Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwafunguye ku mugaragaro ikimoteri rusange cyubatswe mu Murenge wa Kabarore, Akagari Nyabikiri, gihabwa Kompanyi izajya igikoresha mu rwego ryo kunoza isuku mu baturage no kubatunganyiriza ifumbire izakoreshwa mu buhinzi.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Werurwe 2022, aho Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yavuze ko inyungu nini umuturage afite ku kimuteri ari isuku,
Yagize ati: “Inyungu yambere umuturage azabona isuku iwe, ikindi uwatsindiye gukoresha kiri ya kimoteri azajya yishyura, niyishyura amafaranga azajya mu isanduku ya Leta noneho amafaranga ashyirwe mu bikorwaremezo bya buri wese.”
Meya Gasana yakomeje avuga ko hari abaturage bajyaga babika imyanda murugo abandi bakayishyira ku muhanda, ariko ko ibyo bitazongera kubaho kandi uwo mwanda ukazajya ukorwamo ibindi bintu byagirira abaturage akamaro.
Jamali Nsabimana ni Umuyobozi wa Kompanyi Keen Kleeners LTD izajya ikusanya imyanda yavuze ko bafite ubunararibonye mu gutunganya imyanda ibora bazajya bayikoramo ifumbire bayihe abaturage, bayikoreshe mu buhinzi, ariko bazajya bayishyura ku giciro kidahanitse,
yagize ati: “Nta giciro kirashyirwaho bizaterwa n’ubwinshi bw’imyanda izaba ihari, urumva ikigamijwe ni ukugira ngo ya myanda ibyazwe ikindi kintu cyagirira umuturage akamaro.”
Nsabimana yakomeje avuga ko bizeye ko abakiriya bazababona kubera imyanda ihari kandi bafite ubufatanye n’akarere ndetse n’amafaranga abaturage bazasabwa kwishyura ari munsi 1000fr ku umuturage wo mu bice by’umujyi, gusa b’ibigo by’amashuri, insengero, kwa muganga no mu mahoteri bazumvikana igiciro bitewe n’imyanda izaba ihari.
Bamwe mu batuye mu Murenge wa Kabarore bahamya ko ikimoteri cyari gikenewe kuko babikaga umwanda mu mifuka bikaba mungo zabo, byahava bikajyanwa ahantu habonetse hose mu mirima.
Munyaneza Jean Claude ni umwe mu batuye Kabarore aganira na MUHAZIYACU yavuze ko ikimoteri kigiye kubafasha kurwanya umwanda,
Yagize ati: ”Imyanda yajyaga ijyanwa mu mirima y’abaturage harimo amasashe na parasitike nabwo bakabitwika ugasanga bizamura umwuka mubi, ibindi kikanyanyagira ahantu hose, ariko ubwo habonetse ikimoteri ntibizongera kubaho.”
Mukasine Marie na we atuye Kabarore yavuze ko umwanda bamenaga mu mirima yabo bagiye kuwukira,
Yagize ati: “Ikimoteri kigiye kudukiza imyanda yari iri ahantu hose izaba icogoye, rwose baradukoreye batugiriye neza, bigiye kuturinda indwara nyinshi n’ibicupa twakandagiragamo bikatwica aho byatabwaga mu mirima.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bugaragaza ko bwizeye ko nta mwanda uzongera kugaragara ahantu hatandukanye, aho wasangaga amacupa yasenywe ahantu hatabugenewe ,none habonetse Kampanyi izajya ikusanya imyanda iwukoremo ibindi bikenewe.
Hari indi mirenge akarere kagiye kuzubakira ikimoteri harimo Kiramuruzi na Ngarama, iki kimoteri cya Kabarore gifite ahantu habugenewe hazajya hatunganyirizwa imyanda itabora n’ahandi hatunganyirizwa ibibora, cyuzuye gitwaye amafaranga y’u Rwanda 208,903,123






