MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Bugesera: Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata rwiteze inyubako igendanye n’igihe

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
11/09/2021

Mu ruzinduko Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yagiriye mu Karere Ka Bugesera ku Rukiko rw’Ibanze rwa Nyamata kuri uyu wa gatanu tariki ya 10 Nzeri, yavuze ko bikwiye ko abacamanza n’abandi bakozi b’Urukiko bakorera mu nyubako igendanye n’igihe ndetse bagahabwa n’ibikoresho bishya bibafasha mu kazi kabo ka buri munsi.

Iyi nyubako isa n’ishaje kandi nto ugereranije n’abakozi bakoreramo, itekerezwa kuhindurwa mu rwego rwo gukora neza imirimo y’ubucamanza uru Rukiko rw’Ibanze rwa Nyamata rushinzwe.

Nyuma yo kuganira na bamwe mu bakozi b’uru rukiko, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr. Faustin Nteziryayo, yaganirije MUHAZIYACU  ku cyari kigenderewe muri uru ruzinduko yagiriye muri aka Karere by’umwihariko kuri uru Rukiko rw’Ibanze rwa Nyamata.

Dr. Nteziryayo yavuze ko icyari kigenderewe ari ukurebera hamwe uko akazi k’ubucamanza kari kugenda, kuganira ku kibazo cy’inyubako ishaje kandi nto uru rukiko rukoreramo bityo rukaba rwabona indi nyubako ndetse n’ibikoresho bigendanye n’igihe.

Yagize ati: “Ni uruzinduko rugamije ngo turebe bagenzi bacu aho bakorera, tunaganire ku bijyanye n’imigendekere myiza y’akazi, ariko nanone icyari kigamijwe nk’uko mubibona hano hari inyubako y’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata ubona itagenganye rwose n’akazi abacamanza n’abandi bakozi b’inkiko bagomba gukoreramo. Ubwo rero twagira ngo tubibone noneho kugira ngo dukomeze kugira ubuvugizi kugira ngo iyi nzu abacamanza bagenzi bacu bazabone aho gukorera hashobotse kandi bazabashe kutanga umusaruro Igihugu kibatezeho.”

Dr Nteziryayo ashimira Umukuru w’Igihugu wabatekerejeho kuko yumvise ibibazo bafite byo kugira ibikoresho bishaje kandi bitagendanye n’igihe.

Ati: “Ahubwo turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kuko yumvise ibibazo dufite cyane cyane kugira ngo twihutishe ubutabera. Kugira ngo dutange ubutabera bwihuse kandi bunoze harimo no gukoresha ikoranabuhanga mu guca imanza no mu mirimo yindi y’inkiko. Aha rero turishimye kubera ko yashoboye kumva icyo kibazo noneho ubu n’inzego zatangiye kugikoraho”.

Inyubako nshya uru rukiko rwiteze, iri muri gahunda mu zigomba kubakwa kuko Minisiteri ibishinzwe yamaze kubiteganya mu ngengo y’imari, cyane ko n’ikibanza iyi nyubako izajyamo cyamaze kuboneka.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: BugeseraNyamata

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge
Inkuru z'ingenzi

Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge

20/09/2026
MINALOC yashimye imikorere ya Njyanama y’Akarere ka Ngoma mu myaka itanu ishize
Inkuru z'ingenzi

MINALOC yashimye imikorere ya Njyanama y’Akarere ka Ngoma mu myaka itanu ishize

18/09/2026
Imishinga minini ikeneye ubuvugizi n’ingengo y’imari ngo ishyirwe mu bikorwa i Kirehe
Amakuru

Imishinga minini ikeneye ubuvugizi n’ingengo y’imari ngo ishyirwe mu bikorwa i Kirehe

16/09/2026
Uruganda rw’amazi rwa Karenge ruri kwagurwa ruzatanga m³ 48,000 ku munsi
Amazi

Uruganda rw’amazi rwa Karenge ruri kwagurwa ruzatanga m³ 48,000 ku munsi

14/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Rwamagana: Abiganjemo abakoraga umwuga w’uburaya bahawe igishoro

Rwamagana: Abiganjemo abakoraga umwuga w’uburaya bahawe igishoro

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU