MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Gisirikare y’u Rwanda basobanuriwe impinduka ziri i Nyagatare

Gervais NiyonzimaYanditswe na Gervais Niyonzima
20/11/2026

Abanyeshuri n’abarezi babo bo muri Kaminuza ya Gisirikare y’u Rwanda (National Defence College Rwanda) bakoreye urugendoshuri mu Karere ka Nyagatare aho baganiriye n’ubuyobozi bwako mu rwego rwo kurebera hamwe aho ibikorwa bigeze mu guteza imbere iterambere ry’Igihugu.

Aba banyeshuri ndetse n’abarimu babo bagiranye ibiganiro n’umuyobozi w’Akarere w’agateganyo Bagirishya Pierre Claver abagezaho ibyo Akarere kamaze kugeraho mu rugendo rwo kwihutisha iterambere mu cyiciro cya kabiri (NST2).

Ni urugendo rugamije gufasha aba banyeshuri gusobanukirwa neza aho Akarere kageze mu gushyira mu bikorwa ibikorwa bikubiye mu cyerecyezo cy’u Rwanda cya 2050 na gahunda ya Leta igamije kwihutisha iterambere mu cyiciro cya kabiri (NST2).

Kuri uyu wa 20 Ugushyingo, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwamurikiye aba banyeshuri n’abarimu babo baje mu rugendoshuri ibyagezweho n’ibikiri gukorwa mu rwego rwo kurushaho kuzamura iterambere.

Ubuyobozi bwagaragaje ko ku bijyanye n’umuriro w’amashanyarazi Akarere kageze ku kigero cya 82.5%, ikwirakwizwa ry’amazi meza ryo rikaba riri kuri 78%.

Mu bikorwa by’ubuhinzi ubuyobozi bwagaragaje ko naho hari intambwe ikomeje guterwa kuko ngo mu mwaka wa 2024 ubuso bwahingwagaho bwari 86,365 hegitari, ariko ubu bukaba bugeze kuri 90,963 hegitari ; aho hegitari 11,021 muri zo zikorerwamo ubuhinzi bwuhirwa.

Ubuhinzi bukorerwa mu byanya byatunganyijwe Fobasi bikorerwa ku buso bwa hegitari 7,021, aho 5,000 ha muri zo zihingwaho ibigori ndetse 2,021 ha zikaba zihingwaho umuceri.

Kwivana mu bukene nabyo biri mu byakozweho kuko ngo mu mwaka wa 2017 ikigereranyo cy’ubukene cyari kuri 48.6% mu mwaka wa 2024 kigera kuri 36.4%, bivuze ko byagabanyutseho 12.2%.

Abaturage bakora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bangana na 5,787 kuri hegitari 68,284, bakaba barashyiriweho uburyo bwo kubona inyongeramusaruro kuko ni ibintu ubuyobozi bwashyizemo imbaraga aho ifumbire yakoreshwaga mu buhinzi yavuye kuri 8,290,000 Kg 2024 ikagera kuri 11,986,211 Kg, bityo bikaba ari bimwe mu bikorwa bifasha abaturage gutanga Mituweli kuko ubu bageze ku kigero cya 77.1%.

Uretse ibi kandi abanyeshuri n’abarimu babo bo muri Kaminuza ya Gisirikare y’u Rwanda bagaragarijwe ko muri aka Karere hari ibyanya byahariwe inganda bikorerwa kuri hegitari 256,16 , ariko hakaba hari gahunda yo kuzagura aho hateganyijwe kongerwaho hegitari 400, zose hamwe zikaba zingana na hegitari 656,16.

I Nyagatare, iri tsinda rigizwe n’abanyeshuri na barimu bo muri Kaminuza ya Gisirikare y’u Rwanda ryanagiranye ibiganiro n’Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) ndetse banasura uruganda rukora amata y’ifu rw’Inyange n’ibindi bikorwa by’iterambere.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Gervais Niyonzima

Gervais Niyonzima

Izo bijyanye

Kirehe VC yatsinzwe na REG, Police na Kepler zegukana intsinzi muri Shampiyona ya Volleyball
Amakuru

Kirehe VC yatsinzwe na REG, Police na Kepler zegukana intsinzi muri Shampiyona ya Volleyball

21/11/2026
Intore 745 zo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara zinjiye mu zindi 5,018
Uburezi

Intore 745 zo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara zinjiye mu zindi 5,018

21/11/2026
Abafite ubumuga bwo kutabona bishimira ko bashobora gutora bifashishije inyandiko yihariye
Amakuru

Abafite ubumuga bwo kutabona bishimira ko bashobora gutora bifashishije inyandiko yihariye

21/11/2026
Menya abajyanama rusange 56 batorewe kujya mu Nama Njyanama z’Uturere two mu Burasirazuba
Amatora

Menya abajyanama rusange 56 batorewe kujya mu Nama Njyanama z’Uturere two mu Burasirazuba

21/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
MINEMA yatangije ubugenzuzi bw’ahakorerwa ibishobora kwibasirwa n’inkongi

MINEMA yatangije ubugenzuzi bw'ahakorerwa ibishobora kwibasirwa n'inkongi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU