehe kagaragarije abafatanyabikorwa ko bifuza ko bagafasha mu kuwesa.
Umuhigo wo kubaka ibyumba by’amashuri 14 nawo uracyari inyuma, hari umuhigo wo gusana inzu 362, izigera kuri 262 zarasanwe ugeze kuri 72.4%. Hari n’umuhigo wo guhugura abakuze 1,080 gusoma no kwandika uri kuri 0% ndetse n’uwo kubaka ubwiherero 297 ugeze kuri 95% no kubaka utugari twa Rugoma muri Nasho ka Rugarama muri Mushikiri.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kirehe, Ndahiro Richard yavuze ko ubufatanye bw’abafatanyabikorwa bwitezweho gukemura imwe mu mihigo itareswa 100%.
Yagize ati: “Dufite ubucukike bwinshi mu mashuri, dufite kiriya kibazo cy’igwingira nk’uko mwabibonye mu mibare iheruka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba ni twebwe dufite igwingira riri hejuru 33% tugomba rero gufatikanyiriza n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo tubikemure.”
Akomeza agira ati: “Umuhigo w’igwingira ntitwavuga ko tutarawesa n’uko dutegereje ibipimo bya Minisante, hari ibikorwa byinshi twakoze dufatanyije n’aba bafatanyabikorwa,…Nubwo igihe cyagiye ntabwo imihigo 19 tutaresa byari byarangira hari ibyo tukiri gukora, hari ibyo dugitekereza ko bizahinduka muri iyi minsi.’













