Abaturage bo mu Karere ka Gatsibo kuri iki Cyumweru bazindukiye muri siporo rusange yabereye mu mujyi wa Kiramuruzi, banitabira ibikorwa bitandukanye birimo ibiganiro bitanga ubutumwa bwo kurengera abana.
Ibi bikorwa byabaye none tariki 12 Ukuboza 2021, byanakorewe hirya no hino mu mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo.
I Kiramuruzi ho byitabiriwe n’abayobozi barimo Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushizwe iterambere ry’ubukungu, Sekanyange Jean Leonard, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana Marceline, abahagarariye Polisi, Ingabo na RIB ku rwego rw’akarere n’abafatanyabikorwa mu iterambere.
Abaturage bitabiriye uyu munsi wa siporo rusange uzwi ku izina rya Car Free Day bavuze ko bishimiye iki gikorwa kibafasha gusabana, kwishimana ndetse no kwakira ubutumwa buturutse ku buyobozi bwabo.

Twagirumukiza James utuye mu Murenge wa Kiramuruzi, Akagari ka Kabuga, afite imyaka 40, amaze imyaka umunani akora siporo, yabwiye MUHAZIYACU ko nubwo siporo bajyaga bayikora buri cyumweru, ngo kuyikorana n’abaturage benshi n’abayobozi biba byiza kurusha.
Yagize ati: “Aho gumamurugo iviriyeho twongeye dukora siporo, biba byiza cyane, turashima leta ko Covid-19 yagabanyutse tukaba twongeye gusubira muri siporo rusange.”

Butare Rashid utuye Kiramuruzi, afite imyaka 51, yakanguriye abakuze gukora siporo kuko birinda uburwayi butandukanye.
Ati: “Nkanjye numvaga nararwaye ibintu by’imitsi no kudahumeka neza, ariko kuva ntangiye gukora siporo, nubwo ntamaze igihe kirekire, byaramfashije mpumeka neza, ndagenda neza, kandi n’ubwonko bukora neza.”
Yunganiwe na Majyambere Narcisse ufite imyaka 45, utuye mu Kagari ka Gakenke mu Murenge wa Kiramuruzi, yavuze ko siporo ibongerera icyizere cyo kubaho ndetse ikanabarinda uburwayi bwa hato na hato.
Ati: “Nkatwe bakuze, bigabanya ya mitsi ituma utabasha gutambuka neza, indwara nk’amadiyabete n’umuvuduko w’amaraso uzamuka cyane, ibyo bidusaba ko twitabira siporo rusange.”
Abakiri bato nabo kandi bavuga ko ari umuco mwiza kandi bamenyeramo amakuru y’ubuzima ndetse n’aturuka ku buyobozi.

Umugwaneza Afsa, yiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, yagize ati: “Ni ubwa mbere nitabiriye siporo rusange ariko ni ibintu byiza bituma umuntu yunguka inshuti kandi akagira ubuzima bwiza. Rwose nzajya nza buri gihe.”
Iradukunda Sany Solange w’imyaka 18 we yagize ati: “Iyo uri gukorana n’abandi bigutera imbaraga, ku buryo wanakwiruka ahantu harehare ariko waba uri wenyine ukagenda ahantu hato. Rero ubasha gukora siporo wishimye kandi ukagera kure n’abandi.”
Visi Meya Sekanyange yabwiye abitabiriye ko umubiri udakora siporo hari indwara zishobora kuzamukiraho bikaba byabangamira iterambere ry’umuturage, ariko ukora siporo ko ituma agira ubuzima bwiza, agatekereza neza, n’akazi agiye gukora akagakora neza kuko aba yaruhuye ubwonko.
Gahunda yo kurengera abana
Nyuma y’iyi siporo hakomeje ubukangurambaga bwo kurengera umwana, bufite insanganyamatsiko igira iti: “Turengere umwana none, turengere ejo hazaza”, hanakorwa urugendo rugamije kwamagana ihohoterwa rikorerwa abana, imirimo ivunanye n’ibindi bishobora gutuma adakura neza.
Ibiganiro bitandukanye kuri iyi ngingo byatanzwe n’abayobozi barimo abahagarariye Akarere ka Gatsibo, RIB, Ingabo na Polisi.

Visi Meya Sekanyange yahamagariye ababyeyi kurinda abana guta amashuri no kujya mu mirimo ivunanye, aho agira ati “amashuri yarubatswe kugira ngo abana bige”.
Yakomeje agira ati: “Dufite komite zishinzwe kurengera abana kuva ku mudugudu kugera ku karere, izo komite turashishikariza abantu bose kuzegera, zigakora, ku buryo inshingano zazo zo kurengera abana no gukurikirana ihohoterwa rikorerwa abana cyane cyane imirimo mibi ikoreshwa abana, kugira ngo bajye bayiburizamo, cyangwa n’ibyabonetse babifatire ibyemezo.”
Yongeye ati: “Ni imbaraga z’igihugu tubona mu gihe kiri imbere, ni imbaraga z’igihugu tubona mu gihe twebwe tutagifite imbaraga zo gukora bo nibo bazaba badufasha, igihe rero tutitaye ku bana natwe ntabwo twaba turimo dutegura amasaziro yacu neza.”
Ubundi butumwa bwatanzwe muri iki gikorwa kizwi ku izina rya Car Free Day harimo kurwanya Covid-19 no kurwanya indwara zitandura, by’umwihariko umuvuduko w’amaraso na diyabete, hanapimwe izi ndwara ku babyifuza banahabwa ubujyanama.









