Ibipimo byerekana ko abantu 270,000 bo mu Karere ka Kirehe barwaye Malariya muri 2016, hanyuma kubera ingamba zafashwe mu kuyirinda, kuyirwanya no kuyivura zikaba zaratumye mu mwaka ushize wa 2020-2021 abarwaye iyo ndwara i Kirehe baragabanutse kugera ku 25,000.
Nk’uko bihurizwaho n’inzego z’ubuzima n’Ubuyobozi bwite bwa Leta, iryo gabanuka ryakomotse cyane ku kuba kuva mu mwaka wa 2016 Akarere ka Kirehe karatangiye guterwa umuti wica imibu itera Malariya mu nzu z’abaturage.
Byagarutseho kuri uyu wa 10 Nzeri 2021 mu Murenge wa Kirehe, mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro igikorwa cyo gutera umuti wica imibu itera Malariya mu ngo mu Karere ka Kirehe, none kikaba cyari kigeze ku munsi wa 15 mu minsi 20 giteganyijwe kumara; kikazarangira hatewe umuti wica imibu mu ngo zibarirwa mu bihumbi 90.

Dr. Albert Tuyishime Ushinzwe ishami ryo kwirinda no gukumira indwara mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima-RBC yagaragaje ko mu mwaka wa 2016 u Rwanda rwagize Malariya nyinshi cyane aho abaturage babarirwa muri 4,500,000 bayirwaye, 18,000 irabazahaza, mu gihe muri uwo mwaka umwe abagera kuri 700 bishwe na Malariya.
Dr. Tuyishime yasobanuye ko kubera ingamba zikomatanyije Leta yafashe , ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo mu by’ubuzima, mu kurwanya iyi ndwara, mu mwaka ushize wa 2020-2021 abarwayi ba Malariya mu Rwanda hose babaye 1,400,000, muri bo abo yageze ku rwego rwo kuba igikatu ni 2,500; mu gihe abahitanywe nayo muri uwo mwaka ari 96.
Dr.Tuyishime yagize ati:”Habayeho igabanuka ni byo, ariko n’iyo yaba umwe cyangwa babiri, aba ari ubuzima bw’Umunyarwanda; ni yo mpamvu tugomba gukomeza kurwanya iyi ndwara.”
Muzungu Gerald, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yagaragaje ko muri 2016 Akarere ka Kirehe kari mu turere twa mbere mu gihugu twazahajwe na Malariya kuko muri uyu mwaka habonetse abarwayi babarirwa mu bihumbi 270, muri bo abagera kuri 650 yageze ku rwego rwo kuba igikatu.
Akomoza ku musaruro wabonetse nyuma y’uko muri aka Karere hatangirijwe igikorwa cyo gutera umuti wica imibu yagize ati: “Navuga nko kugeza mu mwaka ushize wa 2020-2021, uwo mubare waragabanutse kubera bino bikorwa byo gutera umuti wica imibu itera Malariya mu ngo zacu zose, abarwaye Malariya bagera ku bihumbi 25 ku mwaka, tuvuye ku bihumbi 270 muri 2016. Turashimira cyane abafatanyabikorwa n’uruhare rw’Abajyanama b’ubuzima muri iki gikorwa.”
Meya Muzungu avuga muri za 2016 hatangira ibikorwa byo gutera umuti wica imibu itera Malariya mu nzu, hari abaturage bamwe batabyumvaga neza ariko ngo ubu iyo igikorwa nk’iki kibaye ingo 99.9% ziterarwa umuti mu nzu.
Mu Karere ka Kirehe kagizwe n’imirenge 12, Abajyanama b’Ubuzima 540 ni bo bari mu gikorwa cyo gutera umuti wica imibu itera Malariya mu ngo.
RBC igatangaza ko ubu Akarere ka Kirehe kari ku mwaka wa 19 mu Rwanda mu kugira Malariya nyinshi.
Mukambanda Yozafina utuye i Kirehe, ni umwe mu bamaze guterewa umuti wabwiye MUHAZIYACU ko utanga umusaruro, ati: “Ntabwo ari ubwa mbere badutereye umuti wica umubu buri mwaka baraza. Mbere twahoraga kwa muganga ariko ubu umwaka ushobora gushira ntagiye kwivuza Malariya cyangwa nta mwana wanjye uyirwaye, ariko turana no mu nzitiramubu.”
Girurukundo Jean Pierre wo mu Kagari ka Gahama na we ati: “Igikorwa cyo kudutera umuti twese cyatugezeho kandi si ubwa mbere, cyagiye kiturinda Malariya ubu ntabwo Malariya ikituzahaza yaba abana n’abagore batwite.”

Jonathan Kamin, Umuyobozi w’Ikigega cy’Abanyamerika cyita ku iterambere USAID mu Rwanda wifatanyije n’abatuye mu Karere ka Kirehe mu gikorwa cyo gutera umuti wica umubu itera Malariya mu nzu, yashimye imbaraga zishirwa mu kurwanya iyi ndwara n’uruhare rw’Abajyanama b’Ubuzima; anavuga ko USAID izakomeza ubufatanye ifitanye na Minisiteri y’ubuzima na RBC mu kurwanya Malariya.
Ati: “Malariya idahari abantu bashobora kugera ku bukungu burambye, kubera ko batarwaye bashobora gukorera ingo zabo, abana bakabasha kujya ku ishuri, iterambere rikarushaho kwiyongera;…tuzakomeza gufatanya mu buryo bushoboka kugira ngo habeho igabanuka ry’indwara ya Malariya hano.”
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC kivuga ko gutera umuti wica imibu itera Malariya mu nzu byagaragaye ko bifasha cyane mu kugabanya iyi ndwara, kigasaba abaturage gukomeza kwitabira gutererwa umuti, no gukora ibibareba nk’abaturage bifatikanya n’uko guterewa umuti, birimo kuryama mu nzitiramibu, kuziba ibizenga no gutema ibihuru byegereye aho abantu batuye; no kwihutira kwivuza mu gihe hari uwumvise arwaye.
Kugeza ubu uturere 12 two hirya no hino mu Rwanda ni two dutererwa umuti wica imibu itera Malariya mu ngo.











