Ifoto y’umunsi yafashwe kuwa mbere, tariki 16 Werurwe, iragaragaza abana bavoma amazi y’isoko, mu Mudugudu wa Gahonogo, Akagari ka Nyagasenyi mu Murenge wa Kigabiro. Ubu buryo bavomamo buragaragaramo no ku kubyigana.
Mu gihe mu bice bitandukanye by’umujyi wa Rwamagana hari ikibazo cy’ibura ry’amazi, bamwe mu baturage bajya kuvoma ku mavomo aherereye mu bishanga.
Mu nkuru ya Muhaziyacu yasohotse tariki 16 Werurwe yagaragazaga ko abatuye mu mujyi wa Rwamagana babangamiwe n’ibura ry’amazi, ubuyobozi bw’akarere bugasobanura ko byatewe n’ikibazo cy’ubuke bw’amashanyarazi, ariko ko kitazatinda.
Inkuru yabanje mwayisoma mukanze hano: Ibura ry’amazi muri Rwamagana, imwe mu mbogamizi mu guhangana na coronavirus







