Umurambo wa Sindizera Donath w’imyaka 64, warohamye mu Kiyaga cya Mugesera mu Karere ka Ngoma nyuma y’uko ubwato yarimo bwibirinduye, wabonetse mugitondo cyo kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2026, nyuma y’iminsi ibiri Polisi n’abaturage bamushakisha.
Iby’uru rupfu byamenyekanye ku wa 18 Ugushyingo 2026, ubwo Sindizera yari mu bikorwa byo kuroba no gutegura imitego y’amafi muri iki kiyaga.
Abaturage bavuga ko ubwato yarimo bwaje guhindukira bukiyubika akagwa mu mazi, ntiyongera kugaragara.
Nyuma y’uko ubwato bwe bubonetse bwabirindutse, bagenzi be n’abandi baturage batangiye kumushakisha, ariko baramubura, bituma batabaza Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi, kugira ngo ritabare.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Hamdun Twizeyimana, yabwiye MUHAZIYACU ko Sindizera yari kumwe n’abandi barobyi bari mu bundi bwato ubwo yaburaga ubuzima.
Yagize ati: “Ni umuntu wari uri kuroba mu Kiyaga cya Mugesera, aho yari kumwe na bagenzi be barobaga mu bundi bwato. Mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, babonye ubwato bwe bwibirinduye, na we ararohama, ntibongera kumubona.”
Yakomeje avuga ko Polisi yahise itangira ibikorwa byo kumushakisha, ariko uwo munsi ntibashobora kumubona. Nyuma y’iminsi ibiri, abaturage batanze amakuru ko umurambo we wagaragaye ureremba hejuru y’amazi, Polisi ishinzwe umutekano wo mu mazi ihita ijya kuwukuramo ku bufatanye n’abaturage, ujyanwa kwa muganga kugira ngo usuzumwe.
Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa abakoresha inzira z’amazi kwirinda kuyarangarana no kuyafata nk’aho bayamenyereye, kuko ashobora guteza impanuka.
Yabasabye kujya bakoresha ubwato bwujuje ubuziranenge, bakambara amakoti yabugenewe abarinda kurohama (life jackets), kwirinda kujya mu mazi banyoye ibisindisha no kubanza kureba uko ikirere kimeze mbere yo gufata urugendo.
Polisi kandi yasabye abaturage kujya batanga amakuru vuba igihe babonye umuntu urohamye, bahamagara nimero 112 kugira ngo ubutabazi butangwe hakiri kare.
Sindizera Donath yari atuye mu Karere ka Ngoma, akaba yari atunze umugore n’abana batatu.
Umuryango we wari usanzwe ahanini ubeshwaho n’umwuga w’uburobyi bakoreraga mu Kiyaga cya Mugesera.







