MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Mu myaka ibiri i Gatsibo hazaterwa miliyoni zisaga esheshatu z’ibiti

Eric NzabahimanaYanditswe na Eric Nzabahimana
10/04/2026

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo burakangurira abaturage n’abafatanyabikorwa bireba kugira uruhare mu ntego kihaye ko mu myaka ibiri (2026/2027–2027/2028) hazatezwa ibiti bigera kuri 6,204,956 mu rwego rwo kurwanya isuri ku misozi no kwirinda amapfa.

Ni muri gahunda y’umushinga w’Intara y’Iburasirazuba ugamije kurwanya iyangirika ry’ubutaka, kwangirika kw’ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere binyuze mu gutera ibiti bigera kuri miliyoni 40 mu myaka ibiri uwa (2026/2027 ndetse n’umwaka wa 2027/2028).

Kugira ngo ibi bishoboke, Akarere ka Gatsibo kihaye gahunda ko buri kagari kabona pipiniyeri (tree nursery).

Kugeza ubu hirya no hino muri aka Karere, hamaze gutunganywa pipiniyeri zigera kuri 75 zifite ubushobozi bwo gutanga imbuto zingana na 3,459,300 ku mwaka.

Biteganijwe ko muri 2026-2027 hazaterwa ibiti 3,398,461. Harimo inturusu 587,397; ibiti bya voka (avocado) 41,385; akasiya 276,609; ibiti bya sederera 476,434; ibiti bya kariyandara 453,823; ibiti bya pinusi 534,861; ibiti bya maesopsis 504,663 ndetse n’ibiti bya senna 523,289.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Sekanyange Jean Leonard, asaba abaturage kwitabira gahunda yo gutera amashyamba, cyane cyane gushyira imbere ibiti bivangwa n’imyaka n’ibiti byera imbuto ziribwa.

Ati: “Turasaba gutegura pipiniyeri hakiri kare kugira ngo twitegure gutera mu kwezi kwa 10, igihe imvura iri kugwa neza. Ku baturage turasaba by’umwihariko gutera ibiti bivangwa n’imyaka ndetse n’ibiti by’imbuto, impamvu mvuga ibiti by’imbuto ni uko dufite umuhigo mu Karere ka Gatsibo witwa Gatsibo igwije imbuto, dushaka ko ahantu abantu bagenda n’abashyitsi basura akarere, ndetse n’abana bagenda hirya no hino babona imbuto ku buryo bworoshye, ibi bizadufasha kurwanya imirire mibi mu bana kandi bizatanga n’amahirwe y’akazi kuko hari abazabikora nk’ubucuruzi; turasaba rero abaturage gutera ibiti by’imbuto mu miryango aho batuye ndetse n’aho bishoboka hahurira abantu benshi .”

Mu byagezweho muri 2025–2026, harimo gutera ibiti bivangwa n’imyaka ku buso bungana na hegitari 81,623, gusazura amashyamba ku buso bungana na hegitari 626, gutera ibiti byera imbuto 407,032, kubungabunga urusobe rw’ibiti gakondo (sanctuary) mu Murenge wa Kiziguro ku buso bwa hegitari 20.5, ndetse n’amashyamba yavuguruwe n’abaturage ku buso bwa hegitari 827.

Akarere ka Gatsibo gafite ubuso bungana na km² 1,585, amashyamba afata 43% by’ubutaka bw’akarere. N’ubwo ari intambwe nziza igenda iterwa, haracyari imbogamizi mu kubungabunga amashyamba zirimo ubuke bw’ibiti biramba, gutema amashyamba mu buryo butemewe, ndetse n’ubumenyi buke mu buryo bwo kubungabunga amashyamba.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Eric Nzabahimana

Eric Nzabahimana

Izo bijyanye

Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge
Inkuru z'ingenzi

Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge

20/09/2026
MINALOC yashimye imikorere ya Njyanama y’Akarere ka Ngoma mu myaka itanu ishize
Inkuru z'ingenzi

MINALOC yashimye imikorere ya Njyanama y’Akarere ka Ngoma mu myaka itanu ishize

18/09/2026
Imishinga minini ikeneye ubuvugizi n’ingengo y’imari ngo ishyirwe mu bikorwa i Kirehe
Amakuru

Imishinga minini ikeneye ubuvugizi n’ingengo y’imari ngo ishyirwe mu bikorwa i Kirehe

16/09/2026
Uruganda rw’amazi rwa Karenge ruri kwagurwa ruzatanga m³ 48,000 ku munsi
Amazi

Uruganda rw’amazi rwa Karenge ruri kwagurwa ruzatanga m³ 48,000 ku munsi

14/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: Umugabo w’imyaka 36 yarohamye mu Kiyaga cya Birira arapfa

Ngoma: Umugabo w'imyaka 36 yarohamye mu Kiyaga cya Birira arapfa

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU