Abakinnyi n’abayobozi b’ikipe zo mu Karere ka Ngoma zegukanye ibikombe bitatu mu mikino y’Umurenge Kagame Cup 2023 bagaragaje ko bishimiye intsinzi yo ku rwego rw’Intara, biyemeza ko ubufatanye ari bwo buzatuma banatsinda ku rwego rw’Igihugu.
Kuri iki cyumweru tariki ya 7 Gicurasi 2023 nibwo habaga imikino isoza amarushanwa y’ Umurenge Kagame Cup 2023 ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba, aho yaberaga kuri sitade y’Akarere ka Nyagatare ndetse isiga amakipe y’Akarere ka Ngoma yegukanye ibikombe bitatu mu mikino y’amaboko(volleyball) na Sitball mu bakobwa.
Ni ubwa mbere bibaye, cyane ko nko mu mikino y’amaboko(volleyball) ikipe y’Akarere ka Ngoma yatsinze ikipe yari ifite igikombe cy’umurenge Kagame Cup ku rwego rw’ Igihugu mu mwaka ushize wa 2022; ikipe y’Akarere ka Kirehe amaseti 3 kuri 1 bahura na Nyamata nayo bayitsinda amaseti 3 kuri 1.
MUHAZI YACU yaganiriye na bamwe mu bakinnyi n’abayobozi b’Akarere ka Ngoma bagaragaza ko bishimiye intsinzi yanabagoye, ariko kandi bavuga ko intego igikomeje ari ukwegukana igikombe ku rwego rw’igihugu binyuze mu bufatanye bwa buri wese.
Umutoza w’ikipe y’amaboko(volleyball) mu bahungu, Niyibizi Pascal yagize ati: “Gutwara igikombe cy’Intara bivuze byinshi ku bayobozi bashya dufite bayobowe na Meya w’Akarere na Njyanama y’Akarere ka Ngoma nubwo twatsinze muri 1/2 bigoye kubera amakosa yabaye mu buryo bw’imitegurire ndetse dutsinda ikipe yari ifite igikombe cy’ubushize, ibintu bitwereka ko intego yacu yo gutwara igikombe cy’Igihugu tuzayigeraho binyuze mu bufatanye bw’abakinnyi n’abayobozi.”
Umukinnyi w’ikipe y’abakobwa muri sitball, Dukuze Marie Aime Pacifique yagize ati: “Turishimye cyane kuri uyu munsi kuko twahuye n’ikipe itari yoroshye ya Bugesera birangira tuyitsinze, gusa ishyaka dufite ritwereka ko icyizere cyo gutsinda tukazana ikindi gikombe mu Karere ka Ngoma cyo ku rwego rw’igihugu.”
Musafiri Santo wakinnye amarushanwa y’igisoro yagize ati: “Ni ubwa mbere dukinnye amarushanwa y’igisoro dukina i Kibungo twagize abasifuzi beza gusa dukina Nyagatare ku rwego rw’Intara twagize abasifuzi bo muri Kayonza kandi nanjye final nahuye n’ab’i Kayonza wabonga basifura ukuntu harimo urujijo, gusa baje kubyumva nubwo twatsinze ku mwanya wa Kabiri n’imbogamizi zirimo no kutagira umufana.”
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere n’Ubukungu mu Karere ka Ngoma, Mpapambano Nyiridandi Cyriaque yavuze ko yishimiye ko Akarere kegukanye ibikombe byinshi ndetse ko biteguye no gukomeza gufasha amakipe mu buryo bushoboka kugira ngo batsinde ku rwego rw’igihugu.
Yagize ati: “Akarere ka Ngoma kaserutse neza mu ruhando rw’utundi turere mu Ntara y’Iburasirazuba dufite ibikombe bigera kuri bine, twabyishimiye cyane nk’ubuyobozi bw’Akarere tubashimira cyane abaduserukiye abakinnyi bacu, ariko n’uburyo bwiza bwo kugira ngo ngo amakipe yacu yahagarariye imirenge itandukanye hirya no hino n’abaturage bacu babone y’uko inganzo itazimye impano zihari mu Karere.”
Akomeza agira ati: “Ubu tugiye gukomeza mu cyiciro kindi, duhagarariye Intara tugiye ku rwego rw’igihugu twizeye ko naho tuzahakura intsinzi kandi abakinnyi n’abandi dufatanya turabizeza ubufatanye no kugira ngo tubahe ibizashoboka byose, ni ukuvuga ngo ibizakenerwa kugira ngo tubashe gutsinda ku rwego rw’igihugu tuzane ibikombe.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwanaherekeje amakipe ku kibuga cy’umupira cya Nyagatare buhagarariwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mukayiranga Marie Gloriose bwagaragaje ko byasabye kwitanga kugira ngo intsinzi iboneke buboneraho no gushimira buri wese witanze mu rugendo rukomeye rwo gushaka intsinzi y’Akarere ka Ngoma.
Ikipe y’Akarere ka Ngoma yitabiriye amarushanwa y’umurenge Kagame Cup 2023 mu mukino wa Volleyball mu bagore no mu bagabo begukanye umwanya wa mbere mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse no muri sitball mu bakobwa yatwaye ibikombe.







