Bamwe mu bayobozi b’ibigo nderabuzima mu Karere ka Kayonza basanzwe baratanze imiti ya malariya ihabanye n’abarwayi bavuwe banenzwe, basabwa kwitwararika mu gutanga serivisi ku baturage bakirinda amanyanga n’ibindi byose byatuma badashyira imbere ubuzima bw’umuturage.
Ibi babisabwe nyuma y’umwiherero w’iminsi itatu wahurije hamwe abayobozi b’ibigo nderabuzima byose bikorera muri aka karere n’abayobozi b’ibitaro bibiri bikabarizwamo hamwe n’abafatanyabikorwa babo.
Ubwo herekanwaga ibyavuye mu isuzuma ryakozwe n’Akarere mu bigo nderabuzima 15, herekanwe imiti yasohotse muri farumasi n’uko yatanzwe ku baturage baje kwivuza, hagaragajwe bimwe mu bigo nderabuzima byagiye bisohora imiti ya malariya ariko wareba umubare w’abarwayi bayitwaye n’abaje kwivuza ugasanga ntibihura.
Iki kibazo basabwe kugikemura mu maguru mashya basabwa kukitaho kugira ngo niba harabayemo n’uburiganya bikurikiranwe.
Bamwe mu bayobozi b’ibigo Nderabuzima byagaragayemo amakosa yo kudahuza imiti n’abarwayi bavuga ko ahanini ubwo basurwaga ngo hari ibitabo batabasanganye ariko ngo nyuma barabishatse bakemura iki kibazo abandi bavuga ko bagiye kubikurikirana bakagikemura kuburyo ubutaha bazasangwa bahagaze neza.
Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Buhabwa giherereye mu murenge wa Murundi, Nsanzineza Robert yagize ati: “Ahanini byatewe nuko nta bitabo badusanganye ariko nyuma twagiye kubibara dusanga birahura. Iyo dufite imibare bituma tumenya ibitagenda neza tukabikosora.”
Yakomeje avuga ko bagifite serivisi zigora abaturage cyane kuburyo zikenewe kongerwamo imbaraga.
Ati: “ Nka serivisi zo gukurikirana abagore batwite usanga hari ikibazo cy’urugendo rurerure bakora bitewe nuko ikigo Nderabuzima kiri kure gusa mu ngamba twafashe twemeje ko tugiye kubegera hasi kuri poste de santé kugira ngo tubafashe be gukora ingendo ndende.”
Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Kageyo giherereye mu Murenge wa Mwili, Ruhumuriza Boniface we yemera ko koko iyo amakuru atabitswe neza haba hari ibitagenda neza ariko ngo nyuma yo kunengwa bagiye kubinoza kuburyo ubutaha bizaba bimeze neza.
Ati: “Twe basanze abavuwe malariya ari benshi ugereranyije n’abahawe imiti, bishatse kuvuga ko hari ibitabo biba birimo raporo y’abarwayi bavuwe batabasanganye ariko ubu kuva aho tunengewe tugiye kubikosora.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude avuga ko ukwinenga hagati y’abafite aho bahuriye na serivisi z’ubuzima bituma hari bimwe bikosorwa abaturage bakabona serivisi nziza, yavuze ko buri mwaka uyu mwiherero usiga hari ibintu bimwe bikemuka neza.
Ati: “Aho imibare idahura twasabye ababishinzwe hamwe n’abayobozi b’ibigo Nderabuzima guhuza imibare neza kugira ngo habeho kugendera ku mibare nyaho ihura. Iyo imibare idahura yaba ku miti cyangwa no ku bindi bituma ikibazo gihari kidakemurwa neza.”
Mu Karere ka Kayonza habarurwa ibigo Nderabuzima 15 n’ibitaro bibiri; Ibitaro bya Rwinkwavu n’Ibitaro bya Gahini. Mu mwiherero bafatiyemo ingamba zirimo kwegereza abaturage serivisi zitandukanye mu rwego rwo kubafasha kudakora ingendo ndende.






