MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Bugesera FC yatsindiye  Étoile de l’Est ibitego 3-0 i Ngoma

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
20/11/2026

Ikipe ya Étoile de l’Est yari ku kibuga cy’ayo i Kibungo yatsinzwe na Bugesera FC ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa cyenda wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, BK Pro League, wabaye kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2026.

Uyu mukino wabereye mu Karere ka Ngoma aho warangiye Bugesera FC itsinze ibitego bitatu mu gice cya mbere, Étoile de l’Est inanirwa kubona igitego na kimwe mu minota 90 y’umukino.

Igitego cya mbere cya Bugesera FC cyatsinzwe na Jeremie Mumbere Mbusa ku munota wa 35, nyuma Prosper Rugangazi atsinda ibitego bibiri bikurikirana ku munota wa 39 n’uwa 41, bituma igice cya mbere kirangira Bugesera FC iyoboye umukino n’ibitego 3-0.

Mu gice cya kabiri, Étoile de l’Est yagerageje gukomeza gushaka uko yakwishyura ibitego yari yatsinzwe, ariko birangira idashoboye kubona igitego, umukino urangira itsinzwe ibitego 3-0.

Uyu mukino wasize ikipe ya Bugesera FC iri ku mwanya wa kane n’amanota 12, mu gihe Étoile de l’Est iri ku mwanya wa 15 n’amanota arindwi.

Ikipe ya Bugesera FC

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

MINEMA yatangije ubugenzuzi bw’ahakorerwa ibishobora kwibasirwa n’inkongi
Amakuru

MINEMA yatangije ubugenzuzi bw’ahakorerwa ibishobora kwibasirwa n’inkongi

20/11/2026
Abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Gisirikare y’u Rwanda basobanuriwe impinduka ziri i Nyagatare
Amakuru

Abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Gisirikare y’u Rwanda basobanuriwe impinduka ziri i Nyagatare

20/11/2026
Umurambo w’umurobyi warohamye mu Kiyaga cya Mugesera wabonetse nyuma y’iminsi ibiri
Amakuru

Umurambo w’umurobyi warohamye mu Kiyaga cya Mugesera wabonetse nyuma y’iminsi ibiri

20/11/2026
Bugesera: Urubyiruko rw’abakorerabushake rwubakiye umuturage utishoboye runamworoza inka
Urubyiruko

Bugesera: Urubyiruko rw’abakorerabushake rwubakiye umuturage utishoboye runamworoza inka

20/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Gisirikare y’u Rwanda basobanuriwe impinduka ziri i Nyagatare

Abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Gisirikare y'u Rwanda basobanuriwe impinduka ziri i Nyagatare

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU