Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bugaragaza ko buri guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri bugaragara mu rubyiruko rw’aka Karere bubahuza n’amahirwe ari mu karere yiganje mu buhinzi, ubworozi, ubukorikori, ubuhanzi ndetse n’ubugeni, no kubatinyura ngo bagane ibigo by’imari.
Ibi ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwabigarutseho kuri uyu wa 25 Nzeri 2025, ubwo muri aka Karere haberaga igikorwa ngarukamwaka cyo guhuza urubyiruko rushaka akazi n’abatanga akazi ibizwi nka ‘Job fair’.
Iki gikorwa kiraba mu gihe imibare igaragaza ko mu Karere ka Kirehe habarirwa urubyiruko rungana na 123,150, gusa muri aba bose abafite akazi bangana na 46,723 bangana na 38%, ikigero kikiri hasi kuko abadafite akazi barenga ibihumbi 76 bangana na 61%.
Bamwe mu rubyiruko bitabiriye iki gikorwa baganiriye na MUHAZIYACU bagaragaza ko iki gikorwa ari kiza kuko cyatumye bahura n’abafite ibikorwa bitandukanye ku buryo bagiye bahura n’abafite imirimo ihuye n’ubumenyi bafite, ku buryo babaha akazi cyangwa bakaba bakwimenyereza umwuga na bo bakazahanga akazi kabo.
Mukamajyambere Jeannette waturutse mu Murenge wa Nasho, yagize ati: “Hano hari abantu bakora ubuhinzi kandi nanjye mu Murenge wacu nibwo nkora, ubu ikintu nkeneye ni ubumenyi bwo gukora neza ubuhinzi bugezweho kandi hano hari abo nabonye bazamfasha. Iki gikorwa bajye bagikora kenshi kuko kirafasha.”
Kuwikeredidi Napoleon utuye Murenge wa Kirehe, yagize ati: “Hari igihe usanga dufite ubumenyi ariko ugasanga tutabona aho twabariza, naho twakwigira ibintu bitandukanye. Hano abahari usanga hari abafite ibyo bigisha banaduha ubumenyi natwe tukaba twakwihangira imirimo kuko abenshi hano bari kwemera kuduha amahugurwa.”
Umukozi w’Akarere ka Kirehe ushinzwe ishoramari, Nsabimana Ruregeya Desire, agaragaza ko mu Karere ka Kirehe hari ingamba zo kurwanya ubushomeri aho bakangurira urubyiruko kugana umurimo no kwegera ibigo by’imari bikabaguriza amafaranga, ubundi bakajya mu bikorwa bibateza imbere.
Yagize ati: “Mu Karere ka Kirehe turi kurwanya ubushomeri dukangurira urubyiruko kwitabira umurimo, rwirinda guheza amaboko mu mifuka, tunabatinyura tukabahuza n’ibigo by’imari, hari ibigo byinshi byiteguye kubafasha. Muri iki gikorwa rero twajemo urubyiruko naho ruhabonera amahirwe kuko haza abikorera batandukanye kandi hakaza n’urubyiruko rwinshi rukeneye akazi ndetse n’amahugurwa ngo bajye mu kazi.”
Akarere ka Kirehe kagaragaza ko mu mwaka wa 2024 katanze akazi ku bantu 9,325.
Mu gihe umuryango GIZ Rwanda uterwa inkunga n’ubumwe bw’Uburayi na Leta y’Ubudage binyuze muri Minisiteri yayo y’imari n’iterambere bagaragaza ko mu mwaka wa 2025-2026 bazagira uruhare mu guhanga imirimo 5000 muri aka karere.







