Abahinzi b’ibigori mu Karere ka Ngoma bahangayikishijwe no kutagira isoko ry’umusaruro bejeje muri 2020A, ku buryo hari uwatangiye kwangirikira kuri za hangari.
Abo Muhaziyacu yavuganye na bo bo mirenge irimo Kazo, Karembo na Mugesera, bahuriza ku kugaragaza icyifuzo cyo gufashwa kubona amasoko.
Ikibazo k’isoko ry’umusaruro w’ibigori wabonetse mu gihembwe k’ihinga gishize cya 2020A kigaragaye mu gihe mu mezi ya Mutarama na Gashyantare Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yijeje abahinzi bo hirya no hino mu gihugu ko hari amasoko ahagije ku musaruro w’ibigori weze muri 2020A.
Higiro Jean wo mu Murenge wa Mugesera agaragaza ko umuryango we ufite kuri hangari toni zitari munsi y’esheshatu zimaze igihe kigera hafi ku mezi abiri babisaruye hari aho byatangiye kwangizwa n’imvura.
Ati: “ Ibigori dufite birimo biramungirwa kuri za hangari twubatse, hari n’abatangiye kubimanura bakabihungura bakajya kubigurisha ku minzani cyangwa ku masorori ku mafaranga 170.”
Rukingamenshi Théogène wo mu Kagari ko Mugatare we afite toni ebyiri z’ibigori zitegereje kugurwa.
Ati: “Umusaruro wacu urimo urangirikira kuri hangari kubera imvura nyinshi, kandi hari abari batwijeje ko bazatugurira ku kilo amafaranga 275FRW, ariko abaguzi twarababuze.”
Icyo aba bahinzi bahurizaho ni gusaba gufashwa kubona amasoko, kugira ngo bibarinde igihombo.
Nduwimana Cyprien we ugaragaza ko afite ibiro 900 ati : “Hari imvura nyinshi iri kubyangiriza, hari ibyo ugeraho ukabona byatangiye kwangirikira mu bishishwa, byatangiye kumera. Twifuza ko Ubuyobozi bwatwoherereza n’abaguzi.”
Ishami rishinzwe ubuhinzi mu Karere ka Ngoma kagizwe n’imirenge 14, kandi irimo ibice byeramo ibigori; rigaragaza ko bigori byahinzwe kuri hegitari zisaga ibihumbi 21 mu gihembwe k’ihinga gishize cya 2020A kugeza hagati muri Werurwe, hari hamaze gusarurwa toni ibihumbi 60 z’ibigori; ngo hakaba n’ibindi bikiri mu mirima.
Umurenge wa Mugesera wonyine muri 2020A, habonetse umusaruro w’ibigori usanga toni 5,700, muri ibyo hakaba harimo toni 1,206 zagurishijwe, iby’abaturage ubwabo bazarya toni 1,925, kugeza magingo aya hakaba na toni 1,304 ngo abaguzi bemeye gutwara; na toni zisaga 1,200 z’abahinzi zitarabonerwa abaguzi muri uwo murenge gusa.

Nyiridandi Mapambano Cyriaque, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yabwiye Muhaziyacu icyatumye habaho imbogamizi ku isoko ry’ibigori n’uko kizakemuka.
Ati: “Twagize ikibazo cy’imvura yabaye nyinshi. Abaguzi bagira ibyo bita ‘ubuhehere’ bw’ibigori bagura bugomba kugerwaho, aho rero ni ho hajemo imbogamizi. Umuguzi yajya kubigura agasanga bishobora kuzamo ‘Aflatoxine’ agatinya kuba yabifata.”
Visimeya Mapambano akomeza agira ati: “Ariko ubu turimo turaganira n’abaguzi banini ku rwego rw’Igihugu, tunaganira na MINAGRI ngo turebe ko twabona imashini yumisha (Mobile Dryer) kugira turebe ko twarokora umutungo w’abaturage.”
Mu baguzi bizewe Akarere ka Ngoma kagaragaza kavuganye nabo harimo AIF na EAX.
Impungenge z’abahinzi zo zishingiye ku kugaragaza ko uko batinda kubona amasoko kandi imvura ikomeje kugwa, ndetse kahaba hitezwe imvura nyinshi y’itumba, umusaruro mwinshi w’ibigori bari bejeje muri 2020A uri kuri za hangari ushobora kuzangirika, ukabapfira ubusa; bagahomba.
Hari abagurirwa ku giciro kiri munsi y’icyagenwe na Leta
Tariki ya 22, Mutarama kabiri uyu mwaka, Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yasohoye itangazo rivuga ko igiciro fatizo ku bigori gihabwa umuhinzi ari 223Frw/kg ku bigori byujuje ubuziranenge na 200Frw/kg ku bidahunguye.
Icyakora dutegura iyi nkuru, hari abahinzi babwiye Muhaziyacu.rw ko bagurirwa ibigori ku mafaranga 170Frw ku kilo.
Visimeya Mapambano asaba abaturage kwirinda kugurisha umusaruro wabo ku baguzi nk’abo kuko bafatwa nk’abamamyi.
Ati: “Ntabwo byemewe ko umuguzi ajya munsi y’igiciro cyagennye na MINICOM. Rwose ndasaba abaturage kureka kwihuta mu kugurisha kubera ko wenda akeneye amafaranga, abaguzi barahari, icyari cyabiteye ni ikirere kandi turimo kubona kigenda kigabanuka.”






