MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Umutekano ntugarukira gusa ku kuba nta ntambara iri mu Gihugu-Perezida w’umutwe w’Abadepite Kazarwa

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
04/07/2026
Kazarwa Gerturde, Perezida w'inteko ishinga amategeko umutwe w'Abadepite

Kazarwa Gerturde, Perezida w'inteko ishinga amategeko umutwe w'Abadepite

Perezida w’Inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite Kazarwa Gerturde yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Rwinkwavu mu kwizihiza umunsi mukuru wo Kwibohora, ahanatashywe inzu eshanu zatujwemo imiryango 10 itishoboye.

Kuri uyu wa 04 Nyakanga, hizihijwe ku nshuro ya 32 umunsi wo Kwibohora, wahujwe no gutaha bimwe mu bikorwa byakozwe n’Ingabo z’Igihugu (RDF) na Polisi y’Igihugu (RNP) mu gihe cy’amezi atatu, byari bigamije guteza imbere imibereho n’iterambere ry’abaturage kandi impande zombi zigafatanya kurwanya ibyaha.

Nyuma yo gusura bamwe mu baturage batujwe muri izi nzu ahazwi nko mu mudugudu w’abasirikare, uyu mudugudu utuwemo n’abamugaye abenshi muri bo bakaba abamugariye ku rugamba rwo kuhohora Igihugu.

Mu ijambo rye, Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite Kazarwa Gerturde yasobanuye ko ibi bikorwa ari kimwe mu bimenyetso bigaragaza imibanire myiza n’ubufatanye bw’inzego z’umutekano n’abaturage, yakomeje agira ati: “Mu rugendo turimo rwo kubaka iterambere rirambye twese twemera ko umutekano utagarukira gusa ku kuba nta ntambara iri mu Gihugu.”

Yakomeje avuga ko kugira umutekano bisobanuye ko nta cyahungabanya ituze ry’Umunyarwanda aho cyava hose n’uko cyaba giteye kose, ati: “Kumva utekanye ni ukuba ufite amahoro muri wowe ufite icyizere n’agaciro ukwiye mu Gihugu cyawe, bityo bikaba ari inshingano za buri wese gukomeza gusigasira no kurinda ibyagezweho ku nyungu z’abariho none n’ejo hazaza.”

Mukamugisha Olive ni umwe mu baturage batujwe muri izi nzu, nyuma yo kwishimira ko abonye aho atura dore ko yivugira ko yahoraga ashakisha aho aba kuko nta bushobozi yari afite, yakomeje agira ati: “Ndashimira Perezida Kagame kuko yantuje ahantu heza, ndashima ubuyobozi bwa Polisi n’ingabo bafatanyije kunyubakira inzu.”

Bimwe mu bikorwa byakozwe mu Ntara y’Iburasirazuba ku bufatanye bw’Ingabo z’Igihugu na Polisi birimo inzu 5 (2in1)zatujwemo imiryango 10, amatungo arimo inka 6 n’ihene 762 muri Kayonza na Kirehe, muri Kirehe mu Murenge wa Nasho hatanzwe imashini 10 zifashishwa mu kuhira imyaka, naho muri Nyamugari hari ivomero ry’amazi meza rizafasha abaturage bo mu tugari tubiri kugerwaho n’amazi; hari kandi abaturage babarirwa mu bihumbi bavuwe n’inzobere zavuye muri RDF na RNP indwara zitandukanye.

Ibi bikorwa byasojwe ni gahunda ngarukamwaka ihuriweho n’Ingabo na Polisi bifasha abaturage mu bikorwa bigamije kubafasha kurwanya ibibazo bibugarije mu mibereho yabo kandi bikorwa hategurwa kwizihiza umunsi mukuru wo Kwibohora.

Abayobozi mu gikorwa cyo gutaha ku mugagaro inzu zubakiwe abaturage mu Murenge wa Rwinkwavu
Inzu zubatswe ni 5, mu buryo bwa 2 in1 zizatuzwamo imiryango 10

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi2

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026
Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kwibohora32: Abaturage 800 b’i Nyamugari basezeye amazi mabi y’Akagera

Kwibohora32: Abaturage 800 b'i Nyamugari basezeye amazi mabi y'Akagera

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU