MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Minisitiri w’Ubuzima yavuze impamvu bahagaritse ingendo z’abamotari n’izihuza intara n’Umujyi wa Kigali

Ayabo ArthurYanditswe na Ayabo Arthur
01/06/2020
Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yavuze ko impamvu baretse gusubukura ingendo zihuza intara n’Umujyi wa Kigali ndetse na za moto byaturutse ku barwayi bashya 11 bagaragaye ku munsi w’ejo barimo batanu babonetse mu Karere ka Rusizi.

Kuri iki cyumweru nibwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko hagaragaye abarwayi bashya 11 barimo abanyarwanda batashye, abatwara amakamyo n’abacuruzi bambukiranya imipaka, harimo kandi abarwayi bashya batanu bo mu Karere ka Rusizi barimo n’umumotari umwe.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byahise bisohora itangazo rivuga ko “ Nyuma y’isesengura, ingendo hagati y’Intara n’Umujyi wa Kigali hamwe na moto zitwara abagenzi biracyabujijwe mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage. Ingamba nshya zo kurwanya Covid-19 zizatangazwa n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 2 Kamena 2020.”

Nyuma y’aya matangazo Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije yabwiye RBA ko mu isesengura bakoze basanze hakiri ubwandu bushya mu bantu kuburyo barekuye izi ngendo bishobora gutuma handura abantu benshi hirya no hino mu gihugu.

Yagize ati “  Mu isesengura twakoze haragaragara ko hari  ikibazo cy’ubwandu bushya mu bantu batandukanye harimo abagenzi baturuka hanze batangajwe ejo, hari abava mu bihugu duturanye n’abavuye mu bihugu bya kure, mu Karere ka Rusizi hagaragaye abarwayi bashya batanu bituma ingendo zihuza intara n’Umujyi wa Kigali ndetse n’abamotari batwara abantu bisubikwa kugira ngo tubanze tunoze neza amakuru hanafatwe ingamba zatuma turinda abanyarwanda.”

Yakomeje avuga ko abantu batanu bagaragaye i Rusizi harimo abakora ibikorwa by’ubucuruzi, abashoferi bakunze kujya i Bukavu ndetse n’umumotari wari umaze iminsi utwara imzigo, ngo bakaba bari gukurikirana abahuye nabo ngo barebe nib anta bundi bwandu bushya buhari.

Minisitiri Ngamije yanavuze ko uretse aba bantu b’i Rusizi ngo hirya no hino mu gihugu nta bwandu bushya bagaragaraga uretse abatwara amakamyo bamaze ukwezi kose aribo bagaragarwaho n’iki cyorezo, yijeje abaturarwanda ko mu minsi mike ibintu bizongera bikagenda neza ubuhahirane bugasubira kumurongo.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase we yavuze ko hagikenewe kongerwa imbaraga mu gushyira mu bikorwa amabwiriza yashyizweho mu rwego rwo gukumira iki cyorezo, yavuze ko abanyarwanda badakwiriye guterwa ubwoba n’abo bantu b’I Rusizi banduye ngo kuko mu minsi ishize byagiye bigaragara n’ahandi kandi abantu bagakurikiranwa bakavurwa bagakira.

Yasabye abaturarwanda kwitwararika kugira isuku, kwambara neza agapfukamunwa kandi bakirinda ingendo zitari ngombwa n’abazikoze bakubahiriza amabwiriza .

Kuri ubu mu Karere ka Rusizi hoherejwe itsinda ry’abaganga rijya gufatanya n’abandi bahasanzwe kugira ngo bafatanye gupima abahuye n’abaturage basanganywe icyorezo cya Coronavirus.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: coronavirus

UMWANDITSI

Ayabo Arthur

Ayabo Arthur

Izo bijyanye

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga
Ubuhinzi

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga

13/10/2026
Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi
Ubuzima

Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi

10/10/2026
Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa
Ubumwe n'ubwiyunge

Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa

08/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Babiri bafatanwe ibiro 300 by’amabuye y’agaciro ya magendu

Nyagatare: Babiri bafatanwe ibiro 300 by'amabuye y'agaciro ya magendu

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU