MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Impinduka mu ngamba nshya zo kwirinda Covid-19

Noel ManishimweYanditswe na Noel Manishimwe
31/05/2021
Bamwe mu baminisitiri bitabiriye iyi nama yafatiwemo ibyemezo birimo n'ingamba nshya zo kwirinda Covid-19(Ifoto: Village Urugwiro)

Bamwe mu baminisitiri bitabiriye iyi nama yafatiwemo ibyemezo birimo n'ingamba nshya zo kwirinda Covid-19(Ifoto: Village Urugwiro)

Mu byemezo by’inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 31 Gicurasi harimo ko ibikorwa bya siporo bikorerwa hanze byemewe,  imihango yo gusaba no kwiyakira bijyanye n’ubukwe yasubukuwe, imikino y’amahirwe  izafungurwa mu byiciro; na ho mu Karere ka Karongi isaha yo kuba abantu bari mu rugo yagizwe saa moya z’ijoro.

Ni inama yayobewe na Perezida  Paul Kagame yanafatiwemo  ibindi byemezo ndetse ishyira mu myanya abayobozi mu nzego zitandukanye.

Impinduka zigaragara mu byemezo by’iyi nama y’Abaminisitiri  zijyanye no kwirinda Icyorezo cya Covid-19 riratangira gukurikizwa guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Kamena 2021 zikazamara ukwezi, harimo ko  ingendo zibujijwe mu Karere ka Karongi guhera saa moya z’ijoro kugeza saa kumi za mugitondo,

Ibikorwa bya Siporo bikorerwa hanze biremewe, hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19,  amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo akazatangwa na Minisiteri ya Siporo.

Harimo kandi ko imihango  yo gusaba no kwiyakira bijyanye n’ubukwe bisubukuwe ariko bitagomba kwitabirwa n’abantu barenze 30,  icyakora ko  iyo byabereye muri hoteli, ahandi hantu hagenewe imyidagaduro cyangwa mu busitani,  bitagomba  kurenza 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateraniye, kandi berekanye ko  bipimishije Covid-19; amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Naho ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizafungurwa mu byiciro,  bikaba biteganyijwe ko gahunda y’uko bizafungurwa  izatangazwa na Minisiteri  y’ubucuruzi n’inganda  nyuma yo kugenzura ko byubahirije ingamba zo kwirinda Covid-19.

Soma inkuru iheruka:

  • Perezida Kagame yayoboye inama y’Abaminisitiri yiga ku ngingo zirimo na COVID-19

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: COVID-19

UMWANDITSI

Noel Manishimwe

Noel Manishimwe

Izo bijyanye

Abana ibihumbi 500 bavukana indwara ya ‘Sickle Cell Disease’ buri mwaka
Ubuzima

Abana ibihumbi 500 bavukana indwara ya ‘Sickle Cell Disease’ buri mwaka

14/10/2026
Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga
Ubuhinzi

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga

13/10/2026
Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi
Ubuzima

Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira

Nta mwana w'umuswa ubaho! Meya Nambaje asaba abarimu kwigishanya urukundo

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU