Mu Kagari ka Nyabikiri mu Murenge wa Kabarore hasezeaniye mu buryo bw’amategeko imiryango 20 y’ababana mu buryo butemewe n’amategeko, iyi miryango yasabwe kwirinda ibibazo bitera amakimbirane mu miryango.
Iyi miryango yari imaze imyaka myinshi ibana mu buryo butemewe n’amategeko, yashishikarijwe gusezerana mu mategeko, akarere kiyemeza kubasezeranyiriza hamwe.

Bamwe mu basezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko bavuga ko ari igikorwa bakoze barabanje kugitekerezaho nkuko bivugwa na Ntigura Jean Baptiste amaze imyaka 12 abana na Musabyemariya Therese.
Yagize ati: “Icyatumye ntinda gusezerana hari ubwo umuntu agira impamvu nyinshi agatinda no gufata umwanzuro ariko ubu twabitekerejeho, buriya iyo umuntu adasezeranye hari uburenganzira aba adafite kandi yarashatse ariko we akibarwa nk’ingaragu mu buryo bw’amategeko.”
Musabyemariya Therese we avuga ko yasazwe n’ibyishimo kuko yasezeranye n’umugabo we mu buryo bwemewe n’amategeko, yakomeje agira ati: “Gusezerana ni ibintu byiza cyane kuko bituma urugo rukomera mukubahana, iyo mudasezeranye buri umwe aba avuga ngo nagenda nkishakira n’undi ariko iyo mufashe icyemezo cyo gusezerana burya muba mwabaye umwe.”
Imiryango yasezeranye yari imaze igihe ibanza ndetse hari n’abasezeranye bamaze imyaka irenga 50 babana mu buryo butemewe n’amategeko, uyu muryango ufite n’abuzukuru ni umwe mu yatangaje benshi mu bitabiriye ubu bukwe.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera akaba iya Guverinoma mu Karere ka Gatsibo, Nyirahabimana Solina, yibukije imiryango yashyingiranywe kurushaho kwimakaza urukundo muri bo no kuba intangarugero.
Yagize ati: “Dukwiriye guhagurukira icyarimwe tukarwana intambara, ni intambara irwanya umuryango nyarwanda ikarwanya igihugu cyacu, iyi tuzayihera aho turi tukirinda ibibazo iwacu mu miryango, tukabirinda no mu baturanyi tukabikora nk’intore; nka kwakundi tuvuga ngo ibidakwiriye nimbibona nzabivuga.”
Iyi miryango yasezeranye uko ari 20, harimo imiryango 17 yo mu mudugudu w’icyitegererezo wa Nyabikiri n’indi miryango itatu iri mu nkengero z’uyu mudugudu. Hari imiryango itanu itabonetse ngo isezerane dore ko hari hitezwe ko hasezerana imiryango 25 hakaboneka 20 gusa. Amakuru yamenyekanye ni uko hari umwe muri iyi miryango wananiwe kumvikana ku masezerano bagomba kugirana arebana no gucunga umutungo wabo.







